00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dutemberane muri Landy Industries, uruganda rwihariye mu gukora inkweto i Kigali

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 19 March 2024 saa 01:38
Yasuwe :

Gahunda ya Made in Rwanda imaze gushinga imizi mu ngeri hafi ya zose, aho igaragarira cyane mu bijyanye n’imyambaro. Mu cyanya cy’inganda cya Kigali [Kigali Special Economic Zone] habarirwa inganda zirenga 150 zikora ibintu zirimo n’izikora imyambaro.
Uruganda rwa Landy Industries Ltd ni rumwe muri zo. Igitekerezo cyo gushinga uru ruganda cyazanywe n’abashoramari babiri bo mu Bushinwa, Hu Ting Tina n’umugabo we Guo Jin Lu, mu 2018, ibikorwa byarwo bitangirira mu Rwanda mu 2019. Bavuga ko (...)

Gahunda ya Made in Rwanda imaze gushinga imizi mu ngeri hafi ya zose, aho igaragarira cyane mu bijyanye n’imyambaro. Mu cyanya cy’inganda cya Kigali [Kigali Special Economic Zone] habarirwa inganda zirenga 150 zikora ibintu zirimo n’izikora imyambaro.

Uruganda rwa Landy Industries Ltd ni rumwe muri zo.

Igitekerezo cyo gushinga uru ruganda cyazanywe n’abashoramari babiri bo mu Bushinwa, Hu Ting Tina n’umugabo we Guo Jin Lu, mu 2018, ibikorwa byarwo bitangirira mu Rwanda mu 2019.

Bavuga ko bahisemo gushinga uruganda rwabo mu Rwanda nyuma y’uko bazengurutse ibindi bihugu byo mu karere bagasanga mu Rwanda haba umutekano usesuye kandi Leta ishyigikira abashoramari cyane.

Ikindi ngo ni uko basanze u Rwanda ruri hagati ku buryo byakoroha kohereza ibicuruzwa byabo mu bindi bihugu.

Uru ruganda mu 2019 rwatangiranye abakozi 15, ubu rufite abagera ku 1300 b’Abanyarwanda n’abandi 20 b’Abashinwa bahoraho. 60% by’abakozi bose ni ab’igitsina gore.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora imiguru y’inkweto ibihumbi 150, ariko kubera isoko rihari ubu rutunganya imiguru ibihumbi 90 gusa ku munsi.

50% by’isoko ryarwo riri mu Rwanda irindi rikaba iryo mu bihugu by’abaturanyi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ikiharira 30% byaryo.

Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko bwishimira kuba ari rwo rufite isoko ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ryo gukora inkweto za bote kuva mu 2019

Bati “Biri mu bintu byatumye turushaho kugira imbaraga, kubona urwego rwa Leta nk’uru rufashe iya mbere mu gushyigikira Made in Rwanda.”

Imashini zigezweho ni inkingi mu bikorwa byarwo

Ibikoresho by’ibanze bikenerwa muri uru ruganda bikurwa mu Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo. Kubera ko ibikorwa hafi ya byose byarwo bikenera imashini, rukenera umuriro wa miliyoni 70 Frw ku kwezi. Rugizwe n’ibice bitanu, buri kimwe kikagira ibikorwa byacyo byihariye.

Igice cya mbere kigizwe n’imashini nyinshi ziri mu bwoko bubiri zituma haboneka inkweto za bote.

Imashini zimwe ni izivangirwamo ibizwi nka ‘Polyvinyl Chloride- PVC’ bikorwa muri peteroli, ari byo bituma urukweto rwa plastique rukomera, rukarambana ishuro rwahawe kandi rukaba rutapfa kwinjirwa n’amazi.

Ibi bivangwa n’indi fu y’amabara bitewe n’iryo bashaka guha inkweto, n’ingano nke y’amavuta yabugenewe, bikavangwa mu gihe kiri hagati y’isaha imwe n’abiri, nyuma hakavamo indi fu isa nk’ifashemo ukuntu.

Iyi ihita ijyanwa mu iy’indi mashini, iba ifite igipimo cy’ubushyuhe cyo hejuru, ku buryo ya fu ishongeshwa, umushongi ugahita woherezwa mu iforuma zifite ishusho y’urukweto. nazo ziba zishyushye.

Nyuma y’igihe gito ya foruma irafungurwa hakavamo bote. Imashini imwe yakora imiguru y’inkweto ibihumbi bibiri mu masaha 24.

Ikindi gice ni igikorerwamo izindi nkweto za plastique, ariko zitari bote. Ahanini aha niho hakorerwa za nkweto zo hasi zikunze kwambarwa n’abigitsina gore.

Hifashishwa ibizwi nka ‘ethylene vinyl acetate- EVA’, byo ntibikenera kuvangwa n’ifu y’amabara kuko biza mu mabara atandukanye.

Bishyirwa mu mashini nyuma yo kuvangwa n’amavuta, hanyuma hagakurikizwa uburyo nk’ubwa mbere, inkweto zamara kuva mu iforuma zikanyuzwa mu iy’indi mashini yumisha kole iba yakoreshejwe hafatishwaho imitako.

Muri iki gice amaforomo atandukana bitewe n’ishusho runaka igiye guhabwa urukweto. Aha imashini imwe ishobora gukora imiguru y’inkweto ibihumbi 8 mu masaha 24.

Igice cya gatatu, cyongeweho mu mpera za 2021. Gikorerwamo inkweto za sandal n’izifunze, yaba iz’abagabo n’izindi z’abagore.

Cyongeweho mu rwego rwo korohereza abaturarwanda kubona inkweto z’abana bajyana ku ishuri mu buryo bworoshye no gufasha abandi bakenera izo gukorana imyitozo ngororamubiri. Hakorerwa n’inkweto z’abashinzwe umutekano.

Ibice byo hejuru by’izi nkweto bikurwa mu Bushinwa no muri Arabie Saoudite, byarangije gukorwa, uru ruganda rukongeraho igice cyo hasi kizwi nk’umupira.

Igice cyo hasi cy’izi nkweto zifunze gikorwa muri ‘polyvinyl chloride- PVC’, mu gihe ku za sandal gikorwa muri ‘polyurethane- PU’, ikunze gukorwamo amapine. Uru ruganda rutangaza ko mu myaka ibiri ibi byose bizaba bikorerwa mu Rwanda ijana ku ijana.

Ikindi gice cya kane nacyo gikorerwamo imirimo yo guhuza ibice byo hejuru by’inkweto n’imipira yazo, ariko hagakorerwa inkweto ziba zikeneye imipira ikozwe muri ‘thermoplastic rubber- TPR’.

Iyi mipira ikorwa hifashishijwe imashini zo mu gice cya mbere gikorerwamo bote, ubundi ikajya guhuzwa n’ibindi, kugira ngo ivemo inkweto zuzuye. Aha hakorerwa inkweto z’abagore cyane.

Igice cya nyuma cy’uru ruganda ni ububiko bw’inkweto zarangije gukorwa zitegereje kujyanwa ku isoko, bungana ma metero kare ibihumbi bitanu.

Muri rusange ku mwaka uru ruganda rukora inkweto za Plastique zifite agaciro ka miliyoni 18 z’amadorali ya Amerika (asaga miliyari 23 Frw ubu).

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, itangaza ko hasanzweho ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye, kandi ko yiteguye gukomeza gutanga umusanzu kugira ngo ibikorwa nk’ibi bya ba rwiyemezamirimo bo mu Bushinwa bikomeze byiyongere mu gihugu, kuko intego rusange ari ukuzamura ubuzima bw’abaturage.

Umusaruro ukomoka ku nganda ukomeje kwiyongera aho mu 2019 zinjije miliyari 1.500 Frw, mu gihe mu 2023 zinjije miliyari 3.200 Frw.

Umushoramari Guo Jin Lu, yavuze ko kimwe mu byatumye hafatwa icyemezo cyo gushyira uru ruganda mu Rwanda, ari umutekano waho
Umushoramari w'umushinwa, Hu Ting Tina, yavuze ko hari gahunda yo kwagura uruganda
Uru ruganda rwatangiranye abakozi 15 gusa rufite abasaga 1000 bahoraho
Urukweto rufata ishusho runaka, bitewe n'iforomo igiye gushyirwamo umushongi
Urukweto rufata ishusho runaka, bitewe n'iforomo igiye gushyirwamo umushongi
Landy Industries Ltd, izwiho gukora inkweto zizwi nka bote
Iyi ni imwe mu mitako ishyirwa ku nkweto
Iyi foto igaragaza umupira w'inkweto urangije gukorwa, hagiye gukurikiraho kuwuhuza n'igice cyo hejuru cy'urukweto
Iyi foto igaragaza bote iri gukurwa mu iforome yayo
Imashini ishyirwamo ibimeze nk'amafu, hagasohoka urukweto
Ibikoresho by’ibanze bikenerwa bikurwa mu Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo
Igice gishya cyashyizwe muri uru ruganda mu 2021, cyihariye mu gukora inkweto zambarwa n'abagore
Ibikoresho biri muri uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora imiguru y'inkweto ibihumbi 150
Imirimo ikorwa n'intoki z'abakozi ni mike cyane, kuko imyinshi ikorwa n'imashini zabugenewe

Amafoto: Kwizera Remmy Moses

Video: Rwibutso Jean d’Amour


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .