00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiciro cya Lisansi cyagabanutseho amafaranga abiri, mazutu igabanyukaho atatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 February 2024 saa 09:57
Yasuwe :

RURA yatangaje ibiciro bishya bya lisansi na mazutu bigomba gukoreshwa mu mezi abiri ari imbere, aho bitahindutse cyane kuko ikinyuranyo ari amafaranga abiri n’atatu ugereranyije n’ibyari bisanzwe.

Ibiciro bishya bisimbura ibyari byashyizweho mu Ukuboza 2023. Ubu igiciro cyatangajwe ni uko lisansi mu Mujyi wa Kigali, itagomba kurenza 1637 Frw. Ni mu gihe icyari gisanzwe cyari 1639 Frw.

Kuri Mazutu, igiciro gishya ni 1632 Frw kigiye gusimbura 1635 Frw cyari gisanzweho.

Ibi biciro byombi bizakoreshwa guhera ku wa 12 Mutarama 2024.

Iri gabanuka ry’ibiciro rijyanye n’uko ku isoko mpuzamahanga akangunguru k’ibikomoka kuri peteroli nako katari guhenda cyane nk’uko byagenze mu myaka yashize.

Nka tariki 1 Ukuboza 2024 kaguraga 74$, mu gihe ku wa 10 Gashyantare 2024, kari kugura amadolari 76$.

Impamvu lisansi ikoreshwa mu Rwanda ibiciro bihinduka buri mezi abiri, ni uko kugira ngo ive ku isoko mpuzamahanga igere i Kigali, urwo rugendo rufata nibura amezi abiri.

RURA igena ko iyaranguwe ku giciro runaka icuruzwa muri ayo mezi abiri, noneho indi igeze mu gihugu nayo igacuruzwa bitewe n’igiciro yaranguweho.

Lisansi nyinshi igera mu Rwanda iba yakuwe muri Tanzania, nke cyane ni yo iva muri Kenya ahari ibigega.

Sosiyete imwe yo mu Rwanda, SP, ni yo ifite ubushobozi bwo kujya kurangura ku isoko mpuzamahanga, nko muri Arabie Saoudite n’ahandi, izindi zose zirangura n’ababa baranguye bafite ibigega muri Kenya na Tanzania.

Impamvu igiciro cya lisansi i Kigali kiba gitandukanye no mu ntara, ni uko hashyirwamo n’amafaranga y’urugendo ayivana i Kigali ahari ibigega iyijyana hirya no hino mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .