00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank Rwanda yungutse miliyari 10,7 Frw mu 2023

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 22 March 2024 saa 01:09
Yasuwe :

I&M Bank Rwanda yatangaje ko amafaranga yinjije mu 2023 yazamutse ku kigero cya 18%, agera kuri miliyari 46,7Frw. Nyuma yo kwishyurwa imisoro n’ibindi byose iyi banki yasigaranye inyungu ya miliyari 10,7Frw, ingana n’izamuka rya 15%, ugereranyije n’amafaranga iyi banki yari yungutse mu mwaka wabanje wa 2022.

Imibare itangwa n’iyi banki igaragaza ko aya mafaranga ari ayo yabonye kuva muri Mutarama-Ukuboza mu 2023. Uyu mwaka wose warangiye I&M Bank Rwanda ifite umutungo ungana miliyari 678,8Frw. Wazamutse ku kigero cya 38% ugereranyije n’uwo yari ifite mu 2022.

Ikinyuranyo cy’amafaranga iyi banki yinjije nk’inyungu ku nguzanyo n’ibindi bikorwa n’izishyuwe ku mafaranga yabikjwe n’abakiliya yazamutse ku kigero cya 10 ku ijana mu mwaka wa 2023.

Amafaranga ikura muri Komisiyo n’izindi serivisi itanga yo yazamutseho 23%. Iri zamuka ryagizwemo uruhare runini n’amafaranga ava mu bikorwa byo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Indi serivisi I&M Bank Rwanda itanga ni ijyanye no kuvunja amadevize. Ayavuye muri iyi serivisi yo yazamutse ku kigero cya 74%.

Ikindi iyi banki yagaragaje ni uko amafaranga yasohoye mu 2023 yazamutseho 18% ugereranyije n’ayo yari yakoresheje mu 2022. Agera kuri 17% muri aya yagiye mu bikorwa byo guhemba abakozi no kubaha ibindi bagenerwa, bijyanye n’uko ikiguzi cyo kubaho umunsi ku munsi kigenda kizamuka. Andi agera kuri 24% yagiye mu bikorwa byo kuvugurura ikoranabuhanga hagamijwe kurushaho gutanga serivisi nziza.

Nyuma yo kugenzura ibi byose, I&M Bank Rwanda yatangaje ko amafaranga yinjije mu 2023 yazamutse ku kigero cya 18%, agera kuri miliyari 46,7Frw. Nyuma yo kwishyurwa imisoro n’ibindi byose iyi banki yasigaranye inyungu ingana na miliyoni 10,7Frw, ingana n’izamuka rya 15%, ugereranyije n’amafaranga iyi banki yari yungutse mu mwaka wabanje wa 2022.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yagaragaje ko “Nubwo hakomeje kubaho impinduka mu bukungu rusange zitari zitezwe, twabashije kugera ku musaruro ukomeye mu by’imari, dukesha umubano mwiza n’abakiliya ndetse n’abakozi bitangira ibyo bakora.”

Yashimangiye ko iyi banki igishikamye ku ntego yo kuba umufatanyabikorwa wizewe mu by’imari, kuyobora mu mpinduka z’ibijyaye n’ikoranabuhanga mu Rwanda no kuzana ibisubizo birangwa no guhanga udushya nka ‘Agiserera’ na ‘Iyubake’, hagamijwe gufasha ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse.

Bijanye n’uyu murongo wo gufasha ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse, Benjamin Mutimura yagaragaje ko I&M Bank Rwanda yinjiye mu bufatanye n’Ikigega cya Suede gishinzwe iterambere n’ubufatanye (SIDA), buzatuma abakiliya b’iyi banki babasha kuguza agera kuri miliyoni 350 Frw nta ngwate.

Yavuze ko hari icyizere ko iyi banki izakomeza no kugera ku bindi byinshi byiza mu 2024.

Serivisi z’iyi banki z’ikoranabuhanga nko gufungura konti hifashishijwe internet, eKash, ubufantaye na Old Mutual no kwishyura serivisi z’Irembo byafashije kuzahura ubukungu. Iyi banki kandi yahembwe n’Ikigo k’Imisoro, RRA ku inshuro ya gatatu y’ikurikiranya nk’usora uhiga abandi mu Rwanda.

I&M Bank Rwanda yungutse miliyari 10,7 Frw mu 2023
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yavuze ko hari icyizere ko iyi banki izakomeza no kugera ku bindi byinshi byiza mu 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .