00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturarwanda bagera kuri 30% bagerwaho n’umwotsi w’itabi aho batuye

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 12 April 2024 saa 10:37
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 n’Ikigo Rwanda Non-Communicable Disease Alliance ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (Minisante), bugaragaza ko hafi 30% by’Abaturarwanda bagerwaho n’umwotsi w’itabi aho batuye kabone n’ubwo baba batarinywa, ibyabagiraho ingaruka nk’izigera ku banywi b’ibitabi.

Izo ngaruka zirimo nko kuba abana bahumeka umwotsi w’itabi ry’amasegereti baba bafite ibyago byo kugira ibibazo by’ubuhumekero, asthma cyangwa bagapfa bakiri bato.

Abahumeka uwo mwotsi w’itabi kandi bashobora kwibasirwa n’indwara zitandukanye zirimo iz’umutima, kanseri, diabetes, umuvuduko w’amaraso, indwara zo mu buhumekero, izo mu kanwa n’izindi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba ingaruka zituruka ku kunywa inzoga n’itabi mu Baturarwanda, n’uruhare rwabyo ku bibasirwa n’indwara zititabwaho, hakagenderwa kuri ayo makuru mu kubikumira.

Bwakorewe ku basaga 7000 bari mu myaka 18 y’amavuko kuzamura, ariko biganje mu iri hagati ya 18 na 29. Mu byo bwagaragaje harimo ko Abaturarwanda 29,3% bakuru bagerwaho n’umwotsi w’itabi aho batuye, 13% bakaba bakagerwaho na wo bari aho bakorera akazi, mu gihe Abaturarwanda 5,6% ari bo banywa itabi.

Ni mu gihe ab’igitsina gabo ari bo benshi batangaje ko bigeze kunywa ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’itabi, ugereranyije n’ab’igitsina gore. Mu bindi ni uko Abaturarwanda 4,5% bavuze ko bigeze kunywa itabi n’ubwo byaba inshuro imwe mu buzima bwabo.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko Abaturarwanda 4,5% ari bo banywa itabi rinyobwa hifashishijwe akuma k’ikoranabuhanga (E-cigarette).

Naho Abaturarwanda 41,9% batangaje ko banyweye ibisindisha birimo inzoga mu mwaka wa 2023, mu gihe 12,5% muri bo babinywaga buri munsi. 30,8% bo bavuze ko babinyweye mu minsi 30 ibanziriza ubu bushakashatsi.

Abaturarwanda 6% bavuze ko bahabwa icyo kunywa inshuro esheshatu cyangwa se kuzamura, bakiri ahantu hamwe. Urugero, nk’uwagiye mu kabari inshuro imwe bakamuha inzoga yo mu icupa, bisobanuye ko bamwongera amacupa y’inzoga atanu cyangwa anarenga.

Abaturarwanda 90% ni bo bizera ko kunywa ibisindisha mu buryo buhoraho bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ubinywa. Ni mu gihe 84% bo bumvise cyangwa bakabona amakuru ku bubi bw’ibisindisha, 36,9% muri bo bakabyumva kuri radiyo mu gihe 27,3% bo bayakuye kuri televiziyo.

Ababukoreweho ni abasanzwe batunze telefoni bo mu turere dutandukanye, ku buryo bagiye basabwa gutanga amakuru hakoreshewe uburyo burimo no kohereza ubutumwa bugufi.

Ubu bushakashatsi kandi bwaje bukurukira igerageza ryatanze umusaruro mwiza ryakozwe n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) mu 2022, mu kureba ko mu Rwanda hatangizwa uburyo bwo gukora ubushakashatsi hifashishishijwe telefoni, mu kumenya amakuru y’indwara z’ititabwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .