00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria yaciye umuti w’inkorora wa Benylin uhabwa abana

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 April 2024 saa 05:41
Yasuwe :

Ikigo cyo muri Nigeria gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti, Nafdac, cyaciye umuti wa Benylin Paediatric uhabwa abana bari mu kigero cy’imyaka iri hagati y’ibiri na 15 barwaye inkorora.

Iki kigo cyatangaje ko ubugenzuzi bwakorewe muri laboratwari, bwagaragaje ko uyu muti wagombaga gusaza muri uku kwezi kwa Mata 2024 wangiza.

Ubu bugenzuzi bwakozwe nyuma y’aho muri Cameroun na Gambia bivuzwe ko uyu muti uri kwica abana.

Mu ngaruka Nafdac yemeje ko ugira harimo kuribwa mu nda, kuruka, kwituma nabi, kunanirwa kwihagarika, kuribwa mu mutwe no gukomeretsa impyiko ku buryo byagera ku rwego rwo kwica umwana.

Uyu muti wakozwe n’uruganda Johnson & Johnson na Kenvue, ishami rya Afurika y’Epfo muri Gicurasi 2021. Nta cyo ziratangaza ku cyemezo cyafashwe na Leta ya Nigeria.

Icyiciro cy'uyu muti cyakozwe muri Gicurasi 2021 cyaciwe muri Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .