Ni ihuriro ryiswe ‘UK-Rwanda Business Forum’ ritegenyijwe kuzabera muri Kigali Convention Center kuva ku itariki ya 29-31 Mutarama uyu mwaka. Rizahuriza hamwe abashoramari mu by’ubucuruzi n’inganda mu bihugu byombi ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta.
Ambasaderi w’u u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair yabwiye The New Times ko kuba igihugu ke kitarakoroneje u Rwanda byatumye kuhashora imari bigenda buhoro ugeraranyije n’uko muri Kenya na Uganda bimeze. Gusa ko igihe ari iki ngo ibihugu byombi bikorane ubucuruzi bwagutse kuko hari inzego zamaze kugaragara u Bwongereza bwashoramo imari.
Yakomeje avuga ko abashoramari bishimira gukorera mu bihugu byorohereza ubucuruzi bityo ko igisigaye ari ukwereka abo mu Bwongereza ko u Rwanda ari ahantu heza ho gukorea.
Ati “Ndetekereza ko mu by’ukuri mu Rwanda ibyo bihari. Rero ndumva icyo abashoramari bagiye gusuzuma ari impamvu zituma iki gihugu kiza imbere ku ntonde z’ahantu horoshya kuhakorera ubucuruzi”.
Yakomeje ati “U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri kuri izo ntonde muri Afurika kandi mu by’ukuri ni byo abashoramari bashaka, bazaza hano ariko banige ku mahirwe Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho”.
Ambasader Omar yanashimangiye ko kandi ingamba u Rwanda rwashyizeho zo kurukoreramo ubucuruzi zitanga ikizere ku bashoramari bashya.
Ati “Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu by’ukuri rworohereje ibigo bishaka gushora imari hano rubifasha kubona uko bitangira vuba. Urabizi ushobora kubona uruhushya rw’ubucuruzi mu munsi umwe cyanga ibiri...
Ndatekereza ko ubu buryo bwose bwo korohereza ubucuruzi buzafasha mu kureshya abashoramari bo mu Bwongereza”.
Yanagarutse kandi ku nzego abona Abongereza bashoramo imari mu Rwanda haba izo ibihugu byombi bihuriyeho n’izindi. Harimo ubuhinzi, ubucukuzi bwifashishije ikoranabuhanga, inganda ndetse n’izindi zitandukanye.
U Rwanda na rwo yavuze ko muri ubwo bufatanye ruzungukira mu kohereza byisumbuyeho ibikomoka ku buhinzi mu Bwongereza, ndetse no kuzamura serivisi z’imari n’ikoranabuhanga rirengera ibidukikije nka zimwemu nkingi rugamije kubamo igicumbi ku rwego rw’Umugabane.
Iri huriro rigiye kuba mu gihe ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwiyongereye cyane kuva mu myaka itanu ishize. Imibare igaragaza ko kuva mu 2017 ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza bwikubye inshuro zirenga ebyiri buva ku gaciro ka miliyoni 25$ bugera kuri 51$ mu 2022 ku mwaka.
Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wonyine ibicuruzwa na serivisi byinjiye bikansohoka mu bihugu byombi byageze mu gaciro ka miliyoni 44$, bivuze ko byiyongeye ku mpuzandengo ya 9.5%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!