Ibiro bya FEDA biherereye mu igorofa ya munani mu nyubako ikoreramo I&M Bank mu Mujyi rwagati. Umuyobozi wa FEDA, Marlene Ngoyi, yatangaje ko iki kigega kigiye guhindura ishusho y’urwego rw’inganda ku mugabane wa Afurika, atanga ingero ku mishinga igiye guterwa inkunga mu cyanya cyahariwe inganda cya Bugesera.
FEDA ni Ikigega gishamikiye kuri Banki Nyafurika ishinzwe guteza imbere ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga, Afreximbank.
Iki kigega cyatangiranye ishoramari rya miliyoni 770$ ya Amerika, Ngoyi ati “rizaba umusingi mu guhindura ubukungu bwa Afurika”. Ni amafaranga yiyongereye avuye kuri miliyoni 670$ yari yakusanyijwe mu 2022.
Ati “Ishoramari ryacu riri mu ngeri zitandukanye zirimo itumanaho, ingufu, ibyo gutunganya ibikomoka ku buhinzi, inganda, ibyanya byahariwe inganda...”
Yavuze ko mu gihe kitarenze imyaka ine, FEDA yashoye agera kuri miliyoni 300$ mu bice bitandukanye by’uyu mugabane.
Yakomeje agira ati “Muri gahunda zacu z’ishoramari, navuga ko duteganya gukora ishoramari riri hagati ya 10 na 15.” Iryo shoramari riteganyijwe gukorwa muri uyu mwaka.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko kuba FEDA yafunguye ibiro mu Rwanda, bigaragaza umubano ukomeye uri hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Afreximbank.
Ati “U Rwanda rwishimiye kwakira icyicaro cya FEDA kandi rwiteguye kuba umufatanyabikorwa mwiza mu gushimangira iterambere ry’ubukungu ku mugabane no guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu.”
Perezida akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Afreximbank, Benedict Oramah, yagize ati “FEDA ifite hafi miliyoni 800$. Yashoye agera kuri miliyoni 300$. Turashaka ko ishoramari mu rwego rw’abikorera. Turashaka gushora na miliyoni 400$ zisigaye binashobotse ejo.”
U Rwanda rwatoranyijwe n’Inama y’Ubutegetsi ya FEDA ngo rwakire icyicaro muri Afurika hashingiwe ku kuba abanyamahanga barugana bahabwa visa bageze imbere mu gihugu no ku bindi birimo korohereza ishoramari n’ikiguzi cyo gukorera ubucuruzi ku butaka bwarwo kikaba ari gito.
Kwakira icyicaro cya FEDA i Kigali bizazamura izina ry’u Rwanda nk’igihugu gishaka kuba ihuriro ry’ubucuruzi mpuzamahanga ndetse byorohereza abashoramari kubona ubushobozi bwo kubona igishoro bakeneye.
Biteganyijwe ko iki kigega kizakorana n’abo mu nzego zitandukanye ariko kikazashyira umwihariko ku bigo bito n’ibiciriritse, aho cyitezweho kuzamura ihangwa ry’imirimo no koroshya ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika agamije koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi.
Intego nyamukuru z’iki kigega ni ugutanga igishoro n’inkunga zifitanye isano na cyo hagamijwe gushyigikira abakorera muri Afurika hibandwa ku bikorwa bishyigikira ubucuruzi bw’imbere mu gihugu no kongera agaciro n’ingano y’ibyoherezwa mu mahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!