Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare yizihizwaho Umunsi w’Abakundanye uzwi nka St Valentin.
Bidahagaritse amasomo yabo abana biga muri École Primaire Kimihurura basangiye ibyo kurya bazaniwe n’uru ruganda birimo igikoma gikozwe mu ifu yongewemo intungamubiri ya ‘Jibu Composite Flour’ ndetse n’izindi mpano zo kubafasha kwishimira uyu munsi.
Aba bana ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo bishimiye iki gikorwa kuko cyaberetse na bo urukundo kuri uyu munsi.
Umuyobozi wa EP Kimihurura, Ruganza Isaac yabwiye IGIHE ko kuba uruganda rwa Jibu Rwanda rwazirikanye abana kuri uyu munsi, bibafasha kugira umuhate mu masomo kuko baba bumva bitaweho.
Ati “Twishimye cyane kandi n’abana babyishimiye kuba Jibu yadutekereje kuri uyu munsi ikaza gusangira n’abana. Icya mbere bisobanuye ni ubufatanye kuko iyo abantu bafatanyije ibintu bigenda neza, ikindi abana benshi bagiye bavuga bati tugiye gushyiramo imbaraga nyinshi zo gutsinda kuko ibintu batuzaniye byadushimishije.”
“ Twabifashe nk’umunsi wo kwidagadura no gusabana kandi abana bakagaragaza urukundo kuko no mu myigire iyo abana badasabana ntago babasha kwiga neza”.
EP Kimihurura ni ikigo cy’Itorero ADEPR ku bufatanye na Leta ku bwa’amasezerano, kikaba kigaho abana basaga 1000 mu mashuri abanza no mu Kiburamwaka.
Umukozi ushinzwe imenyekanisha muri Jibu Rwanda, Cyuzuzo Brenda yavuze ko bahisemo gusangira n’abanyeshuri mu rwego rw’ibikorwa basanganywe bwo kwita ku mibereho y’abantu bitari mu nyungu z’ubucuruzi.
Ati “Muri Jibu ntitwizihiza St Valentin nk’umunsi w’abakundana gusa cyangwa abashakanye, tuwizihiza nk’umunsi wa buri wese n’uwo akunda. Twasangiye n’abanyeshuri amafunguro ya Jibu yuje intungamubiri, tubaha n’amacupa y’amazi azabafasha kujya babona amazi hafi, indabo zibashimisha n’ibindi. Ibirenze gusangira urukundo, harimo no kubasangiza ubuzima bwiza”.
Cyuzuzo yakomeje avuga ko uruganda rwa Jibu rwahisemo kuba ikigo gikora ibirenze inyungu z’ubucuruzi, ahubwo bakinjira no mu mibereho isanzwe y’umuryango mugari.
Ati “Iruhande rwo gucuruza dufite abantu dushobora kwegera haba nk’aba banyeshuri cyangwa se abaturage muri rusange, tukaba twabagezaho amazi meza, ifu y’igikoma cyangwa gaze yo gutekesha nta kiguzi. Ibyo bidufasha kuba ikigo cyirenze gucuruza gusa ahubwo tugasangiza n’ubuzima bwiza aho duturiye”.
Gufasha kuryoherwa n’umunsi wa St Valantin kwa Jibu kwakomereje ku bakundana, ibizwi cyane nka ‘couples’ na bo babafasha kwishimira uyu munsi.
Ni ‘couples’ eshanu zitwaye neza mu irishanwa ryamaze icyumweru ku mbuga nkoranyambaga za Jibu Rwanda. Abarushanwaga baguraga icupa ry’amazi rya litiro 20 bagafata iyo foto bagasangiza ku mbuga nkoranyambaga zabo izarebwe cyane aba ari zo zitsinda.
‘Couples’ eshanu za mbere zahembwe gusangirira muri hotel kuri uyu munsi wa St Valentin , byose byishyurwa na Jibu Rwanda.
Uruganda rwa Jibu rwatangiye ibikorwa byo gutunganyiriza amazi mu Rwanda mu 2012. Ubu rumaze kugira ibicuruzwa byinshi bitandukanye birimo ifu y’igikoma yongewemo intungamubiri yitwa ‘Jibu Composite Flour’, gaze yo gutekesha n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!