00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Umusore yafatiwe mu cyuho asambanya intama y’umuturanyi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 16 August 2022 saa 08:28
Yasuwe :

Umusore w’imyaka 17 wo mu karere ka Rutsiro yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho arimo gusambanya intama y’umuturanyi aho yari iziritse mu gisambu.

Byabaye kuri uyu wa 15 Kanama 2022, mu masaha ashyira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu murenge wa Rusebeya, akagari ka Remera mu mudugudu wa Shyembe.

Ubuyobozi bwemeje ko uyu musore nyuma yo gufatwa yemereye ubuyobozi bw’akagari ka Remera ko yayisambanyije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Remera, Yadufashije Claudine yemeje aya makuru avuga ko uyu musore yiyemereye ko yasambanije intama agahita ashyikirizwa ubugenzacyaha.

Ati “Ku mugoroba umuturage yampamagaye ambwira ko yamufatiye mu cyuho arimo gusambanya intama ye nuko ngezeyo nsanga bamufashe nawe mubajije arabinyemerera ko yayifashe. Gusa avuga ko atazi icyabimuteye. Twabimenyesheje inzego tumwohereza kuri sitasiyo ya polisi ya Rusebeya’’.

Mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda gusambanya itungo bihanishwa ingingo y’186 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Iyo uwabikoze abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 Rwandan francs) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 Rwandan francs) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .