00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK Group Plc yinjije asaga miliyari 100 Frw ku nshuro ya mbere

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 28 March 2024 saa 04:52
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa BK Group Plc bwatangaje ko ibigo bitandukanye byayo byinjije inyungu ya miliyari 109 Frw mbere yo kwishyura imisoro mu mwaka wa 2023, avuye kuri miliyari 88,6 Frw mu mwaka wa 2022, bigaragaza izamuka rya 23,8%.

Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa 28 Werurwe 2024, ubwo BK Group Plc yatangazaga ibyakozwe n’umusaruro wabyo mu mwaka wa 2023.

Umuyobozi Mukura wa BK Group Plc, Beatha Uwamaliza Habyarimana, yatangaje mu 2023 ibigo byose bigize BK Group Plc byitwaye neza, bikomeza kwaguka mu nyungu no ku mubare w’abantu bigeraho.

Yagaragaje ko iyi mikorere yatumye inyungu iki kigo cyinjije nyuma yo kwishyura imisoro izamuka igera kuri miliyari 74,8 Frw, bigaragaza izamuka rya 25% ugereranyije n’umwaka ushize aho bari binjije inyungu ya miliyari 59,9 Frw.

Ati “BK Group Plc yabashije kugaragaza ubushobozi mu bijyanye n’ubucuruzi twakoze, bikaba byarajyaniranye n’uburyo ubukungu bwagiye butera imbere ndetse ubukungu bw’igihugu dukoreramo bukaba bwari bufite ikigero kiri hejuru cyo gukura cya 8% kiri hejuru ugereranyije no muri Afurika, EAC, kuri twebwe bikaba ari uburyo bwo kugira ngo tubone imbaraga mu bikorwa dukora kuko bigenda ku murongo umwe.”

Yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro mpuzamahanga ryatumye hari amafaranga yishyurwa ku bintu bitandukanye yiyongera.

Amafaranga yakoreshejwe mu bikorwa bya BK Group Plc agera kuri miliyari 96 Frw, bingana n’izamuka rya 15,8% ugereranyije n’umwaka ushize.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yatangaje ko mu myaka yashize bakoze ishoramari ryinshi mu kubaka ikoranabuhanga no kubaka ubushobozi bw’ikigo muri rusange.

Hanakorwa ibijyanye no kubaka ubushobozi bw’abakozi, mu gihe muri iyi myaka bigenda bigabanyuka ku buryo mu igihe kiri imbere bazagera aho abanyamigabane bagatangira kubona inyungu.

Yavuze ko ari ubwa mbere babashije kugera ku nyungu y’arenga miliyari 109 Frw mbere yo kwishyura imisoro.

Ati “Ibi byagizwemo uruhare cyane n’inyungu zidaturuka ku nguzanyo, zigana na 34,8%. Mu bihe byashize twakomeje gushaka uko twakongera inyungu zidaturutse ku nguzanyo, ariko iyi nyungu na yo iracyari mu ziyoboye kuko yiyongereyeho 20% ugereranyije n’umwaka ushize.”

Umutungo rusange wa BK Group Plc wazamutse ku ijanisha rya 14,8% ugera kuri miliyari 2.122,1 Frw ugereranyije n’umwaka ushize, biturutse ahanini ku nguzanyo zahawe abakiliya, ariko n’ishoramari ry’abanyamigabane ryazamutseho 14,8%, rigera kuri miliyari 336.4 Frw.

Mu 2023, amafaranga abakiliya babikije yazamutse ku ijanisha rya 16,8%, mu gihe inguzanyo zatanzwe muri Banki ya Kigali zazamutse ku rugero rwa 13,4%.

Ubuyobozi bwa BK Group Plc bugaragaza ko BK Capital yateye intambwe mu kwinjira mu ishoramari, BK General Insurance Company ifasha mu gutanga ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo.

Bahamya ko ibi bigo byitwaye neza mu gutanga serivizi ku bantu benshi ugereranyije n’uko isoko rihagaze, by’umwihariko uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe serivi za BK TecHouse buritabirwa cyane.

Abishyuye hakoreshejwe porogaramu ya Urubuto biyongereye ku ijanisha rya 166% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2022, mu gihe amafaranga yoherejweho yiyongereyeho 66,5%, agera kuri miliyari 35 Frw.

BK Foundation yashinzwe mu ntangiriro za 2023 yabashije gufasha abarenga 400 kwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro no kwiga amasomo ya siyansi mu mashuri yisumbuye na Kaminuza. Yanafashije kuzamura ubushobozi bw’abagore 120, bahabwa moto 20 zikoresha amashanyarazi n’ibindi.

Ubuyobozi bwa BK Group Plc buvuga ko buzakomeza gushora imari mu bikorwa bitandukanye birimo n’ubuhinzi kugira ngo burusheho kungura ababukora.

BK Group Plc yungutse miliyari 109 frw mu mwaka wa 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .