00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Banduye Sida, bamenya kubana nayo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 April 2024 saa 06:29
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze bamaze igihe kinini bafata imiti ya virusi itera Sida bavuga ko ntacyo byabahungabanyije mu kazi kabo ka buri munsi ngo kuko ari imiti nk’indi bitandukanye n’abanga kuyifata bazi ko yababuza gukora akandi kazi.

Ibi bivugwa n’abafata iyi miti bakajya guhinga abandi bagakora imirimo itandukanye ya buri munsi ituma batunga imiryango yabo.

Mu bice bitandukanye by’igihugu hari abantu baba bafite Virusi itera Sida usanga batinya gufata imiti, hari n’abanga kujya kwisuzumisha ngo badasanga bayirwaye bigatuma bafata imiti.

Mundererimana Pélagie ufite imyaka 68, avuga ko amaze imyaka hafi 20 amenye ko yanduye Virusi itera Sida. Yavuze ko kuva yabimenya yatangiye kunywa imiti igabanya ubwandu kandi ko bitigeze bihungabanya umwuga we w’ubuhinzi.

Ati “Umuntu ufata imiti akora akazi gasanzwe rwose, nkanjye ndahinga, nkatera intabire, nkabagara rwose nta kibazo ndaterwa n’imiti. Nkanjye mfata ikinini saa Mbiri z’ijoro maze kurya ubundi nkaryama nta kibazo na kimwe rwose ndagira.”

Mundererimana yakebuye abantu batinya gufata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida bitwaje ko yabagwa nabi cyagwa ikababuza gukora imirimo inyuranye, avuga ko baba bihemukira.

Yavuze ko iyo umuntu adafata imiti ibyuririzi bimubonerana akaba yarwara mu buryo bworoshye.

Nyirahabimana Thacienne utuye mu Murenge wa Muko umaze imyaka 13 afata imiti yavuze ko umuntu udafata imiti kandi afite Virusi itera Sida aba afite ibyago byinshi byo kwanduza abo babana ngo kuko ubwandu bugenda bwiyongera cyane mu mubiri ari nako atakaza abasirikare benshi.

Nyirabaganda Florida utuye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, yavuze ko yatangiye gufata ibinini afite ibiro 32 bigenda bizamuka kugeza ubwo agize ibiro 60.

Ati “Ubu ndahinga nkasarura imifuka irenga itanu y’ibirayi hari nubwo ndenza imifuka icumi. Rero abantu batinya kunywa imiti ngo itabaca intege ahubwo nibayinywe nibwo bazagira imbaraga banakore cyane.”

Ndagijimana Alphonse uyobora koperative Abaharanira Amahoro ibarizwamo abanyamuryango 30 barimo abagore 11 n’abagabo 11, irimo kandi abadafite Virusi itera Sida batatu, yavuze ko abo bakorana bose babasha guhinga bakiteza imbere mu buryo bugaragara kuko bafata imiti neza.

Ati “Ubu duhinga ibirayi n’ibigori kandi nta n’umwe muri twe udahinga rero kuba umuntu afite Virusi itera Sida ntabwo bikuraho gukora ahubwo nibwo umuntu yagakoze cyane kuko birafasha.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Ikuzo Basile, yakebuye abagifite iyi myumvire yo kumva ko gufata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida byabagiraho ingaruka, abibutsa ko ahubwo byabafasha kugira ubuzima bwiza.

Ati “Nta kazi na kamwe utakora ufata iyi miti, ikiba gisabwa ni ukwitwara neza, ukagerageza kubaho neza rero nta muntu ukwiriye kwiheza ngo atinye kunywa imiti kuko yumva ko ntacyo yakongera gukora.”

U Rwanda rufite intego ko bitarenze 2030 ruzaba ruri mu bihugu byatsinsuye iki cyorezo mu baturage, nibura mu baturage ngo nta byuririzi bizaba bikibonekamo. 95% by’abazaba bafite Virusi itera Sida bazaba bazi neza uko bahagaze ndetse banafata imiti.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .