00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimu bashaka kongererwa inguzanyo idatangirwa ingwate bakuriwe inzira ku murima

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 26 March 2024 saa 07:39
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO bwatangaje ko butiteguye guha abarimu inguzanyo idatangiwe ingwate irenze miliyoni 3.5 Frw bitewe n’uko nta mafaranga ahagije bari babona kandi ngo ziri mu zitinda kwishyurwa ugereranyije n’izitangirwa ingwate.

Byagarutsweho mu nama rusange ya Koperative Umwalimu SACCO kuri uyu wa 26 Werurwe 2024.

Mu bibazo byagaragajwe n’umugenzuzi w’Imari w’iyi koperative, Karegeya John Baptist harimo no kuba abanyamuryango bagiye basura bifuza ko inguzanyo bahabwa badatanze ingwate yazamurwa ikagera kuri miliyoni 5 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje yatangaje ko iyi koperative ihagaze neza kuko yungutse miliyari 16.9 Frw hakubiyemo n’imisoro, ariko hakuwemo umusoro ungana na miliyari 5.1 Frw, hasigara inyungu ya miliyari 11.8 Frw.

Uwambaje yavuze ko iyi nyungu yakomotse ku bikorwa bitandukanye birimo n’inguzanyo zahawe abanyamuryango mu 2023, ariko avuga ko hataraboneka amafaranga ahagije yatuma bongera umubare w’amafaranga batangaho inguzanyo nta ngwate.
Ati “Ibyo mudusaba turabyumva buri munsi ariko ntituragira ubushobibozi bwo kongera kubihindura kubera ko amafaranga ntabwo yari yagera ku rwego ruhagije uko tubyifuza.”

“Ari iriya nguzanyo musaba ya miliyoni eshanu, ari ukongera kuvugurura mukajya mubikora buri kwezi cyangwa se tukagabanya, ntabwo turitegura, mureke turebe uyu mwaka uko urangira bimeze kuko umubare w’abarimu na wo uri kwiyongera Leta yateganyije guha akazi abandi ibihumbi 13, nabyo turi gutinya ngo ese twafata icyemezo abandi na bo bagahita biyongeramo.”

Uwambaje yagaragaje impungenge z’uko mu gihe abarimu bashya binjira mu kazi na bo baba bemerewe inguzanyo ziri hejuru nyamara batari bizigamira amezi menshi.

Ati “Uriya mwarimu [mushya] agira uburenganzira bwo kubona na miliyoni 5 Frw kandi atarabitsamo na miliyoni imwe. Nta handi amafaranga aturuka ni uko abantu baba babikije cyangwa se tugafata inguzanyo. Uko dufata inguzanyo biba biremerera banki. Amafaranga tuyishyuraho inyungu bikagabanya rwa rwunguko twari kubona kandi ari rwo rwubaka ubushobozi bw’ikigo.”

“Inguzanyo zidatangiwe ingwaye za miliyoni 3.5 Frw dusanga ubukererwe bwazo [mu kwishyurwa] buri kuri 5%. Bimwe mu bituma tuvuga ngo dukomeze dutange inguzanyo zidafite ingwate nyinshi cyangwa tuzigabanye? Hari icyo kigero cy’ibyago byo kutishyurwa ziba zagaragaje. Niba hari izitangwa ntizishyurwe neza, ese turakomeza gutanga ibidafite ubwishingizi?”

Mu minsi ishize Umwalimu SACCO yabuze amafaranga ahagije bituma bitabaza inkunga ya Leta ingana na miliyari 4 Frw, n’inguzanyo ya BRD.

Muri 2024, Koperative Umwalimu SACCO iteganya gutanga inguzanyo ya miliyari 188 Frw. Biteganyijwe ko inyungu iyi koperative izinjiza muri uyu mwaka isaga miliyari 36.4 Frw, havamo azakora ibikorwa bitandukanye agera kuri miliyari 19.3 Frw hagasigara inyungu ya miliyari 17.1 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence yavuze ko batiteguye kuzamura inguzanyo zitangwa hadasabwe ingwate
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Umwalimu SACCO, Gaspard Hakizimana yashimye uko abanyamuryango bitabira serivisi za koperative
Abarimu banyuzwe n'inyungu bari kubona
Bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo ku byo bifuza gukorerwa mu bihe bizaza ngo serivisi zirusheho kunoga
Abanyamuryango za Umwalimu SACCO barenga 400 bemeje ko inyungu babonye ikomeza gukoreshwa mu kuzamura umutungo wa koperative

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .