00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi ku bumuga bwa ‘Autisme’ butera imyitwarire idasanzwe

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 10 April 2024 saa 10:30
Yasuwe :

‘Autisme’ ni ihinduka ridindiza imikurire n’imikorere y’ubwonko n’imyakura bya muntu bikamuviramo ubumuga bwo mu mutwe, ku buryo uyifite bimugiraho ingaruka zirimo kugira imyitwarire idasanzwe ndetse agakora ibinyuranye n’iby’abandi kuko aba atumva impamvu yabyo.

Uyifite akenshi arangwa n’ibirimo kurobanura cyane ibyo arya, kugorwa no kugenzura amarangamutima ye, kuba yananirwa kumenya uko yitwara mu bandi n’ibindi.

Abahanga bagaragaza ko ubundi ‘Autisme’ atari uburwayi, ahubwo ko imikorere y’ubwonko bw’uyifite ituma agira imyitwarire idasanzwe itandukanye n’iy’abandi ndetse agakora ibinyuranye kuko aba atumva impamvu yabyo.

Ikigo gishinzwe Ubuzima muri Amerika, National Institutes of Health, mu Ishami ryacyo rishinzwe iby’ibuvuzi, National Center for Biotechnology Information (NCBI), kigaragaza ko mu isesengura cyakoreye ubushakashatsi butandukanye burimo n’ubwatewe inkunga na Minisiteri y’Ubuzima mu Butaliyani, byagaragaye ko abana bafite ‘Autisme’ bakunze guhitamo ibiryo bikungahaye ku mavuta cyane.

Ibyo birimo nka ‘Pizza’, ‘Ice cream’, imigati, ‘cakes’ n’ibindi byiganjemo ibiryohera. Ni mu gihe badakunze kurya ibirimo ibisharira ndetse n’ibindi birimo ibinyabutabire byifitemo ‘acide’, ibituma badakunze kurya imbuto nk’amacunga, indimu, inkeri ndetse n’ibindi birimo kunywa ikawa, imivinyo, ndetse ntibakunze no kurya amafunguro ariho imboga.

Abafite ‘Autisme’ kandi ntibukunda impinduka no mu buzima bwabo busanzwe, ibishobora no kubatera umujinya udasanzwe mu gihe ibyo bubatse basanze byahinduwe mu bundi buryo, cyangwa se bakisanga mu bintu batamenyereye, ibibatera guhindagurika kudasanzwe mu marangamutima yabo.

Ibindi bibagora ni imivugire, kuko nk’umwana ufite ‘Autisme’ ashobora kunanirwa gukurikiranya amagambo neza, akaba yavuga akagera aho agasubiramo ijambo rimwe inshuro nyinshi, ibigira uruhare mu ididindira ry’ubwenge bw’umwana bigasaba kwitabwaho byihariye, ndetse n’ibindi bitandukanye.

Ibyo bimenyetso byayo bishobora kugaragara umuntu akiri muto, cyangwa se bikaba byanagaragara akuze.

Mu Ukuboza 2021, Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Gukumira no kwita ku ndwara z’Ibyorezo, CDC, cyatangaje imurikwa ry’uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gutahura ‘Autisme’ mu bana hakiri kare, iryo koranabuhanga rikaba ryarakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Chicago muri Amerika.

CDC yagaragaje ko iryo koranabuhanga ryitezweho uruhare mu kumenya hakiri kare ko abana bafite ‘Autisme’, ugereranyije n’uburyo gakondo bwari busanzweho mu kubasusuma burimo no gupima amaraso, dore ko ubwo buryo bushobora no gutuma habaho kwibeshya mu bisubizo bigaragaza ko umwana yaba afite ‘Autisme’ cyangwa atayifite.

Mu Rwanda bimeze bite?

Mu Ukwakira 2023, abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yatabarije abana bafite ‘Autisme’ mu Rwanda batabona ubufasha nk’uko bikwiye ngo bahabwe uburezi nk’abandi.

Icyo gihe ubwo yari imbere y’Abadepite, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, bamusabye ko ikibazo cy’abana bafite ‘Autisme’ cyakwitabwaho bagahabwa uburezi.

Depite Mukabalisa Germaine icyo gihe na we yabajije impamvu kugeza ubu mu Rwanda nta kigo cya Leta cyita ku bana bafite ‘Autisme’ gihari, anabaza icyo Leta igiye gukora kugira ngo abo bana bahabwe uburezi kuko ibigo bihari ari iby’abafite amikoro ahanitse bityo abana bo mu miryango itishoboye ntibabashe gufashwa.

Ati “Iki kibazo gihabwe umwihariko gikwiye, ntabwo twabona ibigo by’umwihariko bifasha abo bana bose. Ntabwo numva ko twaba dufite amashuri muri buri kagali abana bashobora kujyamo mu gihe byaba byashyizwemo imbaraga zikwiye ngo bibe bidakorwa. Politiki imaze igihe ariko ubushake nta buhari ndagira ngo mbasabe kizahabwe umwihariko.”

Depite Ruku Rwabyoma John we yavuze ko u Rwanda rutihanganira ihezwa iryo ari ryo ryose, bityo ko abo bana bafite ‘Autisme’ badakwiye guhezwa na gato.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, igaragaza ko umwe mu bana 100 aba afite ‘Autisme’.

Kugeza ubu mu Rwanda nta mibare nyakuri y’abayifite, gusa icyo gihe Ikigo Autisme Rwanda cyagaragazaga ko kuva cyatangira muri 2015 cyari kimaze kwakira abana 300, cyahaye uburezi bw’ibanze.

Ufite ‘Autisme’ yitabwaho ate?

Ikigo cy’Ubuvuzi ‘University of Rochester Medical Center’ cya Kaminuza ya Rochester muri Amerika, kigaragaza ko ‘Autisme’ yibasira abantu mu buryo butandukanye, ku buryo hari abashobora gukura bakaba bakwibana ntibagire ikibazo bakabaho ubuzima busanzwe, mu gihe hari abandi bidashoboka.

Ibi bituma hari uburyo butandukanye bwakwifashishwa mu kwita ku muntu ufite ‘Autisme’ kugira ngo atagorwa n’ubuzima, ariko Ikigo University of Rochester Medical Center kikaba kigaruka ku mwihariko wo kwita ku mwana uyifite.

Kigaragaza ko nk’umubyeyi wita ku mwana ufite ‘Autisme’ cyangwa se undi umurera, ukwiye kubanza kuyimenya ndetse ukanamenya ko uwo mwana ashobora kuba ari kugorwa n’ibirimo kumenya uko atwara amarangamutima ye mu gihe ari mu bandi, bityo n’igihe umukosora ukabikorana urukundo, kumwitaho cyane ndetse no kubaha ibyo akora akabasha kumva yisanzuye.

Ikindi ni ukumwigiraho, dore ko abana bafite ‘Autisme’ baba bafite uburyo bwabo bwihariye bw’uko babona ibintu, ku buryo ukurikiye uko abikoramo akabona umwitayeho bishobora kumufasha mu mikurire ye yaba mu mitekerereze n’ibindi.

Mu gihe kandi watahuye ko umwana wawe afite ‘Autisme’, ni byiza gushaka n’ubujyanama mu mitekerereze, kuko bishobora kugira uruhare mu kuba utagorwa no kumwitaho ndetse bikanagira uruhare mu mikurire ye myiza.

Birashoboka gutahura Autisme ku mwana muto , ariko hari n'abo bimenyekana ko bayifite ari bakuru
Abafite Autisme bagira uburyo bwabo babonamo n'ubwo bakoramo ibintu bimwe na bimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .