00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka zabaye nyuma yo guhuza BPR na KCB: Patience Mutesi yabivuye imuzi

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 28 March 2024 saa 02:28
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc bwatangaje ko nyuma y’uko amabanki yahoze ari BPR Plc na KCB Bank Rwanda Ltd yihuje, hari byinshi byahindutse mu iterambere uhereye ku nyungu binjiza yikubye kabiri, ndetse ubushobozi bwo gutanga inguzanyo ku muntu umwe buzamuka ku rugero ruri hejuru ya 50%.

Kuva tariki ya 1 Mata 2022, urugendo rw’ukwihuza kwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc) na KCB Bank Rwanda Ltd, rwashyizweho akadomo bibyara banki imwe yahise itangira gukoresha izina rya BPR Bank Rwanda Plc, umunyamigabane mukuru ahita aba KCB Group.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, kuri uyu wa 27 Werurwe 2024, yatangaje ko kuva iyahoze ari Banque Populaire du Rwanda yinjiye mu muryango wa KCB Group babonye inyungu nyinshi cyane izirimo no kunguka abakiliya banini.

Ati “Muri rusange BPR yari banki ifasha abakiliya bato n’abaciritse [SME Bank] mu gihe KCB Bank yo yakoranaga n’abakiliya banini.”

“Habayeho guhuza abo bakiliya b’ingenzi ku buryo kuri ubu twizeye ko turi banki ya bose. Ari abakiliya baciriritse, ari abakiliya bari hagati na hagati, ari abakiliya banini dufite ubushobozi bwo kubaha serivisi bose neza.”

Mutesi yavuze ko mu 2021, BPR Plc yinjije inyungu ya miliyari 17 Frw, mu gihe umutungo rusange wayo wari miliyari 667 Frw. Ubu ugeze kuri miliyari 860 Frw.

Ati “Umwaka urangiye amabanki amaze guhuza, inyungu yageze kuri miliyari 37 Frw [mbere yo kwishyura imisoro] bivuze ko ubushobozi bwa banki na bwo bwiyongereye, abakiliya dushobora kugeraho na bo bariyongereye.”

Inguzanyo banki ishobora gutanga yikubye inshuro zirenga ebyiri

Mutesi yavuze ko ubushobozi BPR Plc yari ifite bwo gutanga inguzanyo ku mukiliya umwe bwagarukiraga kuri miliyari 12 Frw gusa, ariko ubu bwiyongereye ku rugero rwo hejuru.

Ati “Uyu munsi aho turi nka banki yahujwe, dufite ubushobozi bwo gutanga miliyari 32 Frw ku mukiliya umwe. Ubushobozi bw’ibikorwa dukora mu gutanga amafaranga bwariyongereye.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, George Rubagumya, yashimangiye ko umushinga wose wajyanwa muri iyi banki babona amafaranga yo kuwutera inkunga.

Ati “Dufite umushinga munini iyi banki yacu itakwikorera, duhamagara mu muryango wa KCB Group bakatwongerera amafaranga. Nta mushinga wakorwa mu Rwanda ubu ngubu iyi banki itatera inkunga.”

Rubagumya yavuze ko ubu abakiliya babo bakora ubucuruzi mpuzamahanga bagera ku byambu cyangwa mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, nka Mombasa, Dar es Salaam na Matadi bagahabwa serivisi nk’abari mu Rwanda.

Ati “Kuko turi abanyamuryango ba KCB Group, umukiliya wa banki yacu ushaka kuvana ibintu Dar es Salaam afite Amanyarwanda ye aha, banki yacu i Dare es Salam ikamwishyurira ibyo akeneye kwishyura akoresheje izo serivisi, yakenera imfashanyo bakamufasha.”

Yavuze ko mu bihe biri imbere abakozi b’iyi banki bari mu Rwanda bazatangira kujya bahatanira imyanya y’akazi ahantu hose hakenewe abakozi mu muryango wa KCB Group.

Serivisi z’ikoranabuhanga zihanzwe amaso

Patience Mutesi yatangaje ko muri iki gihe bari gukora ishoramari muri serivisi z’ikoranabuhanga kugira ngo umukiliya arusheho kubona serivisi atagombye kujya ku ishami rya banki.

Yahamije ko ukwihuza kw’amabanyi yombi kuzatuma hari serivisi z’ikoranabuhanga KCB Group ifite mu bihugu bitandukanye zizatangizwa no mu Rwanda.

Ati “Mu buryo bwose, BPR yarungutse kandi guhuza kw’amabanki abiri byatweretse ko hari inyungu nyinshi cyane ariko hari na byinshi dushobora gukora cyane cyane mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga.”

“Abazi KCB mu karere bafite serivisi n’ibicuruzwa byinshi batanga binyuze mu buryo butandukanye bw’ikoranabuhanga natwe dushaka gutangira gukoresha mu Rwanda.”

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 24 Gashyantare 2024, yatangaje ko kuba banki igura indi birimo inyungu cyane cyane mu buryo bwo kuzamura ingano y’inguzanyo zishobora gutanga.

Yagize ati “Iyo banki ebyiri zishyize hamwe zikagira ingufu ndetse zikaba zashobora no gutanga inguzanyo nyinshi kurushaho, nta kibi tubonamo ku isoko. Ikibi ni uko haba banki nke cyane, bigasa n’aho zizajya zumvikana ku biciro, aho ni ho nkatwe nka Banki Nkuru ishinzwe kugenzura amabanki twabibona nk’ikibazo, ibyo ntiturabibona.”

Magingo aya BPR Bank Rwanda Plc ibarura abakiliya bagera ku bihumbi 800, ariko ntabwo ari bose bahagaze neza, ku buryo ihamya ko iri gushyira imbaraga mu gukangura konti zasinziriye.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi yavuze ukwihuza kwa banki zombi kwatumye ubushobozi bw'inguzanyo ihabwa umukiliya umwe bugera kuri miliyari 32 Frw
Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda PLC, George Rubagumya yavuze ko imishinga yose yagera kuri iyi banki bafite ubushobozi bwo kuyibonera amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .