00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Abarenga 1900 bafite indwara zitandura

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 5 April 2024 saa 04:28
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi ku bufatanye n’Umuryango Umurinzi w’Ubuzima batangije ibikorwa byo kurwanya indwara zitandura, nyuma y’aho bigaragaye ko hari abaturage by’umwihariko abo mu cyaro batitabira kwipimisha bene izi ndwara ziri mu zihitana benshi mu Rwanda.

Ni mu gihe imibare itangwa n’ubuyobozi bw’aka Karere igaragaza ko hari abaturage barenga 1900 barwaye indwara zitandura bari kwitabwaho n’abaganga hirya no hino mu bice birebererwa n’ibitaro Bikuru bya Kibuye barimo n’abatangiye imiti batinze kuko batisuzumishije hakiri kare.

Mu mwaka ushize wa 2023, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko indwara zitandura nk’iz’umutima, kanseri na diabetes ari zo ziri guhitana abantu benshi kurusha izindi. Iyi Ministeri ivuga ko bimwe mu bitera izi ndwara harimo kudakora siporo aho Abanyarwanda 40% badakora siporo, kwicara amasaha menshi no kutarya imboga.

Mu bituma izi ndwara zica abantu harimo no kuba abaturage by’umwihariko abo mu cyaro batitabira kuzipimisha hakiri kare.

Abo mu Karere ka Karongi batitabira kwipimisha indwara zitandura bavuga ko babiterwa n’uko nta makuru afatika bazifiteho ndetse bakavuga ko batazi kuzitandukanya n’amarozi.

Nshimyiryayo Thomas wipimishije izi ndwara ku nshuro ya mbere bagasanga afite umuvuduko w’amaraso yavuze impamvu atimishaga ari uko yumvaga ari muzima.

Ati "Wakwihutira kwipimisha se utarasobanurirwa impamvu zo kwipimisha? Tuba tuzi ko turi bataraga. Bambwiye ko ngomba kureka inzoga, insenda n’umunyu ahubwo nkanywa amazi.”

Mukeshimana Françoise yavuze ko indi mpamvu ituma batitabira kwipimisha indwara zitandura ari ukutabona aho bipimishiriza.

Ati "Bidutera impungenge kuko hari abarwara izo zitandura kubera kutazisobanukirwa bakajya kwivuza mu bavuzi ba gihanga bagira ngo ni amarozi.”

Umuvugizi w’Umuryango Umurinzi w’Ubuzima uri gufatanya n’Akarere ka Karongi kurwanya indwara zitandura, Dushimimana Jonathan yavuze ko basanze abaturage benshi badafite amakuru ahagije kuri izi ndwara.

Ati "Ikibazo tuje gukemura abaturage ntabwo bafite amakuru ahagije ku ndwara zitandura, usanga bazitiranya n’izindi ndwara, malaria, amarozi, usanga ari ikibazo ariko tuzabwira abaturage ibimenyetso biranga izi ndwara, dupime abaturage abo dusanze bafite izi ndwara tubakorere ubuvugizi babashe kwivuza.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Karongi, Umuhoza Pascasie, yasabye abaturage kwihutira kwipimisha, kwivuza izi ndwara batarindiriye ko zibarembya.

Ati "Ntabwo abantu bitabira kwisuzumisha, umurinzi w’ubuzima rero ni amaboko tubonye nk’akarere aradufasha mu gukangurira abaturage kurushaho kwikurikirana, bakarushaho kwisuzumisha izi ndwara zitandura kuko iyo umuntu amaze kumenya ko arwaye no kwivuza arivuza"

Mu barenga 150 bo mu mirenge ya Mutuntu na Gitesi biriwe bapimwa indwara zitandura ku wa 5 Mata habonekamo 35 bafite umuvuduko w’amaraso abandi bane basangwamo diabetes.

Umuyobozi w'ibitaro Bikuru bya Kibuye, Dr Ayingeneye Violette yeretse abaturage ko ari ngombwa kwipimisha indwara zitandura niyo waba ntaho ubabara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .