Ku ikubitiro CFAO Mobility Rwanda izatangira icuruza imodoka z’uru ruganda zo mu bwoko bwa BYD SUV Atto 3, ariko nyuma igende yongeraho n’izindi zirimo Dolphin na Dolphin Mini. Izi modoka zose zikoresha amashanyarazi mu buryo bwuzuye.
Iyi modoka ya Atto 3 yamaze no kugezwa ku isoko ry’u Rwanda kugira ngo bateri yayo ive kuri 30% igere kuri 80% igihe yashyizwe kuri chargeur yinjiza vuba, bifata iminota 30. Mu gihe umuntu ayicometse ku muriro usanzwe wo mu rugo bishobora gufata amasaha atandatu.
Ubwo batangizaga ubu bufatanye, kuri uyu wa 25 Mutarama 2024, Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri CFAO Rwanda Mobility, Mugabo Jean Luc, yatangaje ko gutangira gucuruza imodoka zikoresha amashanyarazi bizaruhura Abanyarwanda ibibazo bituruka ku izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu.
Ati “Twari dusanzwe turi ku isoko ry’imodoka ariko uyu munsi twatangije ku mugaragaro kugurisha imodoka zikoresha amashanyarazi, ikindi kandi ni uko twatangiye ubufatanye bushya n’uruganda rwitwa BYD, rukaba rukora imodoka zikoresha amashanyarazi.”
“Ni imodoka zikoresha amashanyarazi 100%, biragaragara ko abantu bagenda babyumva buhoro buhoro, ariko igisigaye ni ukubereka icyiza cyabyo, nka lisansi na mazutu bimaze iminsi bizamuka rero iki ni kimwe mu bisubizo dufite ku bibazo bijyanye na lisansi na mazutu.”
Batiri z’imodoka ya BYD ziri munsi y’imodoka, ibituma umwanya abantu bashobora kwicaramo uba wisanzuye.
Mugabo avuga ko mu gihe umuntu aguze iyi modoka ahita ahabwa ibikoresho ajyana mu rugo iwe akazajya abyifashisha ayishyiramo umuriro cyangwa se akazajya ajya kuri sitasiyo zifasha kushyiramo umuriro.
Ubuyobozi bwa CFAO Mobility buvuga ko bushyize imbere gahunda zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku buryo mu 2050 bizaba byaragezweho mu buryo bwuzuye.
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi bwa BYD ku Mugabane wa Afurika, AShu (Remy) Yao, yatangaje ko mu myaka iki kigo kimaze gikora bageze kuri byinshi birimo no kuba mu mwaka ushize barayoboye isoko ry’imodoka zikoresha amashanyarazi ku Isi.
Ati “Intego yacu ni uguhindura Isi binyuze mu guhanga udushya mu by’ikoranabuhanga. Kugabanya imyuka ihumanya ikirere ni ingenzi, kandi twiyemeje kugira uruhare mu kugabanya ubushyuhe bw’Isi.”
“U Rwanda ni kimwe mu bihugu byateye intambwe ifatika mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere binyuze mu gukoresha imodoka z’amashanyarazi n’ingufu z’amashanyarazi zisazura. Iyi migirire ihura neza n’intego za BYD na CFAO Mobility.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Fidèle Abimana, yatangaje ko kubona imodoka zikoresha amashanyarazi zinjiye ku isoko ry’u Rwanda ari umusanzu mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, ndetse bikazafasha kugera kuri gahunda ya Leta yo kuvanaho 38% by’imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030.
Ati “Twatangiye gahunda yo gushishikariza Abanyarwanda gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi, impamvu ni uko ari imodoka zigabanya ibyuka byangiza ikirere, tukaba twumva kugira imodoka nk’iyi bifasha Abanyarwanda kubona izo modoka ku bwinshi.”
Yatangaje ko igiciro cy’amashanyarazi ku bacuruza izi modoka kiba ari gito cyane, ntizishyure imisoro bigatuma zishobora guhendukira abazigura.
Ati “Kuyitunga birahendutse kuko utanga amafaranga make cyane ugereranyije n’ayo wakishyuye ukoresha lisansi cyangwa mazutu, ikindi biradufasha kurwanya ibyuka bihumanya ikirere, nk’u Rwanda twiyemeje ko tuzabigabanyaho 38% kugeza muri 2030, ibyo rero tubona bidufasha kugera kuri iyo ntego kuko n’imodoka zifite ibyuka zishyira mu kirere bicyangiza.”
Abimana avuga ko banaganirije aba bashoramari ku kuzana imodoka z’amashanyarazi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ndetse ngo hari gutegurwa inyigo y’aho zizajya zikura amashanyarazi.
Magingo aya abakozi ba CFAO Mobility Rwanda bahuguwe ku kwita ku modoka za BYD ku buryo uyiguze azajya aba afite abantu bashobora kumufasha mu gihe abikeneye. Bahabwa garanti y’imyaka itandatu ku modoka, mu gihe kuri batiri ari imyaka umunani.
Ibikorwa bitanga ingufu z’amashanyarazi, imodoka n’ibindi biri ku gipimo cya 34% mu kohereza imyuka mu kirere, ndetse abahanga bemeza ko hatagize igikorwa imyuka yangiza ikirere yaziyongeraho 126% kugeza muri 2030.
Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!