00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minicom yashyizeho ibiciro by’ibigori bivuguruye

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 21 February 2024 saa 01:04
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minicom ku bufatanye n’inzego z’ubuhinzi yashyizeho ibiciro by’umusaruro w’ibigori bivuguruye, bigomba guhabwa umuhinzi ndetse igaragaza ko bidakwiriye kugibwa munsi.

Ni ibiciro Minicom yashyize hanze kuri uyu wa 21 Gashyantare 2024, igaragaza ko byavuguruwe hashingiwe ku mpamvu zitandukanye zirangajwe imbere n’imbogamizi zagaragaye mu kumisha umusaruro kubera ko igihe cyo gusarura cyakomeje kubonekamo imvura yatumye ibigori bituma neza.

Ku wa 19 Mutarama 2024 Minicom yari yatangaje ko igiciro fatizo cy’ibigori cyagombaga kuba 400 Frw ku bihunguye, ibidahunguye bikagurwa 311 Frw.

Icyakora nyuma bijyanye n’izo mbogamizi hakozwe inama yahuje abahagarariye inzego z’ubucuruzi n’iz’ubuhinzi n’abaguzi b’ibigori igamije kureba imigendekereye myiza y’iyo mirimo, byatumye hashyirwaho ibiciro bivuguruye.

Iyi minisiteri igaragaza ko igiciro fatizo ku kilo cy’ibigori bihunguye bifite ubwume buri hagati ya 13.5% na 18%, kizajya kigurwa 400 Frw, mu gihe ikilo cy’ibigori bifite ubwume buri hagati ya 19% na 25% kizajya kigurwa 350 Frw.

Igiciro fatizo ku kilo cy’ibigori bidahunguye bifite ubwume buri hagati ya 13.5% na 18% kizajya kigurwa 311 Frw na ho ikilo cy’ibigori bifite ubwume buri hagati ya 19% na 25% kizajya kigura 260 Frw.

MINICOM yibukije kandi abahinzi n’abaguzi b’ibigori ko umusaruro wose w’ibigori ugurishwa ugomba gukusanyirizwa ahabugenewe mu rwego wo kunoza imicururize yawo.

Mu itangazo yashyize kuri X yakomeje iti “abaguzi bose barasabwa kuba bafite ibyangombwa bigaragaza ko bemerewe gucuruza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi. Barasabwa kandi kubanza gusinyana amasezerano n’amakoperative y’abahinzi no kwishyura mbere yo gutwara umusaruro wabo.”

Igaragaza ko amafaranga yakatwaga ku bagurisha ibigori bidahunguye yakuwe muri ibi biciro batanze, ikavuga ko ari iyo mpamvu abaguzi batemerewe kongera gukata abahinzi ibiro cyangwa amafaranga mu gihe baguze ibigori bidahunguye.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iherutse gutangaza ko iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 A cyabaye cyiza ku buryo umusaruro uzikuba kabiri, aho byitezwe ko mu Rwanda hose hazaboneka umusaruro w’ibigori uri hagati ya toni ibihumbi 650 na 800.

Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yashyizeho ibiciro by'ibigori bivuguruye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .