Isi ya none iyobowe n’ikoranabuhanga, ndetse hari n’abavuga ko mu bihe biri imbere bizaba bigoye kugira icyo ugeraho utarikoresheje.
Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze isoko ’BuySell or Rent’, Emmanuel Niyigena yabwiye IGIHE batangiye urugendo rwo guhuza abaguzi, abakodesha n’abagurisha hatabayeho umuntu wo kubajya hagati, ibituma igikorwa cyihuta kandi kigahenduka.
Ati “Ni isoko rihuza abagura, abagurisha n’abakodesha by’umwihariko inzu n’ibibanza, imodoka n’ibigo by’ubucuruzi byose biri mu Rwanda ariko ntabwo ari byo gusa, kuko umuntu ushobora kubona icyo yifuza cyose ahoy aba ari hose ku Isi atavuye aho ari.”
Yavuze ko mu kujya gutangiza iri soko na we yari amaze imyaka 15 aba mu mahanga ariko nyuma yo kwitabira Rwanda Day zitandukanye, abona hari ikibazo cy’isoko rishobora guhuza abantu haba muri Afurika no mu Rwanda.
Ati “Nyuma yo kurebera ku yandi masoko ku mugabane w’i Burayi tukabona ko ahuza abantu, umuntu akabona ikintu ashaka, umuntu akabona tagisi atavuye aho ari, biba ngombwa ko natwe tubona ko hari icyuho muri Afurika ariko by’umwihariko kubera ko igiye kurisha ihera ku rugo, tubona ko ibyiza ari ukubitangirira iwacu, tubitangirira mu Rwanda.”
“Turi mu isi y’ikoranabuhanga aho abantu bakeneye serivisi yaba ari iy’anantu ku giti cyabo. Biroroha rero kuko ni isoko rya mbere riri ku rwego mpuzamahanga ritangiriye mu Rwanda, rihuza ugura n’ugurisha nta kiguzi ugura yishyuye na kimwe, akabona amakuru ku buntu bitamusabye ko aza mu Rwanda ngo aje kugura ikibanza, ngo aje kugura inzu.”
Niyigena yavuze ko kwitabira Rwanda Day 2024 bifasha kwereka abanyarwanda baba mu mahanga iri soko ribafasha kugura ibyo bashaka batagombye kuva aho bari cyangwa ngo bagire undi batuma.
Ati “Bituma rero ibintu bica mu mucyo, uri mu Rwanda akivuganira n’uri hanze nta wundi muntu biciyeho, amakuru y’ibigurishwa biri mu Rwanda biba biri mu Kinyarwanda no mu cyongereza, ikindi ni uko bituma habaho ubuhahirane.”
Uyu muyobozi avuga ko umuntu anyuze kuri iri soko ashobora kubona inzu 300 agahitamo iyo ashaka cyangwa ibibanza birenga 200 agahitamo icyo ashaka.
Iri soko risurwa n’abantu bari hagati y’ibihumbi 30 na 50 ku munsi, ndetse mu Rwanda ryamaze gushinga imizi, ariko ku baba hanze bo haracyari gushyirwamo imbaraga.
Ati “Ni isoko ririmo kwaguka kuko kuri ubu twatangiye ubundi buryo bwo gukorana nk’aho dukorana n’ibigo by’itumanaho hakoherezwa ubutumwa, ni isoko ubu turimo turafata indi ntera mu kugira ngo imenyekane buri muntu uwo ari we wese akamenya ko ashobora kugura ibintu nta kintu atanze.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!