00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusizi Nsanzabera agiye gusohora igitabo cy’ibisigo yatuye Perezida Kagame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 March 2024 saa 05:28
Yasuwe :

Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu agiye gushyira hanze igitabo gikubiyemo ibisigo yatuye Perezida Paul Kagame, nk’umwe mu baruyoboye bakaruvana ahabi bakarugeza aheza.

Ibyo bisigo by’impakanizi 12, bikubiyemo ibigwi n’ibirindiro Kagame Paul yagaragaje kuva yatangira urugendo rwo kubohora u Rwanda, ku wa 1 Ukwakira 1990.

Ibyo Bisigo by’Impakanizi Nsanzabera yabikusanyirije mu gitabo yise “Umunsi agarura impundu i Rwanda”.

Ibi Bisigo bije bisanga ibindi bigera kuri 445, yagiye ahanga mu bihe bitandukanye, dore ko ari umwuga amazemo imyaka 27.

Ni Ibisigo bigaragaza ubuhanga bwa Perezida Kagame bwe mu guhanganira u Rwanda ahakomeye, intekerezo z’ihangabuhanga n’uburebakure byamuranze.

Ni igitabo kije gisanga ikindi cy’amapaji 520, Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, yasohoye muri Kamena 2018, gikubiyemo Amateka ya Kagame Paul n’ibigwi bye mu kubohora u Rwanda no kurwubaka, aho yise “Intwari y’Izahabu, yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho”.

Nsanzabera yavuze ko iki gitabo kizajya hanze mu minsi ya vuba.

Ubusizi, ni kimwe mu birangamuco w’Abanyarwanda, bukaba bumwe mu buvanganzo nyemvugo buruta ubundi mu kugaragaza amarangamutima yabo mu iyerekwa bagira uko bwije n’uko bukeye. Ushaka kumenya ibyo Umunyarwanda yanenze cyangwa se yishimiye, bigaragazwa n’amagambo akoreshwa mu gihe umusizi atura igisigo cye.

Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu agiye gusohora igitabo cy’ibisigo yatuye Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .