00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BNR yijeje ko nta ngaruka gukuraho nkunganire mu ngendo bizagira ku bukungu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 21 March 2024 saa 03:16
Yasuwe :

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yatangaje ko icyemezo Guverinoma iherutse gufata cyo gukuraho nkunganire, bigatuma amafaranga yishyurwa n’umuturage yiyongera, nta ngaruka kizagira ku bukungu bw’igihugu.

Muri Werurwe 2024 nibwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize hanze ibiciro bishya by’ingendo hirya no hino mu gihugu, nyuma y’uko Guverinoma itangaje ko yakuyeho nkunganire yajyaga itangwa kugira ngo umugenzi agende ku giciro gito.

Nyuma y’iki cyemezo cya Guverinoma, hari abagaragaje ko gishobora gutuma ibiciro ku masoko bitumbagira kubera ko igiciro cy’ingendo umuturage yishyura cyazamutse.

Izi mpungenge zongeye kugaragazwa kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe mu 2024, ubwo Banki Nkuru y’Igihugu yashyiraga hanze ibijyanye n’ishusho y’ifaranga n’ubukungu bw’igihugu.

Guverineri wa BNR, John Rwongombwa, yavuze ko “Kuba Leta yarakuyeho nkunganire ku mafaranga yishyurwa n’abagenzi, ku rwego rw’imari ho nta kibazo kirimo kuko n’ubundi ayo mafaranga ni yo bariya batwara abagenzi bishyuzaga, icyavuyeho ni uko yishyurwaga na Leta, ubu azaba yishyurwa n’umugenzi. Byagira uruhare mu guhungabanya urwego rw’imari ari uko abantu baremerewe bakananirwa kwishyurwa.”

Rwongombwa yavuze ko iyo urebye amafaranga yiyongereye ku yo umugenzi asanzwe yishyura, atari menshi cyane, ku buryo yateza ibibazo mu rwego rw’imari rw’igihugu.

Ati “Iyo urebye ariya mafaranga nubwo wenda umuntu ku giti cye asa n’aho amuremereye ariko ni amafaranga make cyane ugereranyije n’amafaranga abantu bakura mu bigo by’imari.”

“Ku munsi niba warishyuraga 600 Frw kugenda no kugaruka mu ngendo, uyu munsi bikaba 1200 Frw ku munsi, iyo ugiye kureba mu rwego rw’imari nta na hamwe umuntu azaremererwa n’icyo kiguzi cy’urugendo ngo ananirwe kwishyurwa umwenda mu bigo by’imari. N’iyo byaba ni ku muntu umwe cyangwa babiri kandi nabo bafite umwenda wo hasi.”

N’iyo mpamvu izamuka ry’ibiciro riri kuri 5%

Imibare ya BNR igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2024, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzaba uri kuri 5%.

Guverineri wa BNR yagaragaje ko iyo izi mpinduka mu bwikorezi zitaza kubaho byashoboraga no kujya munsi y’uyu muvuduko, gusa yizeza ko nta ngaruka zikomeye bizateza.

Ati “Iki ni igiciro leta yishyuraga ntikigaragare mu mafaranga abantu bishyura cyangwa ngo kijye mu gatebo k’ibyo umuntu akenera umunsi ku wundi. Ubu byagaragaye mu biciro bisanzwe ku muntu, bigira icyo byongera ku kuzamuka kw’ibiciro muri rusange, ariko mu mibare twakoze icyiza ni uko ibiciro by’ibindi bintu abantu bakenera cyane cyane ibiribwa ari nabyo byari byaratumbagiye byamanutse cyane muri iki gihe turimo kandi tubona ubuhinzi bushobora kugenda neza no mu gihembwe cya kabiri.”

“Ubundi byagombye no kumanuka munsi ya 5% muri uyu mwaka ari kubera uyu munsi icyo giciro cy’ingendo cyasubiyeho n’ubundi biraguma aho kuri gatanu, ishobora kuzamukaho gato cyangwa ikagabanukaho gato.”

Yakomeje avuga ko “umuntu ku giti cye bishobora kumuremerera ariko ibiciro rusange by’igihugu nta ngaruka nini bizagira tubona.”

Ibiciro bishya byatangiye gukurikizwa ku wa 16 Werurwe 2024, byatangajwe nyuma y’uko Guverinoma itangaje ko yakuyeho nkunganire yishyurwaga abakora serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu gihugu hose.

Ibiciro byishyurwaga byari ibyo mu 2018, byagombaga guhinduka mu 2020 ariko kubera icyorezo cya Covid-19 leta ishyiramo nkunganire.

RURA iherutse gutangaza ko ibi biciro bishobora kuzongera kuvugururwa vuba kugira ngo birusheho kujyanishwa n’igihe.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yijeje ko nta ngaruka zikomeye gukuraho nkunganire mu ngendo bizagira ku bukungu
John Rwongombwa yavuze ko amafaranga yiyongereye ku yo umugenzi asanzwe yishyura atari menshi cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .