00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite agahinda gakabije bashobora kuvurwa n’impumuro y’ibirimo ikawa

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 8 April 2024 saa 05:15
Yasuwe :

Abafite agahinda gakabije kabakuririye indwara zitandukanye zo mu mutwe zibatera kwibagirwa bashobora kuvurwa n’impumuro y’ibirimo ikawa bakabasha kwibuka vuba ahahise habo.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu bushakashatsi bushya bwakozwe n’Ishuri ry’ubuvuzi rya Kaminuza ya Pittsburgh yo muri Leta ya Pennsylvania muri Amerika, bushyirwa hanze kuwa 13 Gashyantare 2024 ku rubuga rw’ihuriro JAMA Network ribarizwamo ibinyamakuru byandika inkuru z’ubushakashatsi ku buzima.

Abaturage 32 barimo ab’igitsinagore 26 n’ab’igitsinagabo batandatu bari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko by’umwihariko abibasiwe n’agahinda gakabije kabagejeje ku kwiheba kudasanzwe (Major Depressive Disorder) bikanabatera kugira ibyo bibagirwa cyane, ni bo bakoreweho ubwo bushakashatsi.

Amakuru y’ibyo byiciro byose yakusanyijwe muri Nzeri 2021 no m’Ukwakira 2022, asesengurwa hagati ya Mutarama kugeza Kamena 2023 hashingiwe ku kuba mu busanzwe abafite agahinda gakabije bibasirwa no kwibagirwa, ndetse bakagira cyane intekerezo mbi kurusha inziza.

Uko ubushakashatsi bwakozwe, abo bantu bose bagabanyijwe mu matsinda abiri. Rimwe rikoreshwaho impumuro y’ibintu 12 bitandukanye birimo ikawa na ‘Ketchup’, irindi hifashishwa kumva amagambo afitanye isano n’amazina y’ibyifashishijwe humvwa impumuro mu itsinda rya mbere.

Ikindi cyibanzweho ni uburyo impumuro ndetse n’amagambo byifashishijwe ari ibintu bya hafi kuri bo mu hahise habo.

Mu byo bwagaragaje harimo ko ababukoreweho bafite agahinda gakabije bagerageje kugira ibyo bibuka ku hahise habo ku kigero cya 68.4% hifashishijwe impumuro, ibyagaragaje ko impumuro y’ikintu runaka igira uruhare runini mu kuzamura amarangamutima y’umuntu bikamutera kwibuka cyane ahahise he.

Ni mu gihe abagerageje kugira ibyo bibutswa hifashishijwe amagambo bo bagize ibyo bibuka ku hahise habo ku kigero cya 52.1%.

Umwarimu muri Kaminuza ya Pittsburgh, Dr. Kymberly Young, yatangaje ko ubwonko bwa muntu bufite uburyo bw’umwihariko mu gukurura impumuro y’ikintu runaka, bikagira uruhare runini mu kumwibutsa ibyamubayeho mu hahise he.

Yanatangaje kandi ko kuba ubu bushakashatsi butanga umusaruro mwiza mu gukangura ubwenge bwibutsa, bunatanga icyizere mu guteza imbere ubuvuzi bw’abibasirwa n’agahinda gakabije ndetse no mu gukemura ibindi bibazo bahura na byo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko impumuro y'ikintu runaka igira uruhare runini mu gukangura ubwenge bwibutsa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .