00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburengerazuba: Abasirikare batangiye kuvura ku buntu abafite indwara zananiranye

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 16 April 2024 saa 07:18
Yasuwe :

Abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba bishimiye kuba bari gusuzumwa bakabavurwa n’abasirikare b’inzobere mu kuvura indwara zitandukanye ku buntu, aho bavuga ko byaborohereje mu kiguzi cy’urugendo n’ikiguzi cyo kwivuza.

Ni igikorwa ingabo zihuriyemo na Polisi y’ u Rwanda cyatangiye ku wa Mbere tariki 15 Mata 2024, biteganyijwe ko kizamara ibyumweru bibiri.

Indwara izi ngabo ziri kuvura harimo iz’amagufa, izo kubagwa, iz’urwungano rw’inkari, iz’uruhu, iz’amatwi n’amazuru, izo mu kanwa n’amenyo n’izifata mu myanya ndangagitsina.

Nyiransabimana Alphonsine wo Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, ni umwe mu bantu benshi, IGIHE yasanze ku Bitaro Bikuru bya Kibuye aho iki gikorwa kiri kubera.

Uyu mubyeyi wabyaye gatanu abagwa, avuga ko guhera mu mwaka ushize mu nda hatangiye kumurya, azenguruka mu mavuriro atandukanye yivuza ubu burwayi ntiyakira.

Ati "Ndumva naruhutse ubwo nabonanye n’abaganga b’inzobere, nta misonga nkiri kumva kuva aba basirikare batangira kutuganiriza, numvise nibamvura ndakira".

Bipfakubaho Etienne wo mu murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro amaze ukwezi yarabyimbye hejuru y’urukenyerero.

Ati "Nivuje ahantu hatandukanye harimo ku Bitaro bya Murunda, na hano ku Kibuye mpaje kabiri. Numvise nishimye kuko batubwiye ko inzobere z’abaganga b’abasirikare arizo ziradusuzuma zikamenya icyo turwaye".

Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Kibuye, Dr Ayingeneye Violette yavuze ko iki gikorwa cyitabiriwe n’abarwayi baturutse mu turere turimo Rutsiro, Ngororero, Nyamasheke, Karongi, na Rusizi.

Ati "Ni muri gahunda y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe, kugira ngo Umunyarwanda arebe ibyiza u Rwanda rwagezeho ariko afite n’ubuzima buzima".

Ibitaro Bikuru bya Kibuye bimaze igihe bidafite inzobere mu kuvura indwara z’amagufa, indwara z’uruhu n’indwara z’amatwi no mu mazuru. Ibyatumaga biha abafite indwara impapuro zibohereza kuvurirwa ahandi bagategereza igihe bazabonera rendevu ngo bavurwe.

Ati "Aba basirikare baje kugira ngo serivise zegere abaturage, wa wundi wari waroherejwe i Kigali, Kanombe, i Butare, wasangaga bafite rendez-vous y’igihe kirekire, ni umwanya wo kugira ngo aze avurwe hakiri kare adategereje ya mezi maremare, na rwa rugendo n’ayo matike. Abo bose bazavurwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri izi nzobere zizamara hano".

Ibitaro bikuru bya Kibuye buri kwezi byohereza kuvurirwa ahandi abarenga 20 bivuza indwara badafitiye inzobere.

Abafite indwara zananiranye bafite icyizere ko zizavurwa n'inzobere z'abasirikare
Abaganga b'abasirikare batangiye kuvura abaturage b'Iburengerazuba bafite indwara zananiranye
Umuyobozi w'Ibitaro bya Kibuye yavuze ko iyi gahunda izafasha by'umwihariko abafite indwara badafitiye inzobere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .