00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagera kuri 59% mu barwaye malaria mu 2023 bavuwe n’abajyanama b’ubuzima

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 April 2024 saa 10:17
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko mu mwaka wa 2022-2023 Abanyarwanda ibihumbi 621 aribo bivuje indwara ya malaria, 59% muri bo bakaba barivurije ku bajyanama b’ubuzima babarizwa mu midugudu yose, ibigaragaza intera uru rwego rugezeho mu gufasha Abanyarwanda benshi kubona ubuvuzi bw’ibanze.

RBC ivuga ko abarwara malaria bagabanutse cyane ugereranyije no mu myaka yashize kuko mu 2016 abarwaye malaria bari miliyoni eshanu none mu 2023 babaye ibihumbi 621, aho 51 aribo bishwe n’iyi ndwara.

Ubusanzwe mu Rwanda habarurwa abajyanama b’ubuzima barenga ibihumbi 60 ni ukuvuga bane muri buri Mudugudu. Aba bafashije abaturage bagorwaga no kujya kwivuza kure, abarwaraga malaria bakivurisha magendu n’ubundi buryo butandukanye.

Musabyimana Emmanuel usanzwe ari umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Rubengera mu Kagari ka Mataba mu Mudugudu wa Gitwa, yavuze ko akamaro kabo ari ugufasha abaturage kutarembera mu rugo no kubafasha kutazahazwa na malaria.

Ati “Abaturage tubavurira ku gihe ntibatakaze umwanya bajya kwa muganga. Umuntu waketsweho malaria iyo aje hano ndamupima, nkamufata ibizamini harimo icy’amaraso, iyo nsanze ayifite ndamuvura nasanga ari ubundi burwayi nkamwohereza kwa muganga.”
Musabyimana yavuze ko kuri ubu uretse kuvura abaturage banabafasha kwirinda malaria bababwira ibyo bakora birimo kuryama mu nzitiramibu, gusiba ibidendezi by’amazi n’ibindi byinshi.

Yavuze ko kandi bafatanya n’inzego z’ibanze mu gukebura abashobora gushaka kwivuriza mu baganga batabifitiye ubushobozi.

Uwitonze Yvonne utuye mu Mudugudu wa Gitwa mu Kagari ka Mataba mu Murenge wa Rubengera, yavuze ko yigeze kurwaza umwana malaria ku buryo kumugeza kwa muganga byari bigoranye, yagiye ku mujyanama w’ubuzima aramuvura ndetse anakomeza kumusura areba uko amerewe.

Uwihoreye Charlotte utuye mu Murenge wa Rubengera, yabwiye IGIHE ko abajyanama b’ubuzima babafitiye akamaro kanini mu bijyanye no kurwanya malaria.

Yavuze ko babagira inama nk’izo kuryama mu nzitiramibu, gutema ibihuru n’ibindi byinshi.

Umukozi muri RBC mu ishami rishinzwe kurwanya malaria, Dr. Ndikumana Mangara Jean Louis, yavuze ko kuri ubu kurwanya malaria bigeze ku kigero cyiza hirya no hino mu gihugu, bitewe nuko abantu benshi bamaze kuyisobanukirwa.

Yakomeje avuga hatangiye ubushakashatsi bugamije kureba uko abaturage birinda malaria n’ubumenyi bafite mu kuyirinda.

Yavuze ko kandi bazasuzuma abaturage kugira ngo bamenye uko ubwandu bwa malaria buhagaze mu Rwanda.

Dr Ndikumana yasabye abaturage guha agaciro inzitiramibu bahabwa kugira ngo nibura muri 2030 iyi ndwara izaba yararanduwe mu gihugu, ngo bikazagerwaho ari uko buri wese abigize ibye yisiga imiti irwanya kuribwa n’imibu, kutangiza inzitiramibu bahabwa n’ibindi byinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .