Ni ubutumwa buri gutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi n’ ubuziranenge no kurengera abaguzi (RICA), hagamijwe gutanga serivisi zujuje ubuziranenge.
Muri ubu bukangurambaga bavuga ko amabagiro asabwa gukonjesha inyama z’amatungo byibura amasaha 24 mbere yo kuyohereza ku bazicuruza.
Havugwa ko inyama zabanje gukonjeshwa usanga nta zindi ngaruka zagira ku bantu baje kuzigura, kuko hari udusimba tw’amasazi apfa kuzigeraho ngo abe yakwirakwiza imyanda Iturutse hanze, bikaba byateza ingaruka z’ indwara zikomoka ku mwanda.
Mu Rwanda hamaze guhanwa abacuruza inyama bagera kuri 88 baciwe amande angina na 19, 300.000 Frw ndetse n’ amabagiro abiri yaciwe amande ya 600.000 Frw kubera gukora mu buryo butujuje ibisabwa.
Umukozi muri RICA ushinzwe kugenzura isuku, ubuziranenge n’akato k’ibikomoka ku matungo, Simbarikure Gaspard, yagize ati “Turakomeza gushyiramo imbaraga, kwigisha abazicuruza tukabashishikariza kuzuza ibisabwa, harimo n’ ibyuma bikonjesha. Ubutumwa duha abaguzi n’ uko inyama zakonjeshejwe nta ngaruka zigira ku buzima, ziraryoha kandi ni ingirakamaro".
Yasabye abacuruza inyama kwihutira kugura ibyuma bizikonjesha kugira ngo batazahanwa barenze ku mabwiriza.
Twagirayezu Ildephonse umwe mu baturage bakunze guhaha inyama, yavuze ko byaba byiza ubwo bukangurambaga bugejejwe mu bice by’ibyaro henshi kuko ariho usanga inyama zicuruzwa zitujuje ubuziranenge.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!