00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahagaritse umuti w’inkorora wagenewe abana

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 April 2024 saa 07:36
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa, Rwanda FDA, cyatangaje ko cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa rya nimero 329304 y’umuti wa Benylin Paediatric Syrup uvura inkorora n’ibimenyetso byayo birimo gufungana n’umuriro.

Uyu muti waherukaga guhagarikwa n’ikigo cyo muri Nigerie gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa, NAFDAC, nyuma y’aho isuzuma ryakorewe muri laboratwari y’inyamaswa ryagaragaje ko ufite igipimo kiri hejuru cy’ikinyabutabire cya Diethylene Glycol.

Ingaruka NAFDAC yagaragaje ko zaterwa n’ubwinshi bw’iki kinyabutabire zirimo kuribwa mu nda, kuruka, kwituma nabi, kunanirwa kwihagarika, kuribwa mu mutwe no kwangirika kw’impyiko ku buryo byagera aho umwana wawuhawe abura ubuzima.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Dr. Emile Bienvenu, yasobanuye ko mu guhagarika ikwirakwira ry’iyi nimero ya Benylin, iki kigo cyashingiye ku byavuye mu isuzuma rya NAFDAC, ariko yo asobanura ko nta raporo kirabona ku ngaruka z’uyu muti.

Ati “Amakuru ku ngaruka abitswe na Rwanda FDA yerekana ko kugeza ubu nta raporo yakiriy ku ngaruka z’umuti wavuzwe haruguru. Gusa Rwanda FDA ikaba ihagaritse ikwirakwiza n’ikoreshwa rya nimero yavuzwe haruguru y’uyu muti mu rwego rw’ingamba zo kurinda abantu.”

Uyu muti wakozwe n’uruganda Johnson & Johnson rwo muri Afurika y’Epfo muri Gicurasi 2021, wari kuzasaza muri uku kwezi kwa Mata 2024. Ugenewe abana bari mu kigero cy’imyaka y’amavuko iri hagati y’ibiri na 12.

Leta ya Kenya na yo yamaze kuwuhagarika, isobanura ko yatangiye ubugenzuzi kugira ngo imenye ingaruka waba waragize ku bawukoresheje.

Uyu muti wagenewe abana bafite imyaka iri hagati y'ibiri na 12
Dr. Emile Bienvenu yasobanuye ko izi ngamba zafashwe mu rwego rwo kurinda abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .