00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya imiti ushobora kunywa ikagutera kwibasirwa no kurota inzozi mbi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 9 April 2024 saa 11:35
Yasuwe :

Ni ibisanzwe ko imiti muri rusange ivura indwara runaka ariko ikaba yagusigira izindi ngaruka, ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko hari n’imiti umuntu anywa ikamutera kwibasirwa no kurota inzozi mbi bitewe n’ingaruka igira ku mikorere y’ubwonko.

Urubuga rw’Abanyamerika rushyirwaho inkuru z’ubuzima cyane cyane ubwo mu mutwe, Verywell Mind, rugaragaza ko imiti nk’iyo mu cyiciro cya ‘Antidepressants’ ikunze guhabwa abafite agahinda gakabije n’ibindi bibazo byo mu mutwe, ikunze kubagiraho ingaruka zirimo no kwibasirwa no kurota inzozi mbi ziteye ubwoba, ndetse no guhindagurika kw’imisinzirire muri rusange.

Iyo miti irimo nk’uwitwa Fluoxetine, Paroxetine, Venlafaxine, Phenelzine, Mianserin, Mirtazapine ndetse n’iyindi.

Verywell Mind kandi igaragaza ko agahinda gakabije ubwako kagira uruhare mu kuba umuntu yakwibasirwa no kurota inzozi mbi, kubura ibitotsi ndetse no gukanguka hakiri kare cyane.

Ikigo gishinzwe Ubuzima muri Amerika, National Institutes of Health, mu Ishami ryacyo rishinzwe iby’ibuvuzi, National Center for Biotechnology Information (NCBI), kigaragaza ko indi miti nk’iyo mu cyiciro cy’ihabwa abafite indwara zo mu mutwe zirimo izibatera kubona ko kumva ibidahari (Antipsychotic Drugs), nayo igira ingaruka ku mihindagurikire y’inzozi z’uwayihawe bikamutera kurota ibintu bibi binamutera ubwoba.

Ibi ni ibyagaragaye mu isesengura NCBI yakoreye ubushakashatsi bwakozwe mu bihe bitandukanye mu myaka isaga 60 ishize.

NCBI kandi igaragaza ko indi miti yo mu cyiciro cy’iyitwa ‘Anxiolytic and Hypnotic Drugs’ ihabwa abafite ibibazo bitandukanye birimo ibyo kubura ibitotsi ndetse n’abibasirwa n’ingaruka mbi zitandukanye nyuma yo kureka ibisindisha, na yo ibagiraho ingaruka zirimo no kurota inzozi mbi.

Iki kigo kinagaragaza ko imiti ikunze guhabwa abafite ibibazo byo mu mutwe bibatera guhindagurika kudasanzwe kw’amarangamutima yabo (Mood stabilizers), na yo yongera ibyago byo kuba umuntu yakwibasirwa no kurota inzozi mbi ziteye ubwoba.

NCBI kandi igaragaza ko iyo miti igira uruhare mu kuba yagabanya ikigero umuntu yibukaho inzozi yarose (Dream recall frequency, DRF), ibinafitanye isano no kuba mu gihe iyi miti iyo yatangiye gutanga umusaruro ku wayihawe, nyuma bimugeza ku kuba yatangira gusinzira neza.

Iki kigo kandi kinagaragaza ko uko gutangira kwibagirwa ibyo umuntu yarose bitagira uruhare mu kuba yasinzira neza gusa, ahubwo ko binamugeza ku kuba yatangira gukira cyangwa se kugabanukirwa n’ibimenyetso bya za ndwara n’ibibazo byo mu mutwe bitandukanye biba byaratumye atangira gufata iyo miti.

Imiti yo mu byiciro bitandukanye birimo na Antidepressants iri mu yagaragajwe ko igira ingaruka uwayinyweye akaba yakwibasirwa n'inzozi mbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .