00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR Bank Rwanda na Norrsken byinjiye mu bufatanye bwo kuzamura ba rwiyemezamirimo bato

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 27 March 2024 saa 09:23
Yasuwe :

BPR Bank Rwanda Plc yinjiye mu bufatanye na Kigali Norrsken House, bugamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo bakiri bato baba bafite imishinga y’ikoranabuhanga itanga icyizere ku gukemura bimwe mu bibazo byibasira sosiyete.

Ubu bufatanye bugamije kubyaza umusaruro ‘Norrsken Media Hub’, urubuga rwashyiriweho ba rwiyemezamirimo rwo kumenyekanishirizaho ibikorwa byabo, bahanahane ibitekerezo ndetse hananyuzwe ubuhamya bw’abababanjirije mu rwego rwo kubigeraho.

Ubu bufatanye bwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere ku wa 25 Werurwe 2024, mu muhango wabereye ku cyicaro cya Kigali Norrsken House.

Ni umuhango wari witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, Umuyobozi Mukuru wa Norrsken East Africa, Elie Habimana, ndetse n’abandi bari baturutse ku mpande zombi.

Elie Habimana, yavuze ko muri Norrsken, hari ibikenerwa byose, ubu gahunda ikurikiye ari iyo kubibyaza umusaruro, ba rwiyemezamirimo basa nk’abakiri bato bagatangira kubiboneramo inyungu, kuko ari cyo byashyiriweho.

Ati “Ibintu byinshi dukora ni uko tuba twabonye undi ubikora. Ubu bufatanye buzatuma benshi barushaho gushishikarira kwihangira imirimo. Ikindi kandi ni uko utakwishoboza ibintu wenyine, gukorana na BPR Bank Rwanda Plc, hazabaho urwego rw’ubufatanye buzashoboza benshi kubona ibishoro. Iyi ni intambwe ya mbere kuko hari byinshi duteganya gukorana.”

BPR Bank Rwanda Plc, izateza imbere Norrsken Media Hub, mu buryo bw’amafaranga ndetse no mu buryo bwo gutanga serivisi zayo nka banki kuri ba rwiyemezamirimo bo muri iki kigo muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko binjiye muri ubu bufatanye nk’ikigo cy’imari kuko bahora baharanira kuba inkingi y’iterambere binyuze mu kuzamura serivisi batanga ku bakiliya bose.

Ati “Twiteze ko buri ruhande ruzungukira ku rundi. Banki ya BPR izakoresha ubunararibonye ifite mu bijyanye n’imari kugira ngo itange serivisi z’amabanki ku bakorera muri Norrsken, natwe ku rundi ruhande tugire umufatanyabikorwa uduzafasha kwiga ku iterambere ry’imishinga mito n’iciriritse n’indi. Muri ubwo buryo, ubu bufatanye buzageza kure impande zombi.”

Iyi mikoranire ya BPR Bank Rwanda Plc, na Kigali Norrsken House, izamara umwaka umwe, ariko igihe kikazongerwa bitewe n’umusaruro wayo.

Umuyobozi wa Norrsken Media Hub, Arnold Kwizera, yagaragaje imbogamizi zigiye gukurwaho kubera ubu bufatanye
Umuyobozi Mukuru wa Norrsken East Africa, Elie Habimana, yavuze ko muri iki kigo hari ibikenewe byose ahubwo igisigaye ari ukubibyaza umusaruro
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko ubunararibonye bw'impande zose buzabageza ku iterambere
Ba rwiyemezamirimo bari aho bahawe umwanya wo kubaza ibibazo
BPR Bank Rwanda Plc na Kigali Norssken House byinjiye mu mikoranire izamara umwaka
Uyu muhango wari witabiriwe n'abakorera muri Kigali Norrsken House

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .