00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite ubumuga bw’uruhu baratabaza ku bwa kanseri y’uruhu ibugarije

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 6 April 2024 saa 09:41
Yasuwe :

Umuryango w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu mu Rwanda, OIPPA urasaba Leta kongerwa mu igenamigambi by’umwihariko ku ndwara ya kanseri y’uruhu ibibasiye ikaba yaratangiye no guhitana bamwe muri bo kuko nta buryo bw’umwihariko buteganyijwe bwo kuyibavura.

Ibi byavugiwe mu nama yahurije i Kigali ubuyobozi bwa OIPPA n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu wa 5 Mata 2024.

Hagaragajwe imiterere ya kanseri y’uruhu ikunze kwibasira abafite ubu bumuga aho bavuga ko buri mwaka nibura mu makuru babasha kumenya ihitana umuntu umwe muri bo.

Ubusanzwe kanseri y’uruhu ishobora kwibasira abantu bose ariko abafite ubumuga bw’uruhu baba bafite ibyago birenga 90% byo kuyandura kurusha abandi.

Ingabire Aimée yavuze ko iyi ndwara yugarije cyane abafite ubumuga bw’uruhu ariko ko uburyo bwo kuba bayisuzumisha butaborohereza kuba babukora.

Yagize ati “Nshobora kugira ikibazo kidasanzwe ku mubiri wanjye nkajya ku kigo nderabuzima kinyegereye, nagerayo muganga unsuzumye akaba ashobora kudahita asobanukirwa n’ubwo burwayi abonye ako kanya akagira ngo ni nk’igisebe cyaje akanyandikira imiti yoroheje y’amavuta yo gusigaho”.

Yakomeje ati “Uragenda ugafata wa muti kubera udahuye n’indwara ugategereza ko washira ukabona nta cyo ukumarira. Usubirayo wenda bakaguhindurira ariko uko bigenda bifata indi ntera urushaho kuremba”.

Uko kumara icyo gihe cyose, Ingabire yavuze ko hari igihe ubushobozi bushira ari nako indwara iri gukura, umurwayi akaba yazagera aho asuzumirwa kanseri igeze aho itakibasha gukira.

Iki kibazo kandi agihuriyeho Hafashimana Jean Damascène wanasabye ko Leta yakwita kuri kanseri y’uruhu by’umwihariko nk’uko hari n’izindi yahagurukiye.

Ibi abishingira ku kuba abafite ubumuga bw’uruhu banahura n’imbogamizi yo kuba bamwe muri bo bataragize amahirwe yo kwiga.

Ati “Abantu bamwe muri twe batagize amahirwe yo kujya mu ishuri ntibazi gusobanukirwa kanseri y’uruhu […].Usanga bafite ibimenyetso byayo ariko batabizi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa OIPPA, Dr Hakizimana Nicodeme avuga ko nibura hajya habaho uburyo bubegereye bwo kubasuzuma kuko iyo kanseri ikomeje guhitana bamwe muri bo.

Ati “Hakwiye gushyirwamo imbaraga abantu bafite ubumuga bakajya basumwa nibura rimwe buri mwaka mu gihugu hose”.

Yakomeje agira ati “Buri mwaka dushyingura umuntu umwe yishwe na kanseri y’uruhu akandi abo ni abo tumenya kuko abandi bapfira mu giturage tutabashije kumenya amakuru yabo”.

Umuyobozi w’Ishami ry’Indwara zitandura by’umwihariko ibikomere n’abafite ubumuga muri RBC, Bagahirwa Irène, yavuze ko nyuma yo kumva iki kibazo kigiye kwitabwaho mu igenamigambi.

Ati “Ibyifuzo batanze tuzareba nk’inzego z’ubuzima igishobora gukorwa. Iyi nama yahuye n’uko turi gukora iteganyabikorwa ry’imyaka itanu kandi abagenerwabikorwa na bo bazamo kugira ngo batange ibitekerezo na byo byitabweho”.

Ibarura rusange ry’abaturage rya 2022 ryagaragaje ko abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda ari 1860 hatabariwemo abari munsi y’imyaka itanu.

Dr Hakizimana Nicodeme yasabye ko nibura hajya habaho uburyo bwo gusuzuma kanseri y'uruhu rimwe mu mwaka
Haganiriwe ku ishusho ya kanseri y'uruhu mu Rwanda
Bagahirwa Irène [uri hagati] yavuze ko ikibazo cya kanseri y'uruhu mu bafite ubumuga bw'uruhu kigiye kwitabwaho mu igenamigambi ry'inzego z'ubuzima
Abafite ubumuga bw'uruhu basabye Leta ko bakwitabwaho mu kwivuza kanseri y'uruhu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .