‘Kargo Pay’ ni uburyo bw’ikoranabuhanga busanzweho bwashyizweho n’Urwego rwa Kenya rushinzwe Ibyambu (Kenya Ports Authority, KPA) muri Kanama 2023, ariko bukaba bwarakoreshwaga n’abakora ubwo bucuruzi bakorera muri Kenya gusa.
KPA yatangiye kubwegereza abo mu bindi bihugu banyuza ibicuruzwa byabo ku byambu byo muri Kenya, iri koranabuhanga rikaba ryaramaze kumurikirwa abo muri Uganda, ndetse kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024 rikaba ryamurikiwe abo mu Rwanda banasobanurirwa uko rikoreshwa, mu gikorwa cy’iminsi ibiri kiri kubera mu Mujyi wa Kigali.
Abanyuza ibicuruzwa ku byambu byo muri Kenya birimo n’icya Mombasa bagaragazaga ibibazo bitandukanye bahura na byo, birimo kuba badashobora kwishyura amafaranga bifashishije ikorananabuhanga ndetse bakanabanza kujya kuvunjisha bikabatwara umwanya munini.
‘Kargo Pay’ yarabyoroheje kuko ubu ushobora kwishyura amafaranga uyakuye kuri kuri konti yawe ya banki cyangwa se ukanakoresha ikarita ya banki mu kwishyura, ndetse ukanishyura amafaranga usanzwe ukoresha mu gihugu urimo iri koranabuhanga ryo rikayavunja mu madorali.
Si banki gusa wakoresha wishyura kuko n’ubundi buryo bushoboka n’iyo amafaranga waba uyafite kuri ‘Mobile Money’ yawe, cyangwa ukishyura ukoresheje iy’undi muntu kandi bikaba bishoboka isaha iyo ari yo yose, ndetse ukaba wanakoresha uburyo bwa ‘eKash’.
Umuyobozi Mukuru wa KPA, Capt. William Kipkemboi Ruto, yabwiye abahuguriwe gukoresha iri koranabuhanga ko ryashyizweho muri gahunda yo koroshya no kwihutisha imihahirane ry’ibihugu, n’imikoranire mu by’ubucuruzi.
Ati ‘‘Ni uburyo bwo koroshya ikorwa rya bizinesi. Ikintu kimwe nshaka gutangariza hano nka KPA ni uko dufite ubushake bwo gukorana namwe, ku buryo twese dushobora gutera imbere.’’
Capt. William Kipkemboi kandi yakomoje ku kuba hari ubutaka Leta ya Kenya yahaye u Rwanda mu cyanya cyahariwe Inganda cya Naivasha muri Kenya, bugashyirwaho inyubako zifashishwa nk’ububiko bw’ibintu bivuye ku cyambu bizoherezwa mu Rwanda, bityo ko icyo gihugu gifite n’ubushake bwo kugira ngo iyoherezwa ryabyo na ryo rijye ryihuta binyuze mu kwishyurana ku ikoranabuhanga.
Umuyobozi ushizwe ibijyanye n’uruhererekane rwo kugeza sima ku bakiliya mu Ruganda Prime Cement rutunganya sima, Godfrey K Twahirwa, yashimye iri koranabuhanga anakomoza ku kuba rizagabanya igihe bamaraga bategereje ko ibikorwa byo kwishyura birangira bikanatinza imizigo yabo.
Ati ‘‘Ubundi iyo wabaga uri kwishyura amafaranga y’icyambu, washoboraga kuba uri hano unafite umu-agent muri Kenya ugomba guha amafaranga akajya kwishyura. Ariko ninkoresha iri koranabuhanga nzaba nshobora kwicara nkoreshe imashini yanjye cyangwa telefoni, nishyure amafaranga agere muri Kenya imizigo yanjye yoherezwe.’’
Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri BPR Bank Rwanda Plc, Dennis Olola, yavuze ko iyi banki ifite umwihariko mu mikoranire na KPA kuko ari na yo inafite konti y’ikoranabuhanga rya ‘Kargo Pay’.
Anakomoza ku kuba rizorohereza Abaturarwanda ndetse n’abakiliya b’iyi banki muri rusange, basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ibicuruzwa byabo bikanyuzwa ku byambu bya Kenya, kuko bazajya babasha kwishyura mu buryo bwihuse bikagira uruhare mu kwihutisha iterambere ryabo.
Ati ‘‘Iki gisubizo kizahaza ukwifuza kw’abakiliya cyangwa bizinesi zo kwinjiza cyangwa gusohora ibicuruzwa hifashishijwe ibyambu bya Kenya, ibisanzwe biri mu ntego za BPR zo gukorera ibyiza abaturage.’’
Iri koranabuhanga risanzwe muri Kenya muri KCB Bank Kenya Ltd ryanamaze gushyirwa muri muri Uganda muri KCB Bank Uganda Ltd, izi banki zombi zikaba zikorera mu mutaka wa KCB Group ari na ho BPR Bank ibarizwa.
Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga BPR Bank Rwanda Plc, Dennis Olola, yavuze ko ubu bufatanye KCB Group ifitanye na KPA ari ikimenyetso ntakuka cy’uko KCB Group ikomeje gutera imbere mu kwimakaza imikoreshereze y’ikoranabuhanga, hagamijwe inyungu z’abayigana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!