00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koperative Umwalimu SACCO yungutse miliyari 16.9 Frw mu 2023

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 26 March 2024 saa 01:13
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO bwatangaje ko umutugo rusange mu mwaka wa 2023 wageze kuri miliyari zisaga 196.5 Frw avuye kuri miliyari 135.8 Frw, bigaragaza izamuka rya 45%.

Ni ubwiyongere bisobanurwa ko bwakomotse kuri serivisi zitandukanye zirimo inguzanyo zahawe abanyamuryango b’iyi koperative mu mwaka wa 2023, ndetse no kugabanya amafaranga yakoreshwaga ku mirimo imwe n’imwe kuko imyinshi isigaye ikorwa n’ikoranabuhanga.

Mu mwaka wa 2023, Koperative Umwalimu SACCO yahaye abanyamuryango inguzanyo zingana na miliyari 194.6 Frw, izo nguzanyo zikaba zariyongereye ku rugero rungana na 34% ugereranyije n’inguzanyo zingana na miliyari 145.3 Frw zahawe abanyamuryango mu mwaka wa 2022.

Iyi koperative yungutse miliyari 16.9 Frw hakubiyemo n’imisoro, ariko hakuwemo umusoro ungana na miliyari 5.1 Frw, hasigara inyungu ya miliyari 11.8 Frw.

Ni nyungu yazamutse ku gipimo cya 39% ugereranyije n’iyari yabonetse mu mwaka wa 2022, igera kuri miliyari 12.2 Frw hatarakurwamo imisoro, n’inyungu ya miliyari 8.5 Frw nyuma yo kwishyura imisoro.

Ubwizigame bw’abanyamuryango bwageze kuri miliyari 86.5 Frw Frw, bigaragaza izamuka rya 35%, ugereranyije na miliyari 64 Frw zari zigize ubwizigame bwo mu mwaka wa 2022.

Muri rusange inguzanyo zitishyurwa neza muri 2023 zari ku rugero rwa 1.1% ariko harebwe inguzanyo zitangwa badasabye ingwate, urugero rwo kutishyurwa neza mu gihe cy’umwaka rwari kuri 5%.

Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence yabwiye abanyamuryango bitabiriye inama rusange kuri uyu wa 26 Werurwe 2024, ko bakwiye kugira ishyaka ryo kwishyura inguzanyo bahabwa, bagamije kuzamura ubushobozi bw’ikigo cyabo.

Yavuze ko mu bihe bishize habayeho kubura amafaranga, hafatwa icyemezo cyo gusaba ko amashuri ya Leta yose yajya yishyurwa amafaranga y’ishuri binyuze muri iyi koperative.

Mu bihe bishize Leta yahaye Umwalimu SACCO miliyari 4 Frw zo kuyifasha gushobora gutanga inguzanyo ku banyamuryango kandi idahungabanye.

Koperative Umwalimu SACCO ni koperative y’abarimu yo kuzigama no kuguriza. Yashinzwe mu mwaka wa 2006 ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame, itangira kwakira ubwizigame bw’abanyamuryango muri 2007, ariko itangira guha inguzanyo abanyamuryango bayo mu mwaka wa 2008.

Igamije guteza imbere imibereho y’abarimu n’abandi banyamuryango bayo biciye mu nguzanyo bahabwa no kubashishikariza kuzigama aho bagenda bazigama nibura amafaranga angana na 5% y’umushahara wabo buri kwezi ndetse ubu bwizigame bukagenerwa n’inyungu buri mwaka ingana na 5%.
Kugeza ku wa 26 Werurwe 2024 Koperative Umwalimu SACCO yari ifite abanyamuryango 134,848.

Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO bwatangaje ko umutugo rusange mu mwaka wa 2023 wageze kuri miliyari zisaga 196.5 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .