00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishusho y’ibicuruzwa by’u Rwanda binyura ku cyambu cya Dar es Salaam na Mombasa

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 26 February 2024 saa 01:24
Yasuwe :

Kimwe mu biranga ibihugu biri gutera imbere mu bukungu ni ukwiyongera kw’ibicuruzwa cyohereza mu mahanga, rimwe na rimwe bikajyana no kwiyongera kw’ibyo gikurayo cyane ko kiba kiri kwiyubaka mu bijyanye n’inganda n’izindi nzego.

Mu myaka irenga 25 ishize, umuntu yavuga ko u Rwanda narwo ruri muri iyi nzira, kuko ibyo rwohereza mu mahanga byiganjemo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’amabuye y’agaciro bidasiba kwiyongera.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda 640.952.299$, mu gihe Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (Rwanda Mining Board) cyatangaje ko mu gihembwe cya gatatu cya 2023 yinjije arenga miliyoni 241 z’Amadolari.

Ibi bicuruzwa byoherezwa mu bihugu byiganjemo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bushinwa, Hong Kong, Uganda n’ahandi.

Ku rundi ruhande, u Rwanda nk’igihugu kikiri kwiyubaka birumvikana ko hari byinshi rugikura hanze, cyane ko imibare igaragaza ko agaciro kabyo kiyongereyeho 56,4%, kava kuri miliyari 2.2 z’Amadolari ya Amerika mu 2020, kagera kuri miliyari 4,2 z’Amadolari ya Amerika mu 2023.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2023, agaciro k’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga n’ibyo rwoherezayo kari miliyoni 2 197$, bigaragaza inyongera ya 24,34% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2022.

Muri icyo gihembwe, ibyoherejwe hanze byari bifite agaciro ka miliyoni 484$, mu gihe ibyatumijwe mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyoni 1.548$, mu gihe ibyatumijwe mu mahanga bikongera kugurishwa hanze y’u Rwanda byari bifite agaciro ka miliyoni 164$.

Muri ubu bucuruzi bwose, u Rwanda rwifashisha icyambu cya Mombasa kiri mu ntera ya kilometero 1680, igihe wakoresheje umuhora wa ruguru, ndetse n’intera ya kilometero 1450 igihe wakoresheje umuhora wo hagati.

U Rwanda kandi rukoresha icyambu cya Dar es Salaam kiri mu ntera kilometer 1480.

Imibare igaragaza ko kuva mu 2014, ingano y’ibicuruzwa u Rwanda runyuza ku cyambu cya Mombasa n’icya Dar es Salaam rwaba rugiye kubigurisha cyangwa ruvuye kubigura idasiba kwiyongera.

Iyi mibare igaragaza ko mu 2014 ibicuruzwa by’u Rwanda byanyujijwe ku cyambu cya Mombasa, byanganaga na toni 235.912, mu gihe ibyanyujijwe ku cyambu cya Dar es Salaam byari toni 629.938. Ibicuruzwa byanyujijwe kuri ibi byambu byose hamwe mu 2014, byapimaga toni 865.850.

Mu 2015, ingano y’ibi bicuruzwa yariyongereye, icyambu cya Mombasa kinyuzwaho ibicuruzwa by’u Rwanda bingana na toni 291.912. Icya Dar es Salaam cyo cyanyujijweho toni 839.782. ibicuruzwa byanyuze kuri ibi byambu byombi byageze kuri 1.131.706 muri uwo mwaka.

Uku kuzamuka kwakomeje no kwigaragaza mu myaka itatu yakurikiyeho, kuko mu 2018, ibicuruzwa by’u Rwanda byanyujijwe i Mombasa byari toni 230.734.

Nubwo ingano y’ibicuruzwa byaciye kuri iki cyambu yagabanutse, ku cya Dar es Salaam ho byariyongereye bigera kuri toni 911.870. Ibicuruzwa byanyuze i Dar es Salaam n’i Mombasa byose hamwe byari toni 1.142.604.

Byageze mu 2022 ibicuruzwa by’u Rwanda bica ku cyambu cya Mombasa bibarirwa muri toni 429.857, mu gihe ibyacaga i Dar es Salaam byari toni 1.677.505.

Umwaka wa 2023 nawo wasize iyi ngano izamutse, ku cyambu cya Mombasa haca ibicuruzwa bingana na toni 520.000, i Dar es Salaam haca ibingana na toni 2.197.505.

Muri ibi bicuruzwa byose ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byari byiganjemo ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro. Ni mu gihe ibyo rwakuye mu mahanga byari bigizwe ahanini n’ibiribwa, imashini, ibikoresho by’ubwubatsi, ibikomoka kuri peteroli n’ifumbire mva ruganda.

Umwaka wa 2023 ibicuruzwa by’u Rwanda byaciye ku cyambu cya Mombasa byabarirwaga muri toni 520.000
Icyambu cya Dar es Salaam nicyo kinyuraho ibicuruzwa byinshi by’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .