00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu umuceri “w’Umutanzaniya”, ukomeje kuba iyanga ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 20 April 2024 saa 01:11
Yasuwe :

Muri iyi minsi umuceri cyane cyane uturuka muri Tanzanie, ni ingingo iri kugarukwaho na benshi cyane. Abatavuga ko wahenze bagaragaza ko nubwo bafite ayo mafaranga bagerageje kuwushaka ku masoko yose bakawubura.

Ku wa 15 Mata 2024 uwitwa Emma Marie Umurerwa yandikiye, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, agaragaza uburyo uyu muceri uturuka mu baturanyi bo mu Burasirazuba uri kwigonderwa n’umugabo ugasiba undi.

Umurerwa kuri X yanditse ati “Mwamenye ko ibilo 25 by’umuceri nimero ya mbere uturuka muri Tanzanie biri kugura ibihumbi 55 Frw? Umucuruzi ambwiye ko ari ingaruka za cya cyemezo muherutse gufata da! Ni inde uri burengere umuguzi?”

Ni ubutumwa bwakurikiwe n’ibitekerezo byinshi ariko icyita rusange kikaba ko mu by’ukuri uyu muceri ukundwa na benshi udahari, na hake uri kuboneka wigonderwa na bake.

Izi ngamba Umurerwa yavugaga zijyanye n’icyemezo, RRA ifatanyije n’izindi nzego yafashe cyo guhagarikira kuri gasutamo umuceri ungana na toni 720 (ni yo ngano yamenyekanye) utumizwa mu mahanga, nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bugasanga utujuje ubuziranenge.

Uyu muceri watumizwaga na sosiyete zo mu Rwanda, inyinshi zikawukura muri Tanzanie, icyakora wahagaritswe hamaze iminsi hagenzurwa ubuziranenge bwawo, bigaragara ko wuzuyemo inshenga zirenze isisabwa.

Ubwo bugenzuzi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) bukorerwa ku muceri utumizwa muri Tanzanie.

Icyo gihe hapimwe amakamyo 26, muri yo, atatu gusa ni yo yari yujuje ibipimo byemewe.

Ubwo ku wa 15 Werurwe 2024 Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwari Pascal, yaganiraga na bamwe mu bacuruzi bafite umuceri wakumiriwe, yabibukije ko “Twarababwiye ko umuceri mufite mugomba kuwusubizayo kuko utujuje ubuziranenge […]. Ni ukuvuga ko tutakwemera umuntu wazana ibintu bijya ku isoko kandi bishobora no kugira ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda.”

Mu maduka menshi nta wo ukihabarizwa

Mu kureba uko iki kibazo cyifashe cyane ku ibura ry’uyu muceri, IGIHE yazengurutse mu maduka atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali cyane cyane y’abaranguza umuceri n’abawutumiza hanze.

Mu iduka winjiragamo wabonaga igice kimwe gipanzemo imifuka y’umuceri kuva hasi kuri sima kugeza ku mabati, mu gihe wabonaga ko hari ikindi kirimo ubusa nyamara ubona ko cyagenewe gushyirwamo umuceri ndetse hari ibimenyetso ko wahigeze ariko ubu nta wo.

Benshi muri abo bawuranguza twaganiriye bavuga ko impamvu uyu muceri ukundwa n’abatari bake utari kubonwa, zishingiye ku kuri ziriya ngamba za RRA zo gufatira uriya utujuje ubuziranenze no gukaza ingamba ku winjiye nyuma y’icyo kibazo.

Umwe mu baranguza umuceri mu isoko rishya rya Nyarugenge ati "Uretse no guhenda umuceri warabuze. Urabona ko aha nawushyiraga nta kintu gihari. Niba imodoka yanyuraga kuri gasutamo igahita ikomeza, uyu munsi ikaba yahamara icyumweru, isanga wa wundi uheruka washize. Mperuka kuwucuruza mu minsi itanu ishize.”

"Niba umuceri wabuze birumvikana ko na hake uri uhita uhenda bijyanye n’abawukeneye benshi, uyu watuganirije akavuga ko uko gutinda kw’izo modoka ziba zizanye umuceri bijyana n’ibindi biciro nko kwishyura imodoka n’uyitwaye, n’ibindi « byose bikazamura bya biciro, na wa muke uri kugera hano ugasanga urahenze."

Ati "Urabona amafaranga yabuze. Iyo uhari hano haba hatonze umurongo yewe simba nanabonye n’umwanya wo kukuvugisha. Ku munsi nacuruzaga hagati y’imifuka 300 na 500, ariko urabona umwanya ushize nta we uraza kumbaza uyu usanzwe.”

Ku bwe, agaragaza ko biramutse bikunze ababishinzwe bashyiraho umurongo abawutumiza bajya bakurikiza, hanyuma, uzanye utujuje ubuziranenge agasubizwayo, uwujuje agatambuka byihuse kugira ngo havanwemo cya cyuho.

Hari uwagiye kongererwa ubuziranenge mu Rwanda

Ubwo yari mu Kiganiro Zinduka cyo kuri RadioTV10, Minisitri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko muri ibi bikorwa byo gupima umuceri uturuka muri Tanzanie, hasuzumwe amakamyo atari munsi ya 35.

Dr Ngabitsinze yavuze ko hakimenyekana icyo kibazo ku ikubitiro hari toni zigera ku 1600 ndetse hapimwamo umuceri ugera kuri toni 167 (nk’impagararizi) zigaragaza neza ibyo abawuzanye bamenyekanishije.

Ati “Abanyarwanda babyumve ntabwo umuceri uzinduka mu gitondo ngo wijyane ku isoko. Uba waraciye mu nganda, kugira ngo ucuruzwe ukabanza gutangirwa icyangombwa ugashyirwaho n’icyiciro urimo.”

Izo modoka zigera kuri 36 zari zafatiriwe ubwo zitwaye umuceri uturuka muri Tanzanie utujuje ubuziranenge

Yakomeje avuga ko hari ubwo umuntu asaba muri Rwanda FDA ko azajya atumiza umuceri nimero ya mbere, ariko yawuzana bapima hagasangamo ibibazo bikomeye cyane by’ubuziranenge.

Ati “MINICOM, RRA, Rwanda FDA baganiriye n’abo bacuruzi berekwa uko byagenze. Hafi ya bose barabyemeye ikibazo kiba amakuru yagaragaraga mu itangazamakuru ahabanye n’ayagombaga gutangazwa na ba nyir’ubwite. Muri uko gupima toni zirenga 1100 [bari bazanye] zaburiwe icyiciro zibarizwamo.”

Minisitri Prof Ngabitsinze yagaragaje ko muri uwo muceri, uwari wujuje ubuziranenge uri mu cyiciro cya mbere wanganaga na toni 67, urarekurwa, hanyuma uwo abacuruzi bari barise ko uri mu cyiciro cya mbere, umwinshi uri mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu.

Ati “Icyo twakoze ni ukuwushyira mu cyiciro gikwiriye, n’igiciro cyangombwa kuko aha igiciro ni ingirakamaro cyane. Uwo muceri waburiwe icyiciro ni wo watinze muri gasutamo.”

Icyakora hagaragaye ko uwo muceri wagombaga kuba uribwa, ariko ukaba utujuje ibisabwa bijyanye n’ubucuruzi, Minisiriri Prof Ngabitsinze akagaragaza ko abo bacuruzi baganirijwe, hisunzwe n’izo nzego zose bireba.

Uyu munsi uyu muceri wararekuwe uva muri gasutamo, ushyirwa ahantu hizewe ndetse “ubu ugiye kongera gushakirwa uburyo wazamurirwa ubuziranenge kuko bishoboka, hifashishijwe uburyo bwa gihanga, incenga bakazivanamo. Rwanda FDA n’abandi bari kubafasha.”

Ati “Izi ncenga ni zo zari ikibazo. Wasangaga umuceri wagombaga kuba ufite incenga zitarenze 30% ufite 70%. Ibyo ntabwo byari gushoboka ndetse abacuruzi barebwaga n’iki kibazo baraganirijwe. »

Minisitiri Prof Ngabitsinze yijeje Abanyarwanda ko ibi bibazo by'ibura ry'umuceri biri gukemurwa mu maguru mashya

Kuki umuceri uturuka muri Tanzanie ukomeje kubura

Ku kijyanye n’umuceri ukomoka muri Tanzanie ukomeje kuba iyanga ku masoko, Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze ko byatewe n’uko muri icyo gihe hari hari gukorwa ubugenzuzi no guhana abasanzweho ayo makosa, “ikijyanye no kuzana uyu muceri hazamo icyuho gitoya”.

Ati “Ariko umuhinde, uwo muri Pakistan n’indi yose n’uwo mu gihugu imbere uragaragara ku masoko.”

Yavuze ko nyuma y’ibyo bikorwa byose habayeho indi nama yahuje na none aba bacuruzi b’umuceri n’inzego bireba, basasa inzobe, abacuruzi bagaragaza aho bawuvana n’uburyo bibagora, berekwa uko bagomba gukora kugira ngo byibuze bazane umuceri ujyanye n’ibyo bavuze.

Ati “Umuceri uri kwinjira [mu gihugu]. Muri iki cyumweru hari hinjiye hafi toni 490. Rwanda FDA yarazipimye isanga nta kibazo. Uyu munsi cyangwa ejo harasohoka izindi toni 200 zose zivuye muri Tanzanie na zo zapimwe nta kibazo. Abo bacuruzi batangiye kumva uko bigomba kugenda.”

Kugeza uyu munsi izi nzego zifite aho zihuriye n’ubucuruzi zemereye aba bacuruzi ko abikorera bagiye no gufashwa gushyiraho za laboratwari zabo zizajya zibapimira ku mipaka, noneho Rwanda FDA ikaza kureba ko iryo pimwa ryagenze neza, ibizihutisha igihe byamaraga ariko n’umuceri utujuje ibisabwa ukagabanyuka.

Ku bijyanye n’ibiciro, uyu muyobozi yavuze ko mu minsi ishize bakoze ubugenzuzi, basanga umuceri numero ya mbere na wo muke wari usigaye ku isoko warazamuriwe ibiciro.

Basanze hari abari barawuguze ku bihumbi 48 Frw bawugeza ku bihumbi 55 Frw ndetse na 56 Frw, yerekana ko byatewe n’uko abawukeneye biyongeye, ariko akavuga ko bari kubikoraho.

Ati “Birumvikana kumara ibyumweru bibiri umuceri utarinjira kuko abacuruzi bashakaga umuceri mwiza cyane ko aho baguriraga babonaga harimo ibibazo na twe tubafasha [ariko bikaba biri gusubira mu buryo.]

Umuceri ukomeje kuba ingingo idasiba kugarukwaho bijyanye n'izamuka ry'ibiciro byawo

Kuki ari bwo iki kibazo cyamenyekanye?

Muri Mata 2023, nibwo u Rwanda rwakuyeho umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ku ifu y’ibigori n’umuceli, inashyiraho ibiciro ntarengwa byabyo hamwe n’iby’ibirayi, nyuma y’uko ibiciro byari bikomeje gutumbagira ku isoko hirya no hino mu gihugu.

Bijyanye n’uko ubusanzwe, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ufatwa nk’igihugu kimwe mu byerekeranye na za gasutamo, ibicuruzwa bikorewe muri kimwe mu bihugu biwugize, ayo mahirwe yahise abikuriraho amahoro ya Gasutamo ya 45% by’agaciro kabyo, hasigara umusoro ku nyongeragaciro (TVA) wa 18% gusa.

Uyu musoro na wo waje kuvaho maze abacuruzi babyuririraho, batangira kwinjiza mu Rwanda umuceri ukomoka mu karere by’umwihariko muri Tanzania, mu buryo budasanzwe.

Minisitiri Dr Ngabitsinze ati “Ni byo twifuzaga twashaga ko igiciro cy’umuceri kigabanyuka kandi cyari cyamanutse. Ariko twashakaga ko bijyana n’ubuziranenge ari yo mpamvu inzego bireba zakurikiranye, kuko twabonaga umuceri wiyongera, ibiciro bigabanyuka turavuga ngo ubuziranenge bwo buhagaze bute?”

Yavuze ko basanze icyo kibazo abantu bakekaga cy’ubuziranenge gihari, avuga ko kabone nubwo umuntu yawurya ntugire ikibazo umutera ariko aba yishyuye amafaranga menshi adakwiye.

Hasanzwe ko izo toni zigera ku 1000 zitari zifite ubuziranenge zitakongera gusubizwa ku isoko nta gikozwe.

Uyu muyobozi yijeje Abanyarwanda ko ibi bibazo biri gukemurwa mu maguru mashya, uretse uriya muceri wo muri Tanzanie watangiye kwinjira, u hanasabwe ko Rwanda FDA yagabanya igihe imara ipima umuceri, kabikora vuba ngo bya biciro abacuruzi bacibwaga bikagabanyuka.

Uretse umuceri uturuka muri Tanzanie cyane ko ari na wo mwinshi, kugeza uyu munsi ubarizwa mu Rwanda wose uturuka muri Pakistan, u Buhinde, Thailand ndetse n’imbere mu gihugu habarizwa inganda 26 zitunganya umuceri, Minisitiri Dr Ngabitsinze akavuga ko na wo utari wagashize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .