Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2024, ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurikabikorwa rizamara iminsi itanu ryateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyagatare n’abafatanyabikorwa bako, ririmo abamurika ibikorwa 63 biganjemo abasanzwe bakorera muri aka Karere.
Ubwo yasuraga abamurika ibikorwa, yageze kuri Kidamage Jean Pierre uhinga amasaro muri aka karere amugezaho icyifuzo cy’uko babakorera ubuvugizi bakabona isoko ngo kuko abenshi babuze aho bayagurisha.
Yavuze ko afite toni 12 kongeraho andi agiye kwera atari yabonera isoko, yavuze ko bakigorwa no kugira imashini iyapfumura no kubona isoko ku buryo ngo bikemutse byatuma bayahinga ku bwinshi kuko basanze mu Rwanda ahera neza.
Ati “ Ubu amashapure, ibikomo, imikufi byose barabigura, ahubwo imbogamizi irimo nta mashini iyapfumura tugira, kujya gupfumuza amasaro rero bidutwara igihe kirekire cyane kuburyo aricyo kibazo dufite kongeraho isoko ryayo ritaboneka neza, urebye ibyo nibyo dukeneyeho ubuvugizi cyane.”
Byukusenge Chantal wo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, yabwiye IGIHE ko akenshi abahinga amasaro usanga bagorwa no kubona isoko ryatwara toni nyinshi kuko aba adapfumuye.
Yavuze ko yayahingaga ageze aho arayareka nyuma yo kubona ko atabona abakiliya.
Ati “Ubu mpinga make cyane yo kwikoreramo imitako ngurisha ariko mbonye umfasha kubona isoko, nkanabona ibyuma biyapfumura, nahinga menshi cyane, twagiye tubibwira abayobozi ariko ntihagire icyo badufasha kandi amasaro duhinga ntabwo yangiza ibidukikije nk’ariya ya plastique abenshi bagura mu Bushinwa.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimye abahinga amasaro avuga ko akozwe muri plastique kimwe n’ibindi biyikozwemo ari ibintu igihugu cyaciye ndetse naho bikiri bagenda babica buhoro buhoro ku buryo ngo ubu igihugu kigeze kuri gahunda yo kwihutisha ibikorerwa mu Rwanda bitangiza ikirere.
Ati “ Aba rero bahinga amasaro nabo nibaza ko icyo twafatanya nabo ni ukubakorera ubuvugizi, gufatanya kubashakira amasoko ariko cyane cyane icya mbere twabonye ni ukugira ngo banamenyekanishe ibyo bakora, babyongerere umusaruro bishobore no kujya ku isoko ry’iwacu n’iryo hanze bifite ubuziranenge n’ubwiza kuburyo buri wese abishaka.”
“Twabijeje rero ubufatanye no kubakorera ubuvugizi kandi tuzafatanya n’Akarere n’abikorera.”
Amasaro yerera amezi atandatu ukayasarura kugeza nibura ku myaka ibiri, iyo byagenze neza ikilo cyayo kigurwa ibihumbi 15 Frw, kuri ubu abayahinga mu Rwanda batangiye kuyakoramo ibiseke, imikufi n’indi mitako myinshi inyuranye mu rwego rwo gukurura abantu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!