00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BDF yatanze umuburo ku bakomeje kwiyitirira abakozi bayo bagamije gucucura abaturage

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 March 2024 saa 11:37
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’ Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, BDF, Munyeshyaka Vincent, yatangaje ko hari abatekamutwe bakomeje kwiyitirira kuba abakozi b’icyo kigega bagamije kuriganya abaturage.

Munyeshaka yavuze ko muri iki gihe hari abatekamutwe bakomeje kwiyita abakozi ba BDF, bakabeshya abaturage ko bazatera inkunga imishinga yabo ariko bakabasaba amafaranga runaka kugira ngo babashyire muri gahunda yo gufashwa.

Yashimangiye ko nubwo iki kigo kimaze gufasha imishinga itandukanye aho nibura buri mwaka hafashwa hagati y’imishinga iciriritse 4500 na 5000, hari abashaka kubyuririraho biba abaturage.

Ati “Tumaze kubona abantu baka ruswa n’abatekamutwe bishakira amafaranga mu baturage bafite imishinga ishaka inkunga. Muri Gicurasi, tuzazenguruka hirya no hino mu gihugu dukora ubukangurambaga bugamije kugaragaza inkunga dutanga n’uburyo bwo kwirinda abo batekamutwe.”

“Usanga abatekamutwe bicaye ahantu runaka, bagahamagara abaturage bababeshya ko bakora muri BDF ndetse bagasa n’abakora urutonde rurerure rw’abaturage bakeneye gufashwa hanyuma bakabaka amafaranga na ruswa.”

Ubusanzwe BDF ifasha abafite imishinga mito n’iciriritse kugera kuri serivisi z’imari binyuze mu bigo bibegereye birimo na SACCO aho kuri ubu ikorana n’izigera kuri 383 mu gihugu ndetse na banki umunani bikorana mu gutanga inguzanyo nta ngwati.

Yagaragaje kandi ko ikiguzi cy’abasaba serivisi zo kwiga imishinga ku bakozi ba BDF mu mirenge badakwiye kurenza 8000 Frw kuko Leta yashyizemo nkunganire.

Ati “Ubusanzwe ikiguzi cyo kukwigira umushinga ni ibihumbi 20 Frw ariko Leta yashyizemo nkunganire y’ibihumbi 12 Frw, niyo mpamvu umuturage yishyura 8000 gusa.”

Kuva iki kigega cyashingwa hamaze gutangwa arenga miliyari 100 Frw yatanzwe mu mishinga ibihumbi 53.

BDF itanga ingwate ya 50% ku nguzanyo rwiyemezamirimo ufite umushinga uciriritse aba yatse mu kigo cy’imari ariko ikagira umwihariko ku rubyiruko, abagore ndetse n’abafite ubumuga aho bo bahabwa ingwate ya 75% ku nguzanyo baba batse.

Ku rundi ruhande ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango nyarwanda uharanira guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’iterambere (CRD), Fred Musime, yavuze ko hakiri imbogamizi ku kwitabira ku kubyaza umusaruro BDF uko bikwiye.

Ati “Zimwe mu mbogamizi zituma urubyiruko rutitabira kwaka serivisi za BDF ni ukuba hari abajyanayo imishinga ntibasubizwe niba imishinga yabo yari yujuje ibisabwa cyangwa itari ibyujuje. Baheruka bayishyirayo gusa, ikindi ntibamenya imishinga BDF ifasha kubona ingwate ibyo iba yujuje yujuje, nta makuru bafite ahagije.”

Kugeza ubu BDF ikorera turere twose tw’igihugu aho ifite amashami 30 mu Rwanda hose. Atangirwamo serivisi zitandukanye zirimo n’izagenewe guteza imbere abagore, abafite imishinga y’ubuhinzi n’izindi.

Vincent Munyeshyaka yagaragaje ko hari abamamyi bayiyitirira bashaka kwiba abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .