00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko abakobwa b’Abatutsi bacunagujwe bashinjwa kwiyandikaho Kigeli

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 10 April 2024 saa 12:17
Yasuwe :

Abakobwa n’abagore b’Abatutsi babayeho mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri bahuye n’akaga gakomeye k’itotezwa rihoraho, aho uburanga n’isuku byafatwaga nk’icyasha kuri bo, bigahuzwa no kuba abanebwe, ndetse hari n’abambuwe ubusa buriburi bashinjwa ko ku mibiri yabo baba barishyizeho ibishushanyo [tatouage] bisingiza umwami Kigeli V.

Inkuru y’uko Abatutsikazi batotezwaga n’abayobozi bahorwa kuba beza bikabije, iboneka mu gitabo cya Antoine Mugesera cyitwa “The Persecution of Rwandan Tutsi Before the 1990-1994 Genocide.”

Umwanditsi Mugesera avuga ko abayobozi bahozaga ku nkeke abagore b’Abatutsi ndetse ntibanifuze kubareba kugeza ubwo nk’iyo Umututsikazi bamubonaga ari kumwe n’Umunyaburayi cyangwa undi munyamahanga, yoherezwaga muri gereza ashinjwa kumena amabanga y’igihugu.

Ntibyahereraga aho kuko n’iyo byabagaho Umututsikazi akabengukwa n’Umuhutu wo mu muryango wifite, abategetsi babirwanyaga ntibemere ko bashyingiranwa kuko batifuzaga ko Umututsikazi yabaho mu buzima buryoshye bw’urugo rudasaba umunyu. Ibi ni nako byagenderaga Umututsi washakaga kurongora umukobwa wo mu muryango ukize w’Abahutu.

Mu 1976, Habyarimana yagiriye uruzunduko ku Kibuye maze ahava yihanangirije Abatutsi baho ababuza gukomeza kwendereza Abahutu babaratira ubwiza bw’abakobwa babo.

Icyo gihe yavuze ko n’abakobwa b’abahutu ari beza yongeraho ko bo “si abanebwe si n’imburamukoro nk’abatutsi.”

Habyarimana yagaragaje ko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma umuntu yifuza gushyingiranwa n’Umututsi ndetse muri icyo gihe Radiyo y’Igihugu yatangiye kujya icuranga indirimbo ivuga imyato abafite uruhu ruriho amaga n’imyate.

Gushaka Umututsikazi byiswe isoko y’ibibazo ndetse uwabikoraga, abandi babikoreshaga bamunnyega bakanamushinja ubugambanyi. Gushakana n’abatutsikazi byateje intugunda mu banyamuryango ba PARMEHUTU mu gihe cya Gregoire Kayibanda ku buryo uwo muri yo wabaga yarashatse Umututsikazi yahoraga abyibutswa ndetse no kugirana ubushuti bworoheje n’Umututsi byafatwaga nk’ubugambanyi.

Antoine Mugesera avuga ko abari barashakanye n’Abatutsikazi mbere ya 1959 bashoboraga kuba bababarirwa kurusha ababikoze nyuma y’Impinduramatwara ya 1959.

Bambuwe ubusa bazira ‘tatouage’ ya Kigeli

Umwami Kigeli V Ndahindurwa amaze guhezwa ishyanga mu 1960, benshi mu Banyarwanda bari imbere mu gihugu byarababaje ku buryo na nyuma y’ubwigenge imbaraga ze mu gihugu zigaragazaga.

Byabereye babi cyane Abatutsi basigaye imbere mu gihugu, kugeza ubwo ikimenyetso cyose Umututsi yashoboraga gukora gifitanye isano kugaragaza ko akunze umwami, yabiziraga.

Abakubitse cyane nkuko Antoine Mugesera abigaragaza, ni abakobwa b’Abatutsikazi bagiye bafungwa bazira kwiyandikaho amagambo yasingizaga Kigeli V, aho byavugwaga ko bishyizeho tatouage zivuga ngo “VKV” (Vive Kigeli V) bisobanuye ngo “Harakabaho Kigeli V.”

Icyo gihe amakuru yarakwirakwijwe, abakobwa bamwe batabwa muri yombi basabwa kwiyerekana umubiri wose bambaye ubusa ndetse n’igikorwa kinavugwamo abari abayobozi muri Kiliziya Gatolika nk’aho ku Ishuri ry’Abamisiyoneri rya Mubuga ku Kibuye, habaye igenzura ryo kureba ko abakobwa baho batiyanditseho izo nyuguti za VKV.

Icyo gihe uwategekaga ku Kibuye witwa V.Cl. Nijs yegereye Musenyeri Bigirumwami amusaba uburenganzira bwo gukora isuzuma arabuhabwa, maze hashyirwaho komite y’ababikira n’abarimukazi babiri bagombaga gukora icyo gikorwa.

Bigirumwami yari yemeye ko uri busanganwe iyo tatouage ari buhite yirukanwa nta yindi nteguza akazanakurikiranwa n’ubutegetsi nyuma. Icyo gihe abakobwa bambuwe ubusa bose ariko nta n’umwe wasanganwe izo nyuguti haba ku matako, ku mabere no ku bindi bice by’ibanga nk’uko byavugwaga.

Kwibasira Abatutsikazi byarakomeje muri Repubulika ya mbere ndetse bijya no mu mbwirwaruhame z’abari abayobozi. Urugero ni igihe Amile Rutabagisha wari umuyobozi wa PARMEHUTU ku Kibuye yatembereraga i Rutsiro, yahagera agatanga imbwirwaruhame yototera undi muyobozi muri iryo shyaka wari warashakanye n’Umututsikazi amugeranya na Samusoni wo muri Bibiliya.

Icyo gihe mu mbwirwaruhame ye yavuze ko “abagore b’Abatutsikazi ni babi, ni abanzi bacu, ni abagambanyi ndetse abagabo b’Abahutu babashaka baba bahindutse imburamumaro ku bwoko bakomokamo kubera uku kwihuza n’abagambanyi.”

Uwitwa Daniel Segugu wari impirimbanyi ya MDR PARMEHUTU muri Komine Cyimbogo mu cyahoze ari Cyangugu, na we yahawe inkwenene n’abaturage bamuziza ko bamubonanye n’abakobwa b’Abatutsikazi.

Icyo gihe abaturage bandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bamubwira ko babangamiwe no kuyoborwa n’inshutu z’Abatutsi kuko ngo batari bakiri abizerwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .