00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bralirwa yinjije Miliyari zirenga 42,6 Frw mu 2023

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 2 April 2024 saa 08:27
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc bwatangaje ko mu mwaka wa 2023 rwagize inyungu irenga miliyari 42,6 Frw, avuye kuri miliyari 35,7 Frw, bigaragaza ko yazamutse ku ijanisha rya 19.2%.

Iri zamuka ry’inyungu ryakomotse ku biciro by’ibinyobwa bya Bralirwa Plc byazamutseho 15% ugereranyije n’umwaka ushize, ahanini kubera izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu gutunganya ibinyobwa ndetse n’ibiciro by’ubwikorezi byiyongereye uhereye ku rwego mpuzamahanga.

Amafaranga yifashishwa mu bikorwa bitandukanye bya Bralirwa Plc yageze kuri miliyari 54 Frw, avuye kuri miliyari 42 Frw bitewe ahanini n’ibiciro by’ibikoresho bitandukanye byiyongereye.

Itangazo Bralirwa Plc yasohoye kuri uyu 2 Mata 2024 rigaragaza ibikorwa byakozwe mu 2023, ryerekana ko amafaranga uru ruganda rwabonye mbere yo kwishyura imisoro yageze ku asaga miliyari 42,6 Frw mu 2023, ivuye kuri miliyari 35,7 Frw mu 2022.

Ni mu gihe inyungu rwabonye nyuma yo kwishyura imisoro isaga miliyari 29,5 Frw mu 2023, ugereranyije n’asaga miliyari 22,5 Frw yari yabonetse mu 2022 nyuma yo kwishyura imisoro. Ibi bigaragaza ubwiyongere ku rugero rwa 30.9%.

Umutungo rusange wa Bralirwa Plc wazamutse ku rugero rwa 23.0%, kuko wageze kuri miliyari zisaga 191,9 Frw mu 2023, avuye kuri miliyari 155,9 Frw mu 2022.

Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa Plc, Etienne Saada yatangaje ko iri zamuka mu nyungu no mu mutungo mbumbe ryakomotse ku ngamba zikomatanyije zirimo gutunganya neza ibinyobwa byabo n’ibiciro byazamutseho.

Ati “Twubakiye ku bikorwa by’intagereranywa byakozwe mu 2022, twagize izamuka mu ngeri zose ahanini biturutse ku kunoza ibyerekeye gutunganya ibinyobwa n’ingamba nziza mu kugena ibiciro. Ibyakozwe mu gucunga neza ibyinjiye, ingamba zo gukoresha ibisubizo bidahenze, n’imikorere inoze byatumye ibyo dukora bibyara umusaruro ufatika, nubwo twashoye byinshi ndetse n’ibiciro byazamutse.”

“Mu 2023 twakomeje gushora mu kubaka ubushobozi bw’abakozi bacu, kunoza ibicuruzwa byacu, kubaka ubushobozi, kubaka ubudahangarwa ndetse no gushaka ibisubizo by’ikoranabuhanga kugira ngo turusheho kunoza imikorere kandi mu buryo burambye.”

Yanavuze ko umwaka wa 2024 uzaba uwo gukomeza kuzamura ubwinshi bw’ibicuruzwa, biturutse ku ishoramari ryamaze gukorwa mu kunoza imitunganyirize y’ ibinyobwa bagurisha.

Yahamije ko muri uyu mwaka bazakomeza gukora ishoramari ku bwoko bwose bw’ibinyobwa basanganywe, guhanga udushya no kubaka ubushobozi mu byerekeye ubucuruzi no kugeza ibicuruzwa ku bakiliya.

Ubuyobozi bwa Bralirwa Plc kandi bugaragaza ko mu nama rusange y’abanyamigabane iba buri mwaka, izaba ku wa 28 Kamena 2024, ari yo bazatangarizamo inyungu y’agateganyo igenewe umugabane umwe, ingana na 28.69 Frw.

Iyi nama niramuka iyemeje, bizaba bivuze ko inyungu ihabwa umunyamigabane ku mugabane umwe izaba yazamutse ku rugero rwa 30.9%, kuko mu 2022 yari 21.91 Frw ku mugabane umwe. Izishyurwa bitarenze tariki 30 Kanama 2024.

Iyi nyungu ni urwunguko rwose 100% havanywemo imisoro. Abazahabwa iyi nyungu ni abazaba bagaragara mu bitabo by’abanyamigabane ba Bralirwa Plc kugeza ku wa 30 Nyakanga 2024.

Ibinyobwa bya Bralirwa bikomeje gukundwa ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .