00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR Bank Plc yungutse miliyari 37.9 Frw mu mwaka wa 2023

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 27 March 2024 saa 10:36
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa BPR Bank Plc bwatangaje ko mu mwaka wa 2023 binjije inyungu ingana na miliyari 37.9 Frw mbere yo gukuramo imisoro, avuye kuri miliyari 32.2 Frw mu 2022, bigaragaza izamuka rya 18%.

Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa 27 Werurwe 2024, ubwo batangazaga umusaruro w’ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2023.

Inyungu ya BPR Bank Plc nyuma yo kwishyura imisoro yageze kuri miliyari 25.8Frw ivuye kuri 22.2 Frw mu 2022 bigaragaza izamuka rya 16.2% . Ni mu gihe mu 2021 bari bungutse miliyari 17.1 Frw. Ugereranyije iyi myaka itatu, inyungu yazamutse ku ijanisha rya 36%.

Umutungo rusange wa BPR Bank Plc wiyongereyeho ku ijanisha rya 15% ugera kuri miliyari 860 Frw mu 2023, arimo miliyari 589 Frw yabikijwe n’abakiliya, na byo byazamutse ku ijanisha rya 33%.

Ku bijyanye n’inguzanyo, izatanzwe mu mwaka wa 2023 zigera kuri miliyari 573, bigaragaza izamuka rya 24% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi yatangaje ko ubwiyongere bw’inyungu iyi banki yinjije mu 2023, bwakomotse ku nguzanyo nyinshi batanze, hamwe n’ishoramari ritandukanye ryakozwe muri uwo mwaka

Ati “Inyungu nyinshi zituruka ku nguzanyo zitangwa ariko hakaba harimo n’inyungu zaturutse ku bikorwa byo guhererekanya amafaranga, ava mu kugurisha amadovize atandukanye, ariko amenshi ava mu nyungu ku nguzanyo.”

Yavuze ko nubwo inyungu zikomeza kwiyongera ari na ko umutungo rusange wiyongera, bagikomeje gushora imbaraga mu kubaka ikoranabuhanga rifasha guhuza amashami menshi iyi banki ifite mu gihugu, no korohereza abakiliya kugera kuri serivisi bitabagoye.

Muri rusange inguzanyo zitishyurwa neza mu mwaka wa 2023 zari rugero rwa 3.4%.

Nyuma y’ishoramari bazatangira gutanga inyungu ku banyamigabane

Mutesi yasobanuye ko nyuma yo gutangira gukorana na KCB Bank babona icyerekezo ari cyiza ku buryo mu myaka iri imbere ubwo ibikorwa byo kubaka ubushobozi bw’abakozi, n’ibindi byerekeye ishoramari bizaba bigeze ku musozo, bazatangira guha abanyamigabane inyungu ku migabane bafitemo [dividend].

Ati “Turimo kubona icyerekezo cya Banki ari cyiza, tuzagera aho dutanga inyungu ku migabane. Turabizi ko kimwe mu bibazo abanyamigabane bafite ari uko badaheruka kubona iyi nyungu. Iyo nyungu iboneka iyo banki yungutse ariko ivuye no mu gihe cyo gukora ishoramari.”

“Haracyari uburyo bw’ikorananuhanga turi gukoshoramo amafaranga, tugomba gushora mu mahugurwa y’abakozi kugira ngo bagere ku rwego rushimishije. Hari amashami hirya no hino atameze neza turi gushoramo amafaranga kugira ngo tuyazamure ku nyungu z’abakiliya bacu, turizera ko mu myaka iri imbere cyangwa se mu minsi iri imbere tuzagera aho abanyamigabane batangira kubona inyungu ku migabane yabo.”

Mu banyamigabane barenga ibihumbi 590 bagaragara mu bitabo by’iyahoze ari Banque Populaire du Rwanda, ubu hamaze kuboneka abarenga ibihumbi 310, naho abarenga ibihumbi 200 ntibari batanga imyirondoro yabo ngo bahabwe uburenganzira ku migabane bafite muri BPR Bank Rwanda Plc.

BPR Bank Rwanda Plc ubu ibara abakiliya barenga ibihumbi 800, ndetse ivuga ko ishyize imbere kuzamura ikorananuhanga mu by’imari kugira ngo bakomeze korohereza abakiliya kubona serivisi nyinshi cyangwa zose batagombye kujya ku mashami atandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi yavuze ko inyungu nyinshi yakomotse ku nguzanyo
Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda PLC, George Rubagumya yavuze ko abanyamigabane bakwiye gutanga imyirondoro yabo kugira ngo bagire uburenganzira ku migabane yabo
Ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc bwatangaje hari gushyirwa imbaraga mu ikoranabuhanga ku buryo umukiliya azajya abona serivisi atageze ku ishami
Inyungu BPR Bank Rwanda Plc yinjije yageze kuri miliyari 37.9 Frw mu 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .