Ubwiyongere bw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi buri mu bigaragara hirya no hino mu gihugu, ndetse bamwe ntibabura kubihuza n’uko ibiciro by’ibiribwa ku masoko bigenda bigabanyuka.
Abahinzi bahinga bagamije ubucuruzi mpuzamahanga na bo bagenda biyongera, ari na ko amadovize byinjiriza igihugu azamuka.
Muri rusange ibikomoka ku buhinzi u Rwanda rwohereza ku isoko mpuzamahanga birimo ikawa, icyayi, imbuto n’imboga n’ibikomoka ku matungo.
Hari ibigurishwa mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Amerika n’ahandi.
Nk’urugero mu mwaka wa 2020, ubuhinzi bwari bwinjirije u Rwanda amadovize angana na miliyoni 418$, ariko mu myaka itatu yakurikiyeho uyu musaruro wikubye kabiri ugera kuri miliyoni 857$ mu 2023, bigaragaza izamuka rya 51%.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) yo kuva muri Nyakanga 2022 kugeza muri Kamena 2023, yerekana ko ibinyampeke byinjirije u Rwanda amadovize ku ijanisha rya 22%, ikawa ifite uruhare rwa 13.5%, mu gihe icyayi cyagize uruhare rwa 12.5%.
Inzego zitandukanye zihamya ko uku kwiyongera k’umusaruro ukomoka ku buhinzi kwagizwemo uruhare n’imvura yaguye neza muri ibi bihe ugereranyije n’imyaka yashize.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko guverinoma yashyize imbaraga mu kubyaza umusaruro ubutaka budahingwa ku buryo byatumye ubuso buhingwaho bwiyongera.
Ati “Mu 2023, Guverinoma yashishikarije abahinzi kubyaza umusaruro ubutaka bw’ubuhinzi butakoreshwaga, bituma ubutaka burenga hegitari 12.400 bwiyongera ku bwari busanzwe buhingwaho.”
Ni mu gihe kandi n’abakorera ubworozi ku buso bugari bashishikarijwe kororera kuri 30% by’ubutaka byakorerwagaho, na ho 70% bugahingwaho kandi ngo byatangiye kubyara umusaruro.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo ivuga ko Abanyarwanda bihagije mu biribwa ku rugero rwa 75%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!