00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge z’Abasenateri ku bwandu bushya bwugarije urubyiruko

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 3 April 2024 saa 09:11
Yasuwe :

Abasenateri bagaragaje ko batewe impungenge n’umubare munini w’urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 19 na 24 rwandura virusi itera SIDA kandi bikagaragara mu turere twose tw’igihugu, basaba ko ingamba zo kwirinda iki cyorezo zikwiye guhera mu mashuri, mu muryango n’ahandi hose hashobora guhurira abantu benshi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, igaragaza ubwandu bushya bwa SIDA bwiganje mu rubyiruko aho nibura 35%, bukiganza cyane mu bari hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 21.

Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu kuri uyu wa 2 Mata 2024, babwiye Inteko Rusange ko basanze icyorezo cya SIDA mu rubyiruko gihangayikishije kuko mu turere 14 basuye hose ubwandu bushya bw’iki cyorezo buri mu rubyiruko ruri hagati yimyaka 19 na 24.

Perezida wa Komisiyo Umuhire Adrie ati “Twasanze mu by’ukuri SIDA iri kwiyongera mu rubyiruko, ndetse n’inzego twaganiriye bakavuga bati ‘ese ni uko batabonye umuntu warembejwe na SIDA cyane kubera ingamba zagiye zifatwa zo kubavura, zo kubaha imiti ku buntu urubyiruko ruri hagati y’imyaka 19 na 24 usanga iyo mibare y’abandura ubwandu bushya yiyongera.”

Yagaragaje ko icyumba cy’urubyiruko cyashyiriweho gutanga inama n’udukingirizo ku badukeneye ariko gikora rimwe mu cyumweru kandi kigaha serivisi abantu bake cyane ugereranyije n’abazikeneye.

Ati “Nubwo iki cyumba cy’urubyiruko gihari ariko ntigikora buri munsi. Twababwiye ubuto bw’ibyo bigo nderabuzima aho usanga nubwo gihari gikora nk’umunsi umwe mu cyumweru kuko iyo bataje cya cyumba gikoreshwa ibindi.”

“Wa muganga ubaha za nyigisho ntabwo ariko kazi akora konyine, bakora no mu zindi serivisi. Politike y’icyumba cy’urubyiruko ni nziza ariko ibyo babigisha, uburyo babigisha inshuro babigisha n’abo babasha gufasha ni bake ugereranyije n’ababikeneye.”

Senateri Uwera Pelagie yagaragaje impungenge z’uko imiti n’ibikoresho bigamije gufasha urubyiruko byaba bidahari.

Ati “Ese ibikoresho bihagije birahari ko uburyo dufite ari agakingirizo no kwifata gusa, ku buryo nibura twaba dufite icyizere ko abafite imyaka kugera kuri 21 babikeneye babibona uko babyifuza? Kandi mbona hakwiriye gukomeza ubukangurambaga kugira ngo uru rubyiruko rurusheho kumva ibyiza byo guhitamo ubu buryo bw’agakingirizo no kwifata.”

Perezida wa Komisiyo yasobanuye ko basanze kirimo ibikoresho byose birimo udukingirizo ndetse n’ibinini bihabwa abantu bakoze imibonano puzabitsina idakingiye bakeka ko abo baryamanye banduye.

Senateri Nsengiyumva Fulgence yagaragaje ko aho ibi byumba biri bititabirwa ariko bishyizwe mu mashuri byarushaho gutanga umusaruro mwiza.

Ati “Icyo cyumba kigenewe ubuzima bw’imyororokere, kurwanya SIDA kikajya ku mashuri kubera ko nenoho ikibazo twaba tukivanyeho. Kuvuga ko hari abatari ku ishuri byo nibyo kuko ntabwo byakorwa uyu munsi, ariko mu rwego rw’ingamba ni uko abana bose bagomba kujya ku mashuri amaherezo. Ni ukuvuga ngo uri mu mashuri abanza agomba kuba yarahawe izo nyigisho, utashobote kujjya mu mashuri yisumbuye na we wenda azaba yarazibonye uwo muri kaminuza uwageze muri kaminuza na we bikamumerera gutyo.”

Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho y’abaturage bugaragaza ko abana b’abakobwa 4.5% bakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15, mu gihe abahungu bo ari 10.1% baba barakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15. Muri aba harimo abari bafite abana mbere yo kugeza ku myaka 15 y’amavuko.

Visi Perezida wa Sena Nyirasafari Esperance yatangaje ko abantu batangiye kwishyiramo ko SIDA itakiri indwara ihangayikishije nk’izindi, kuko itakica abantu benshi nka mbere.

Ati “Nubwo wenda yaba itakica, bahabwa imiti ariko hari izindi mvune, hari ibindi biba bikwiriye gukorwa, ibigura iyo miti byakagombye kuba bikora ibindi kandi umuntu uri ku miti arwaye hari byinshi atakora.”

Yagaragaje ko icyumba cy’urubyiruko gitangirwamo ubujyanama ku buzima bw’imyororokere na serivisi zo kwirinda SIDA gikwiye gukora buri munsi, ariko ko kuyirwanya bikwiye gukorwa binyuze mu nzira nyinshi.

Ati “Ni ya miti myinshi ikwiye kuba ikorana, nanjye nshyigikiye ko ku mashuri n’iyo tutashyirayo icyo cyumba nk’uko twashyizeho icyumba cy’umukobwa ariko byibuze hakabaho umunsi umwe uzwi cyangwa se amasaha make ahoraho hatangwa ibiganiro avuga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nibura abana bakagira amakuru.”

Abasenateri kandi bagaragaje ko umuryango nyarwanda ukwiye gukangukira kuganiriza abana babo ibyerekeye icyorezo cya SIDA aho kujya babyumva ku bitangazamakuru gusa, cyangwa babibwiwe n’abantu babashuka bashaka kubabyaza umusaruro.

Kuri ubu Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida, mu gihe 95% by’abafata imiti bazaba bayifa n’aho 95% babe bagabanyije ubwandu mu maraso yabo.

Abagize Komisiyo yasuye ibigo by'urubyiruko n'amavuriro bagaragaje ko ubwandu bwa SIDA mu rubyiruko buteye inkeke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .