00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Revenue yihanangirije abacuruzi bakorera ku jisho mu gutanga inyemezabuguzi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 12 March 2024 saa 09:18
Yasuwe :

Komiseri wungirije ushinzwe ubugenzuzi bw’imisoro mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Emmy Mbera, yavuze ko impamvu ituma hari abacuruzi bakorera ku jisho bakirirwa bihishahisha abakozi b’iki kigo, ari uko baba batujuje ibisabwa cyane cyane uburyo bwo gutanga inyemezabuguzi izwi nka EBM.

Yavuze ko “Impamvu ishobora kuba ituruka kuri bo ubwabo, winjiye ukamubaza niba afite EBM cyangwa inyemezabuguzi yaranguriye ibicuruzwa bye akayikwereka icyo nticyatuma ahunga. Abahunga hari icyo bishinja bitari impamvu z’imyitwarire y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.”

Iyi ngingo yagarutsweho ubwo iki kigo cyatangizaga ubukangurambaga mu gihugu hose, mu rwego rwo kwibutsa abaguzi ndetse n’abacuruzi ko gukoresha EBM, ari itegeko kandi ko urirengaho afatirwa ibihano biteganywa naryo.

Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Mbere ku ya 11 Werurwe 2024, gitangirira mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Quartier Matheus.

Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe na bamwe muri aba bacuruzi, ni izijyanye n’ibibazo by’ikoranabuhanga, ngo kuko hari igihe bakoresha uburyo bushya bwo kubanza gusaba imibare igaragaza ko ari wowe ukoze ubuguzi ‘Purchase Code’ ariko ntibukore kandi nayo kuyibona bisaba ikiguzi.

Umwe mu bacuruzi yabwiye IGIHE ko “Nanjye byigeze kumbaho, umukiliya wanjye baramufata kuko EBM yanze gukora binsaba kwisobanura cyane. Tuba dushaka ko badusanga bakamenya ibibazo dufite byaba byiza bakanaduteguza.”

Ku kijyane n’imikoreshereze ya EBM haracyarimo ikibazo cyane ku bantu bategetswe n’itegeko kuyikoresha ariko bakaba batayifite, abayifite ariko ntibayikoreshe kuri buri muguzi wese, hakaba n’abandi batanga inyemezabuguzi idahanywe n’amafaranga y’ibyaguzwe.

Mu mwaka wa 2013 nibwo RRA yatangije ikoranabuhanga ritanga inyemezabuguzi z’ikoranabuhanga, EBM, icyo gihe ryari rigenewe gusa abacuruzi biyandikishije ku musoro ku nyongeragaciro [TVA]. Iri koranabuhanga ryaje kugirwa iry’abacuruzi bose kuva mu 2020.

Icyari kigamijwe kwari ukurushaho gukorera mu mucyo, cyane ko iyo umucuruzi atanze inyemezabuguzi ya EBM, amakuru y’iryo hererekanya ahita agera mu buyobozi bw’imisoro.

Mu 2013 EBM yakoreshwaga n’abacuruzi bari munsi y’igihumbi, ariko ubu abasanga 94,000 nibo bakoresha iri koranabuhanga.

Emmy Mbera, yavuze ko kuva mu 2013, hari intambwe igaragara imaze guterwa, ariko urugendo rugikomeje.

Ati “Mu by’ukuri EBM, yashyiriweho abaguzi ba nyuma, TVA itangwa nabo. Iyo bagura ibintu bitandukanye umusoro bawusigira abacuruzi, ikimenyetso cyonyine cyagaragaza ko uwo musoro ugera mu isanduku ya Leta n’uko bibuka kwaka inyemezabuguzi ya EBM, nibabikora bazaba bubatse igihugu banatanze umusanzu mu iterambere ryacyo.”

Kubera imikoreshereze ya EBM, umusoro ku nyongeragaciro wakirwa wavuye kuri miliyari 259,1 Frw mu 2013/14 ugera kuri miliyari 699,3 Frw mu 2022/2023, bihwanye n’izamuka rya 170%.

Ibi byanazamuye cyane umusoro ku nyungu, kuko wavuye kuri miliyari 120,2 Frw mu 2013/14 ugera kuri miliyari 538,3 Frw mu 2022/2023. Ubu umusoro wa TVA ungana nibura na 34% by’umusoro wose ukusanywa na RRA.

EBM ifasha RRA kumenya neza abatanze umusoro ku nyungu, ugakoreshwa mu kubaka igihugu
Abacuruzi bibukijwe ibyiza byo gutanga inyemezabuguzi ku bantu bose baguze ibicuruzwa
Abakozi ba RRA bafashije abacuruzi badasobanukiwe byinshi ku mikorere ya EBM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .