Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2024 rivuga ko byakozwe hashingiwe ku myanzuro y’Inama yo ku itariki ya 18 Mutarama 2024.
Yahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, abahagarariye abahinzi b’ibigori, inganda zibitunganya n’abahagarariye ibigo binini bigura ibigori mu Rwanda.
Ati “ Igiciro fatizo ( ntagibwa munsi) cy’ibigori bihunguye ari 400 Frw ku kilo, naho ibigori bidahunguye ari amafaranga 311 Frw ku kiro.”
MINICOM kandi yaboneyeho kwibutsa abahinzi ko umusaruro wose w’ibigori ugurishwa ugomba gukusanyirizwa ahabugenewe mu rwego rwo kunoza imicururize yawo, abaguzi bose basabwe kuba bafite ibyangombwa bigaragaza ko bemerewe gucuruza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Abaguzi basabwe kubanza gusinyana amasezerano n’amakoperative kandi bakajya bishyuraa mbere yo gutwara umusaruro wabo.
Amafaranga yakatwaga ku bagurisha ibigori bidahunguye yakuwe mu giciro cyavuzwe haruguru, abaguzi bakaba batacyemerewe kongera gukata abahinzi mu gihe baguze ibigori bidahunguye.
Inzego z’ibanze zasabwe kandi kuba hafi y’abahinzi bakabafasha kubahiriza igiciro cyashyizweho.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi aherutse kubwira itangazamakuru ko iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 A cyabaye cyiza kuburyo umusaruro uzikuba kabiri, byitezwe ko mu Rwanda hose hazaboneka umusaruro w’ibigori uri hagati ya toni ibihumbi 650 na 800.
Mu byatumye uyu musaruro wiyongera harimo kuba Leta yarongereye ubuso buhingwa mu nzuri bukava kuri 30% bukagera kuri 70%, hakaniyongeraho umwanzuro wafashwe wo guhinga ubutaka bwose ntihagire na bumwe burara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!