00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ ishobora kwegukana MultiChoice ibarizwamo Dstv

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 29 February 2024 saa 06:15
Yasuwe :

Mu ntangiriro z’uku kwezi Canal+, sosiyete ya Vivendi yo mu Bufaransa, yagaragaje ko ifite ubushake bwo kugura ngenzi yayo bikora imirimo imwe yo muri Afurika y’Epfo izwi nka MultiChoice ari nayo ibarizwamo Dstv.

Canal+ yatangaje ko ishaka kugura iki kigo kimaze imyaka myinshi cyarigaruriye isoko rya Afurika mu bijyanye n’ubucuruzi bw’amashusho, kugira ngo igisubize ingufu cyane ko muri iyi myaka ya vuba cyari gitangiye gusubira inyuma.

Icyo gihe yari isanzwe ifitemo ibigabane ingana na 31,67% yaje kwiyongera kuri ubu ikaba igeze kuri 35,01%.

Kuri uyu wa Gatatu, Akanama kigenga gashinzwe gukurikirana ibikorwa by’igurisha, ihuzwa n’ihererekanywa ry’imitungo muri Afurika y’Epfo [Takeover Regulations Panel- TRP], kemeje ko Canal+ igomba kugena agaciro gakwiye k’imigabane isigaye muri MultiChoice ku buryo banyirayo bayigurisha ku giciro cyiza, hanyuma ikabona kuyegurirwa burundu.

Itegeko ryo muri iki gihugu rigena ko iyo ikigo cyangwa sosiyete ifite imigabane ingana na 35% mu yindi, iba igomba guha abandi banyamigabane bose amahirwe yo kugurisha imigabane yabo nayo ku biciro byiza, ibizwi nka ‘mandatory offer’.

Ubwo Canal+ yagaragazaga bwa mbere ubushake bwo kugura iyi sosiyete, yari yageneye buri mugabane agaciro k’amarand 105 [angana na 6.956 Frw], ariko MultiChoice igaragaza ko iki giciro ari ugutesha agaciro ikigo muri rusange, igitera utwatsi.

TRP, yagaragaje ko Canal+ igomba kwihutira kugaragaza agaciro gashya k’imigabane isigaye muri MultiChoice nk’uko biteganywa n’amategeko agenga ibigo, ku buryo banyirayo bayiyigurisha kandi badahenzwe.

Canal+ ikomeje kugaragaza itandukaniro mu gucuruza amashusho, aho ibarirwa abagura ifatabuguzi barenga miliyoni 16 mu bihugu 50 by’Isi, barimo abarenga miliyoni zirindwi bo mu bihugu 25 bya Afurika cyane cyane mu bihugu bikoresha Igifaransa.

Canal+ ishobora kwegukana MultiChoice ibarizwamo Dstv

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .