00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama z’ababyeyi b’i Karongi batakigira isoni zo kuganiriza abana ubuzima bw’imyororokere

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 3 April 2024 saa 06:53
Yasuwe :

Mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba hari ababyeyi bavuga ko batakigira isoni zo kuganiriza abana babo ubuzima bw’imyororokere nyuma yo kubona ko kutabaganiriza bibagiraho ingaruka zirimo guhohoterwa bagaterwa inda imburagihe.

Ni nyuma y’aho kuva muri Gashyantare 2022 Umuryango Action Aid Rwanda na Faith Victory Association batangiye umushinga w’imyaka ibiri, wo kongerera urubyiruko ubushobozi bwo gukumira no kurwanya isambanywa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu bikorwa byakozwe n’uyu mushinga harimo no kuganiriza ababyeyi ku kamaro ko kuganiriza abana babo ubuzima bw’imyororokere.

Twagirumukiza Joseph, wo mu murenge wa Rugabano avuga ko mbere yo kwitabira ibi biganiro batinyaga kubwira abana amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ati “Impamvu twabitinyaga ni bya bindi byo mu muco nyarwanda. Wasanga tubabwira ngo umwana anyura mu mukondo”.

Uyu mubyeyi ufite abana batanu avuga ko nyuma yo kwitabira amahugurwa ya Action Aid na FVA yahinduye imyumvire ndetse ngo ubu asigaye aganiriza abana be ibijyanye n’ubuzima bw’imyorokere kugira ngo hatazagira ubashuka akabashora mu mibonano mpuzabitsina.

Ati “Mbere babivugaga gutyo umuco wo gusambana utari wamamara. Ariko aho ibintu byo gusambana biziye hari ubwo umwana ashobora guhura n’umuntu akamwuguga yaba adafite amakuru ku buzima bw’imyorokere ugasanga aramusambanyije.”

Dusabiyera Immaculee avuga mbere yagiraga isoni zo kuganiriza abana ubuzima bw’imyororokere kuko atumvaga aho yabihera.

Ati “Wabonaga umwana ukabura aho wamuhera utekereza ko yanagutuka. Ariko tuvuye mu mahugurwa twaratinyutse turabegera tukabigisha.”

Uyu mubyeyi w’abana batatu avuye ko iyo abana be bavuye ku ishuri afata igihe bakicara bakaganira ndetse ngo abona bituma imyitwarire yabo irushaho kuba myiza.
Ati “Iyo uganirije umwana agira ibintu byinshi ahindukaho. Hari igihe uganiriza umwana yari atangiye gutana ajya mu ngeso mbi. Iyo umuganirije ukamubwira ngo iki ni kibi ntuzagisubire arongera akagaruka mu murongo.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Umuhoza Pascasie avuga ko kutaganiriza abana ubuzima bw’imyororokere ari rimwe mu makosa ababyeyi bakora atuma abana bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati “Kuko iyo umwimye amakuru arayashaka kandi akayabona mu buryo butaboneye. Ubutumwa rero naha ababyeyi bagenzi banjye kuko nanjye ndi umubyeyi ni uko umwana atagira igihe cyo kuba yaganirizwa ku buzima bw’imyororokere. Ahubwo bitewe n’ikigero arimo ushobora kuvuga ngo ku myaka itanu ndamuganiriza amenye ko hari ibice by’umubiri by’umwihariko by’ibanga umuntu wese atakoraho uko yiboneye. Ababyeyi nkanabatoza ko bahera abana bakiri bato.”

“Iyo umwana umugize inshuti mukaganira ku buzima bwose muri rusange n’iyo ibyo bice by’ibanga bikozweho aba yisanzuye kukubwira ngo nahuye n’ikibazo iki n’iki kuko aba agufite nk’umujyanama hirya yo kuba umubyeyi uba uri umujyanama ukaba n’inshuti. Uko uganirije umwana niko arushaho ku kwibonamo ntukwiye kumuganiriza umukangara gusa.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .