00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yatangiye guhemba abaguzi basaba fagitire ya EBM

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 28 March 2024 saa 10:08
Yasuwe :

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangije gahunda cyise Tengamara na TVA yo kujya gihemba abaguzi ba nyuma bibuka kwaka fagitire ya EBM, mu gihe abazajya batungira agatoki iki kigo abacuruzi banze gutanga iyi fagitire na bo bazajya bahembwa.

Ni igikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu bukanagurambaga bwabereye i Nyabugogo no ku Gakiriro ka Gisozi kuri uyu wa 27 Werurwe 2024.

Ibi ni ibikubiye mu iteka rya Minisitiri Nº 002/24/03/TC ryo kuwa 08/03/2024 rigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro (TVA) rihabwa umuguzi wa nyuma wibuka kwaka inyemezabuguzi ya EBM, aho azajya 10% by’umusoro wa TVA uri kuri fagitire yahawe

Rigena kandi ko uwatanze amakuru ku mucuruzi utamuhaye fagitire ya EBM cyangwa akamuha iriho amafaranga adahwanye n’ayo yishyuye, azajya ahabwa 50% by’amafaranga uwo muntu azajya acibwa nk’ibihano.

Komiseri Wungirije ushinzwe Serivisi z’abasora n’Itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yasobanuye uko abaguzi bazajya biyandikisha muri ubu buryo bushya bwo kugenerwa ishimwe ku musoro wa TVA wishyuwe.

Komiseri Uwitonze yavuze ko Tengamara na TVA ari uburyo bwo gushimira abaguzi ba nyuma bibuka kwaka fagitire za EBM igihe cyose, asobanura ko kuri TVA ya 18% iza kuri iyo fagitire, umuguzi azajya ahabwaho 10% ryayo.

Ibi bivuze ko ubusanzwe umuguzi wa nyuma uguze nk’igicuruzwa cyangwa serivise y’amafaranga 1000Rwf havaho agera ku 180Rwf umucuruzi atanga nk’umusoro ari wo witwa TVA. Ayo mafaranga abaguzi bazajya baka fagitire za EBM bazajya bahabwaho 10% sigaye abe ari yo ajya mu isanduku ya Leta.Ibi bizajyana no gutanga ishimwe ku baguzi bazajya batanga amakuru ko hari abacuruzi badatanga izo fagitire.

Itegeko riteganya ko umucuruzi wanditse ku musoro wa TVA, iyo adatanze inyemezabuguzi ya EBM acibwa amande yikubye inshuro 10 z’umusoro wa TVA yari anyereje, byaba inshuro ya kabiri iki gihano kigakubwa 20. Aha umuguzi wa nyuma watanze amakuru azajya ahabwa 50% by’ayo amande ndetse umucuruzi ategekwe gukora inyemezabuguzi atakoze, nayo umuguzi ayihabweho 10%

Asobanura uko bikorwa, Komiseri Uwitonze yavuze ko abaguzi bashaka kwijira muri Tengamara na TVA babanza kwiyandikisha aho basabwa nimero y’indanagamuntu n’iya telefone bifuza ko izajya inyuzaho ishimwe, cyangwa konti ya banki.

Kwiyandikisha bikorwa unyuze ku rubuga rwa myrra.rra.go.rw cyangwa ukanze *800# kuri telephone ugakurikiza amabwiriza.

Nyuma yo kwiyandikisha umuguzi azaba ashobora gutangira kwaka fagitire ya EBM ariko agasaba umucuruzi ko yuzuza nimero ye ya telefone kuri iyo fagitire ihuye n’iyo yakoresheje yiyandikisha kugira ngo ishimwe rye rijyeho. Gusa mu gihe imashina ya EMB idafite internet iryo shimwe rizajya rijyaho ari uko umucuruzi ashyize EBM ye kuri internet.

Umuguzi anyuze aho yanyuze yiyandikisha muri Tengamara azaba ashobora kureba ishimwe rye uko ryiyongera ndetse n’amande mu gihe umucuruzi yatanzeho amakuru amaze kuyishyura.

Mu gutanga amakuru ku bacuruzi badatanga fagiire za EBM, cyangwa bagatanga izidahwanye n’amafaranga abaguzi bishyuye, umuguzi wa nyuma azajya akoresha nimero isanzwe ya WhatsApp ya RRA atange amakuru y’ibanze agaragaza uwo mucuruzi ndetse n’ikigaragaza ko yamwishuye kandi agirirwe ibanga.

Ati “Umuguzi azajya aduha nimero ya telefone y’uwo mucuruzi, TIN number ye aramutse ayizi, aho akorera ndetse na we aduhe amafoto agaragaza ko yamwishyuye akoresheje telefone cyangwa niba yishuye mu ntoki agahabwa indi fagitire itari iya EBM”.

Ibi ni na ko bizajya bigenda ku muguzi ugiye gutanga amakuru ko umucuruzi yanditse amafaranga make kuri EBM ugereanyije n’ayo yishuye aho azajya atanga iyo foto y’iyo fagitire ndetse n’iya message igaragaza ayo yari yishyuye mu by’ukuri.

Iri shimwe kuri TVA, Abaguzi ba nyuma bazajya bayahabwa buri nyuma y’amezi atatu y’igihembwe cy’umusoro wa TVA gusa harateganywa ko byajya binakorwa buri kwezi kuko hari abacuruzi bishyura TVA ku kwezi.

Ayo mashimwe azajya anyuzwa kuri telefone bakoresheje biyandikisha cyangwa nimero ya konti za banki bandikishijeho. Abari muri Tengamara na TVA bose bazajya bashobora gusura konti zabo barebe amakuru y’uko zihagaze.

Komiseri Uwitonze yibukije abacuruzi ko ubu nta rwitwazo na rumwe rwo kudatanga fagitire za EBM kuko imashini izitanga ishobora no gukora nta internet ifite kandi ko ubu iri no mu ndimi eshatu harimo n’Ikinyarwanda.

Yasabye kandi Abanayarwanda kwaka fagitire za EBM kuko itafari ku iterambere ry’igihugu ariko kandi nabo bakagenerwa ishimwe.

Bamwe mu baguzi bitabiriye iki gikorwa, bivuze ko ubu bagiye gushishikarira kwaka izi fagitire za EBM igihe cyose bagize icyo bagura, kuko hari ubwo batabyitagaho cyangwa abacuruzi bazibima ntibamenye ko ari uburenganzira bwabo kuzihabwa.

Fagitire zitanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga za EBM zatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu Ukwakira kwa 2013 mu rwego rwo kugabanya abacuruzi banyerezaga imisoro batanga fagitire zitari ukuri.

RRA ivuga ko ubukangurambaga bwo kwaka fagitire za EBM buzakomeza gukorwa mu Gihugu hose mu rwego rwo kuzamura imyumvire ku mikoreshereze y’iri koranabuhanga mu bucuruzi haba ku baguzi no ku bacuruzi no gusobanura akamaro k’umusoro mu iterambere ry’gihugu.

Komiseri Wungirije ushinzwe Serivisi z’abasora n'Itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yasobanuye uko abaguzi bazajya biyandikisha muri ubu buryo bushya bwo kugenerwa ishimwe ku musoro wa TVA wishyuwe
Bamwe mu bitabiriye batsindiye ibihembo bitandukanye
Ubu buryo bwatangirijwe i Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .