00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NIRDA na KOICA bagiye gutanga $250,000 ku nganda esheshatu zenga urwagwa

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 27 March 2024 saa 12:35
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) kubufatanye na KOICA-Rwanda kigiye gutanga arenga $250,000 mu kunoza imikorere y’inganda esheshatu zenga urwagwa.

Inganda esheshatu zitunganya ibikomoka ku bitoki mu Rwanda zigiye guhabwa ubufasha buri tekinike no kongera ubushobozi bw’imashini zenga urwagwa rwujuje ubuziranenge( Banana Wine), bikazafasha kongerera agaciro ibinyobwa batunganya bikagera ku rundi rwego.

Ni inkunga ikubiye mu masezerano yasinywe hagati y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubutwererane cy’Abanyakoreya (KOICA) kuri uyu wa 26 Werurwe 2024.

Iyi nkunga izafasha izi nganda kugura ibikoresho bigezweho ndetse no guhugura abakozi babikoresha mu rwego rwo kongerera agaciro n’ubwiza ibyo bashyira ku isoko.

Aya masezerano y’inkunga aje ari igice cya kabiri kiyongera ku yandi yari yarasinywe mu 2018 yari afite agaciro ka $400.000. Aya ya mbere yifashishijwe mu kugura ibikoresho by’inganda zidoda imyenda ndetse n’izitunganya umusaruro ukomoka ku bitoki.

Ubuyobozi bwa NIRDA buvuga ko inkunga ya mbere yafashije mu kuzamura inganda zidoda imyenda ariko babona ari ngombwa ko inganda zitunganya ibikomoka ku bitoki zihabwa ubundi bufasha buri tekinike kugira ngo zirusheho kongerera agaciro k’ibinyobwa zikora.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe gutera inkunga imishinga muri NIRDA, Mutabazi Emmanuel, yavuze ko inkunga yatanzwe bwa mbere yari yatanzwe na KOICA ariko ishami rya Loni rishinzwe Iterambere ry’Inganda (UNIDO) rikaba ari ryo ryagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye mu masezerano.

Yavuze ko nyuma yo kuyikoresha neza NIRDA yasinye andi masezerano yo kunyuzwaho indi nkunga (grant) noneho bitabaye ngombwa ko hazamo ugenzura imikoreshereze yayo.

Mutabazi kandi yasobanuye impamvu NIRDA yahisemo ko igice cya kabiri cy’inkunga cyerekezwa gusa mu guteza imbere inganda zitunganya ibinyobwa bikozwe mu bitoki.

Yagize ati “Twafashije uruhererekane nyongeragaciro (Value chains) zitandukanye zigeze mu icumi ariko impamvu ubu turi kwibanda ku zitunganya ibitoki ni uko dushaka kuzongerera agaciro. Urutoki mu gihugu cyacu ruri mu bihingwa u Rwanda rukungahayeho. Dushaka ko inganda zacu zenga ibintu byiza bikoranye ubuhanga ku buryo bishobora no guhangana nizindi divayi zituruka hanze”.

Umuyobozi wa KOICA-Rwanda, Kim Jinhwa yavuze ko bishimiye gukorana na NIRDA mu kurushaho kunoza imikorere y’izi nganda hibanda kubwiza no kongera umusaruro w’ibikomoka ku bitoki kandi ko biteze imikoranire izazamura iterambere ry’Inganda kurushaho.

Yagize ati “KOICA yishimiye kongera gufasha ibikorwa bishamikiye ku masezerano yandi twagiranye yamaze gushyirwa mu bikorwa. Gahunda tugenderaho ni uko nyuma yo gushyira mu bikorwa amasezerano na Leta, tugira igenzura rihoraho. Buri nyuma y’imyaka itanu iyo dusanze hari ibigikeneye inkunga kandi na ba nyirabyo babishaka, tuba dushobora kibigenera ingengo y’imari”.

Yakomeje ati “NIRDA yasabye ko ibikoresho bitagikora byasimbuzwa hagatangwa ibishyashya bikoresha ikoranabuhanga rigezweho. Ibyo biziyongeraho kandi ubufasha mu bya tekinike no gutanga ibyo bikoresho.Twishimiye gutera inkunga itangwa ry’ibyo bikoresho kandi twizeye ko inganda dufite uyu munsi bizatuma zikora neza kurushaho”.

Ubuyobozi bwa NIRDA kandi buvuga ko mu rwego rwo kurushaho kongerera agaciro urwagwa, umusemburo warwo yamuritse mu mwaka ushize kuri ubu hari uruganda rwatangiye ibiganiro na yo kugirango rutangire kuwukoresha kandi bahamagarira nabandi bashora mari kubagana.

Ibyo ngo ni ukubera ko wakozwe habanje guzumwa ibigize urwagwa bitandukanye n’indi misemburo iva hanze y’Igihugu iba yarakozwe ibyo bititaweho.

Aya masezerano yasinywe ni igice cya kabiri cy'inkunga
Umuyobozi wa Koica mu Rwanda, Kim Jinhwa yavuze ko bishimiye kongera kunyuza inkunga muri NIRDA kandi ko biteze ko izazamura iterambere ry’inganda kurushaho
Mutabazi Emmanuel yavuze ko NIRDA ishaka kongerera agaciro ibikorwa n'inganda zenga urwagwa
Abahagarariye KOICA mu Rwanda banasobanuriwe imikorere ya NIRDA

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .