Jordan Foundation yashinzwe na Bahati Vanessa nyuma y’uko mu 2015 yabyaye umwana (Jordan Guy Hakiza) ari na we iki kigo cyitiriwe, ariko akavukana ubumuga bwo kutabona.
Bijyanye n’imbogamizi yahuye na zo mu kwita kuri uyu mwaka, Bahati yiyemeje gushinga umuryango mugari ufasha aba bana ariko bakomoka mu miryango ikennye kugira ngo na bo icyizere cyo kubaho cyiyongere.
Ubusanzwe Jordan Foundation yareraga abana bo mu mashuri y’inshuke, bakura bagiye kujya mu yisumbuye, bakajyanwa mu bigo byita ku bana bafite ubumuga biri i Kibeho n’i Rwamagana kuko uyu muryango utari ufite ayo mashuri abanza.
Kuri iyi nshuro iyi nkunga y’u Buyapani, izafasha Jordan Foundation kubaka ibyumba bitandatu by’amashuri abanza ndetse n’inzu zo kuraramo ku bakobwa n’abahungu.
Ibi bizatuma abarangiza mu mashuri y’inshuke muri Jordan Foundation bazajya bahita bakomereza mu abanza kuri iki kigo, aho koherezwa muri biriya bigo bindi.
Amabasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima yavuze ko iyi nkunga bayitanze binyuze mu Kigega gifasha imishinga igamije guhindura imibereho y’abaturage (GGP/Kusanone), akerekana ko kugeza uyu munsi kimaze gufasha imishinga igera ku 100 mu Rwanda.
Ati “Buri wese agomba kubona uburezi bungana n’ubw’undi ntawe uhejwe. Icyakora abafite ubumuga cyane cyane abo mu miryango ikennye ntibabubona uko bikwiriye nubwo Guverinoma y’u Rwanda ikora uko ishoboye mu guhangana n’iki kibazo.”
Yavuze ko bijyanye n’indangagaciro zabo zo guhindura imibereho myiza y’abaturage, bizera ko uburezi budaheza bugomba kwimakazwa hose ndetse bukagera no ku bafite ubumuga bose, akavuga ko mu iri shuri rizaba rifunguye rizaba igisubizo ku bana benshi bafite ubumuga.
Umuhuzabikorwa wa Jordan Foundation, Isimbi Michelle yavuze ko kugeza ubu bafite abana bagera kuri 400 bategereje ko aya mashuri yuzura hanyuma bagatangira guhabwa uburezi.
Yavuze ko ubusanzwe iyo bagiye kwakira abana babanza kubitaho, abarwaye bakavuzwa, abafite ihungabana bakitabwaho by’umwihariko, abana bamara kujya ku murongo bagatangira guhabwa amasomo yo mu ishuri.
Ati “Bijyanye n’imyumvire ikiri mu bantu ko umwana uvutse afite ubumuga afatwa nk’ikibazo hari abo dusanga barahungabanye bigasaba ko tubanza kubitaho. Kubera ko abana dufata ari abo mu miryango ikennye cyane hari n’ubwo dusanga bafite ibibazo by’imirire mibi, tukabondora bagarura ubuyanja tugatangira kubaha amasomo asanzwe.”
Uyu muyobozi yavuze ko iyi nkunga igiye kubafasha gukurikirana abana kuva bagitangira amashuri y’inshuke kugeza basoje amashuri abanza, akavuga ko uko abafatanyabikorwa bazajya baboneka ari na ko bazongera amashuri kuko “uyu munsi dufite ubutaka bugera kuri hegitari.”
Jordan Foundation iyo yakiriye umwana, imufasha kubona ibintu byose akeneye kugira ngo yige neza, bikava ku mwana bikagera no ku muryango we, aho iki kigo cy’ubugiraneza gifasha abo muri iyo miryango baturukamo kubona nk’ibyo kurya, mituweli n’ibindi nkenerwa by’ibanze.
Jordan Foundation ifitanye imikoranire n’ibitaro bya Kabgayi bivura amaso, ku buryo umwana uje ahita ajyanwayo gukurikiranwa, hakaba n’ubwo umwana agize amahirwe akavurwa agakira akongera kureba, akitabwaho ubundi agasubizwa mu muryango we.
Kugeza ubu abana barenga 175 bamaze kunyura muri Jordan Foundation ikorera mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, aho abagera kuri 30 ari bo bari kwitabwaho mu mashuri y’inshuke, intego ikaba kubongera uko ubushobozi bugenda buboneka.
Amafoto: Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!