00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yigobotoye ibikomere bya Jenoside: Ubuhamya bwa Rutayisire Chantal wanditse igitabo ku mateka ye

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 5 April 2024 saa 12:26
Yasuwe :

Rutayisire Chantal warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yanditse igitabo kigaruka ku mateka atoroshye yanyuzemo n’urugendo rwo kongera kwiyubaka.

Ni igitabo yise “Smile after Tears” mu Kinyarwanda bivuze “Inseko nyuma y’amarira”, kikaba kigaruka ku bihe bikomeye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rutayisire Chantal avuka mu Karere ka Gisagara mu Majyepfo y’u Rwanda. Avuka mu muryango w’abana batandatu, uretse Mutegwaraba Henriette, na Rutayisire Chantal , barokotse hishwe Rutayisire Fraterne, Tuyisingize Jean Claude, Umubyeyi Assoumptha, Mutambarungu Constance wishwe afite imyaka 2 y’amavuko, se Rutayisire Antoine, na nyina Mugorewishyaka Theresie

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yasobanuye ko iki gitabo yacyise ‘Inseko nyuma y’amarira’ kuko yashakaga kugaragaza ko nubwo yahuye n’ibintu byinshi byamubabaje ariko imbere hari ubuzima bwiza kandi ko ntaguheranwa n’agahinda.

Ati “Impamvu ni uko nabayeho ndira. Kubura ababyeyi ukabura umuryango ku myaka 13 ntabwo ari ikintu cyari cyoroshye. Habayeho umwanya munini w’agahinda. Mfata icyemezo cyo kwandika igitabo. Naravuze ngo ntabwo nkwiye guheranwa n’agahinda.”

Yavuze ko yahisemo kwandika amateka yanyuzemo kuko yumvaga ko bishobora gufasha n’abandi bashobora kuba baranyuze mu bihe bikomeye.

Muri icyo gitabo, Rutayisire asobanura ko yashenguwe cyane no kubura se na nyina n’abandi bavandimwe be bane bakundanaga cyane.

Ati “Kwibuka abantu nta foto ni ikintu gikomeye cyane, ibyo mvuga ni ibyo nabonye ku myaka 13. Twari twarakuriye mu giturage nta camera yabagaho. Ubu nta foto y’ababyeyi nta n’ifoto y’abavandimwe, tubibuka mu mutima no mu buzima twabanyemo muri icyo gihe.”

Ku bavandimwe be yabuze harimo bucura yafataga nk’umwana wishwe afite imyaka ibiri gusa. Rutayisire agaragaza ko inseko y’uwo mwana itajya imuva mu mutwe.

Rutayisire yasobanuye uko yahungiye mu kigo cya Isar-Rubona aho bari basabwe ko bahungira kuko ari ho hari umutekano nyuma haza Interahamwe zatangiye kubica ariho yatandukaniye n’abo mu muryango we.

Nyuma yo gutandukana n’abe, yamaze iminsi itatu yihisha mu ishyamba, nyuma yo kumva inzara imurembeje yiyemeza kujya gupfira mu itongo ry’iwabo.

Rutayisire kandi asobanura uko yatoye utwana twa se wabo tubiri twari kumwe na nyirakuru wari umaze kwicwa, yiyemeza kutujyana ariko nyuma yaje guhura n’abantu bica abo bana mu maso ye we bamubwira ko azicwa n’agahinda.

Ati “Umugore umwe yavugije induru atubonye aduhamagarira Interahamwe, batujyana ku isoko aho biciraga abantu. Bampaye isuka ngo ncukure aho bampamba n’abo bana kubera inzara naracukuye biranga, kuko sinari narigeze mpinga n’isuka. Byarangiye abo bana babishe bavuga ko njyewe nzicwa n’agahinda.”

Yasobanuye ko yarokowe n’umuntu wabaye umushumba w’inka z’iwabo wiyemeje no kumujyana aho yakomokaga.

Nyuma yaje guhura n’umugore wamwikundiye nk’umwana usa n’abe, akiyemeza kumurera, aho baje gutura i Kigali.

Muri urwo rugo niho yakuriye. Yiga amashuri abanza muri GS Intwari riherereye i Nyamirambo.

Nyuma yaje no guhura na mukuru wari warahungiye i Burundi mu gihe bitaga icy’ibyitso.

Yaje gukomeza kwiga agera no muri Kaminuza, ubu akaba atuye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho ari umushoramari mu bijyanye no kugura no kugurisha cyangwa gukodeshainzu, akabifatanya n’ ubucuruzi bw’ibikorerwa mu Rwanda akabimurika ku isoko mpuzamahanga.

Yagaragaje ko imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, abayirokotse bishobotse bataheranwa n’agahinda ahubwo bakwiye guharanira kwiteza imbere mu rwego rwo guhesha ishema ababo biciwe.

Rutayisire yerekana ko icyo gitabo kigiye gusohorwa, kizashyirwa kuri Amazon, Appbook no kugikora mu buryo bw’amajwi.

Ateganya kandi kugishyira mu zindi ndimi zirimo Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Rutayisire avuga ko nubwo yanyuze mu bihe bikomeye muri Jenoside, yanze guheranwa n'agahinda
Rutayisire ubu atuye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho ari umushoramari
Igitabo “Smile after Tears” kigaruka ku bihe bikomeye Rutayisire yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .