00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cécile Kayirebwa yashimiwe byihariye ku ruhare yagize mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 31 March 2024 saa 08:28
Yasuwe :

Cécile Kayirebwa, umwe bahanzikazi bakomeye mu muziki w’u Rwanda, yashimiwe byihariye n’abakunzi bawo kubw’uruhare yagize mu iterambere ry’uyu muziki cyane cyane uwa gakondo.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 77 anyura benshi binyuze mu buhanga ashyira mu miririmbire ye, yagize uruhare mu kumenyekanisha ubwiza bw’umuziki gakondo w’u Rwanda mu mahanga dore ko yagiye abihererwa ibikombe mpuzamahanga bitandukanye.

Kayirebwa yashimiwe mu gitaramo cyabereye ahitwa Luxury Garden ku wa 30 Werurwe 2024, cyitabiriwe n’ingeri zitandukanye basusurukijwe n’abarimo Makanyanga Abdul na Orchestre Impala de Kigali.

Abakuru n’abato bari muri iki gitaramo basanganiye Cécile Kayirebwa mu byicaro bye bamushyira indabo ndetse n’amabahasha akubiyemo ubutumwa n’ishimwe bamuteguriye.

Ubwo Kayirebwa yari ahagurutse agana ku rubyirino, yakirijwe amashyi y’urufaya n’impundu ashimirwa ibihangano yakoze byakunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo.

Uyu muhanzikazi yakozwe ku mutima n’urukundo yeretswe muri iki gitaramo, na we mu magambo make ashimira abateguye iki gikorwa.

Ati “Ni ukuri muranejeje cyane, ibi binkoze ku mutima murakoze cyane.”

Cécile Kayirebwa yahise aririmbira abakunzi b’umuziki we indirimbo ebyiri zirimo “Umunezero” na “Rwanda” mu ijwi rye benshi bemeza ko ritajya rihinduka.

Ni indirimbo zakiranwe ubwuzu n’abari muri iki gitaramo bamufasha kuziririmba ijambo ku rindi, bamwereka ko banyuzwe n’ibihangano yabahaye bigaragara ko batajya babihaga.

Iki gitaramo cyatewe inkunga n’ikinyobwa cya Red FLO Organic, ni inshuro ya kabiri cyari kibaye. Mu minsi yashize abarimo Makanyaga Abdul, Mariya Yohana nabo bashimiwe mu buryo nk’ubu.

Kuri ubu Cécile Kayirebwa aritegura gushyira hanze igitabo cy’indirimbo ze kizaba gikubiyemo inyandiko yazo ndetse n’ibisobanuro byazo.

Uyu muhanzikazi akundirwa ubuhanga ashyira mu miririmbire ye, ibihangano bifite icyanga ndetse n’ijwi rye rihebuje
Umuziki wa Makanyaga Abdul na Orchestre Impala de Kigali wasusurukije benshi
Umuhanzi Makanyaga Abdul yanyuze benshi bari muri iki gitaramo cyo gushimira umuhanzikazi Cécile Kayirebwa
Ubwo Cécile Kayirebwa yari ahagurutse abakunzi be bishimiye kumubona , abibishoboye bazamura telefone zabo bafata amashusho y'urwibutso
Rukizangabo Shami Aloys afata amashusho y'urwibutso
Makanyaga Abdul yamaze isaha isaha n'igice aririmbira abitabiriye
Indirimbo za Cécile Kayirebwa zinyura abakuru ndetse n'abato
Cécile Kayirebwa yashimiwe byihariye kubera uruhare yagize mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda
Cécile Kayirebwa yashimiwe byihariye ndetse yambikwa ikamba n'abakunda ibihangano bye
Cécile Kayirebwa yanejejwe n'urukundo yeretswe n'abakunda umuziki nyarwanda
Cécile Kayirebwa yanejejwe n'iki gikorwa na we akora mu nganzo aririmbira abakunzi be indirimbo ebyiri ndetse bafatanya kuziririmba ijambo ku rindi
Cécile Kayirebwa yakirijwe amashyi n'impundu ubwo yari ahagurutse agana ku rubyiniro
Cécile Kayirebwa ni umwe bahanzikazi bafite igisobanuro gikomeye ku muziki w’u Rwanda
Buri wese yakoze uko ashoboye atahana amashusho ya Cécile Kayirebwa
Bienvenue Redemptus (uri iburyo) ni umwe mu bayoboye iki gitaramo
Benshi mu bitabiriye iki gitaramo bari bafite akanyamuneza ku maso
Benshi bavuye mu byicaro byabo basanganira Cécile Kayirebwa ku rubyiniro, bafata amashusho azahora abibutsa ibi bihe
Akanyamuneza kari kose kuri Cécile Kayirebwa n'abakunzi b'indirimbo yakoze
Abakuru n'abato basanganiye Cécile Kayirebwa, bamushyira indabo mu rwego rwo kumushimira
Abarimo umunyamakuru Scovia Mutesi bashyiriye Cécile Kayirebwa ubutumwa bifuje kumusangiza mu rwego rwo kumushimira kubera uruhare yagize mu iterambere ry'umuziki w'u Rwanda
Ababishoboye bamuhaye amabahasha akubiyemo ishimwe bamuteguriye

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .