00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Baho International Hospital yazanye inzobere zizayifasha kuvura Abanyarwanda indwara zikomeye

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 3 April 2024 saa 10:10
Yasuwe :

Baho International Hospital yazanye abaganga b’inzobere mu kubaga indwara zitandukanye baturutse mu Buhinde, igikorwa kigamije kuvuna amaguru abajyaga gushaka ubuvuzi bwisumbuye muri icyo gihugu.

Ni gahunda ibi bitaro biherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo bizafatanyamo n’Ikigo Mpuzamamahanga mu bijyanye n’Ubuvuzi cya Actide International Medical Treatment, ikazashyirwa mu bikorwa kuva ku wa 03-06 Mata 2024.

Actide International Medical Treatment ni ikigo gitanga serivisi z’ubuzima ku buryo bwisumbuye gikorera mu Buhinde ariko kigafasha cyane ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Ni ibihugu birimo u Rwanda Uganda, Tanzanie, Ethiopie na Kenya.

Mu baganga b’inzobere bagiye kuvura Abanyarwanda harimo uvura ndetse akabaga indwara zo mu ngingo, iz’amagufa n’iz’urutirigongo.

Hazanywe kandi uzobereye mu kuvura no kubaga indwara z’urwungano ngogozi, n’ibibyimba bitandukanye byo mu mubiri ariko hakoreshejwe ikoranabuhanga rifasha kubaga hantu hato.

Abo bose biyongera ku muganga w’inzobere mu kuvura no kubaga indwara zifata urwungano rw’inkari, izifata imiyoborantanga, izifata prostate, impyiko n’izindi.

Umuganga muri Baho International Hospital uzobereye mu gutera ikinya akaba ari na we uri gukurukirana iyi gahunda, Niyonshuti Shema Placide, yavuze ko bashaka ko iyi gahunda izarangira byibuze hafashijwe abarwayi 500 muri iyo minsi itatu.

Ati “Muri Baho International Hospital tuzobereye mu bijyanye no kubaga. Niyo mpamvu kuri iyi nshuro twazanye aba baganga b’inzobere ngo dukomeze gufasha Abanyarwanda kubona serivisi z’ubuzima zisumbuye. Turashaka ko abarenga 500 bafashwa haba ababazwe cyangwa abafashijwe mu bundi buryo.”

Kuri iyi nshuro uzajya aza, azajya abagwa ari uko abaganga babyanzuye, kuko hari n’abazajya bavurwa bidasabye ko bababaga.

Umuyobozi Mukuru wa Actide International Medical Treatment, Manthan D Mehta yavuze ko iyi ari inshuro ya kabiri baje mu Rwanda kuko baherukaga muri Kamena 2023, akemeza ko bashaka ko byibuze bajya bakora iki gikorwa gatatu mu mwaka.

Ati “Icyo gihe twafashije abarenga 250, turakeka ko tuzarenzaho ubu. Actide International Medical Treatment twiyemeje kugeza ku baturage ubuzima. Abarenga 5000 bo muri Afurika y’Uburasirazuba baamaze gufashwa.”

Dr Ashish Mehta uzobereye kubaga amagufwa yo mu mavi no mu rukenyerero, yavuze ko amaze imyaka irenga 25 akora uyu mwuga aho kugeza uyu munsi amaze kubaga abarenga 3000.

Ati “Naje hano muri ibi bitaro kongera gufasha abandi Baturarwanda kuko no mu mwaka ushize nari mpari. Dushaka gufasha Baho International Hospital kuba ikigo cy’icyitegererezo muri iyi mirimo. Umurwayi umwe nshobora kumubaga mu isaha imwe nkaba ndarangije.”

Iyi nzobere yavuze ko umwaka ushize yahuye n’abaturage barenga 150.

Ubusanzwe Ibitaro bya Baho bitangirwamo serivisi z’ubuvuzi bwizewe ku rwego mpuzamahanga, aho ku mu kwezi byakira abarwayi bari hagati ya 1500 na 6000.

Bifite ahakirirwa abarwayi, ahasuzumirwa hakanavurirwa indwara z’abagore, gukurikirana abagore batwite no kubyaza, gucisha umuntu mu cyuma ngo hamenyekane indwara arwaye, n’ahakirirwa abarwayi barembye.

Bigira ibyumba bitatu bitangirwamo serivisi yo kubaga birimo icy’abagore bagiye kubyara n’ibindi bibiri bibagirwamo abarwayi bafite uburwayi bw’amagufa n’ubundi.

Hari kandi ahakurikiranirwa abamaze kubagwa, icyumba cyifashishwa mu kwita ku mpinja zavutse igihe kitageze n’izavutse igihe kigeze ariko zikavukana ibibazo birimo ibilo bike cyangwa byinshi, izivukana ama-infections, ubumuga n’ibindi.

Ubwo abaganga baturutse muri Actide International Medical Treatment bakirwaga n'Ubuyobozi bwa Baho International Hospital
Baho International Hospital ni ibitaro bizwiho gutanga ubuvuzi ku ndwara zikomeye
Dr Hardik Shah ni umwe mu bitezwe gufasha abagana Baho International Hospital gusubirana ubuzima buzira umuze
Dr Hardik Yadav uzobereye kuvura no kubaga indwara zifata urwungano rw’inkari, izifata imiyoborantanga, izifata prostate, impyiko n’izindi na we yitezweho gutanga umusanzu we muri iyi minsi itatu
Dr Ashish Mehta uzobereye kubaga amagufwa yo mu mavi no mu rukenyerero amaze kubaga abarenga 3000 akaba amaze imyaka 25 muri iyi mirimo
Umuyobozi Mukuru wa Actide International Medical Treatment, Manthan D Mehta yatangaje ko gahunda yo guzana abaganga bazobereye mu kuvura indwara zikomeye bashaka ko yajya ikorwa gatatu mu mwaka
Abarwayi batangiye kwitabira gahunda Baho International Hospital yatangije yo gutanga serivisi zo kubaga indwara zikomeye hifashishijwe inzobere zaturutse mu Buhinde
Niyonshuti Shema Placide uzobereye mu gutera ibinya muri Baho International Hospital yavuze ko bifuza ko abarenga 500 bafashwa n'abaganga b'inzobere mu kubaga bagiye kumara iminsi itatu batanga izo serivisi muri ibyo bitaro
Aha Dr Hardik Shah uzobereye mu kubaga mu kuvura no kubaga indwara z’urwungano ngogozi, imisipa n'izindi yari ari gusuzuma umurwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .