Ubusanzwe Umunsi wo Kwibohora wizihizwa tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka, hazirikanwa umurava Ingabo zari iza FPR INKOTANYI ziyobowe na Perezida Paul Kagame mu rugamba rw’imyaka ine rwashyize iherezo ku ihohoterwa, itotezwa n’ubwicanyi bwakorerwaga abo mu Bwoko bw’Abatutsi.
Muri Sénégal, ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabaye ku wa 6 Nyakanga 2022.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, yerekanye ko ku gihe cy’ubukoloni na Leta zabukurikiye kuri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri ubuyobozi bw’u Rwanda bwaranzwe na politiki yo gucamo ibice Abanyarwanda n’ubwo u Rwanda rwitwaga ko rwabonye ubwigenge mu 1962.
Yasobanuye ko icyo gihe cyaranzwe na politiki mbi yo kwigisha ivangura n’amacakubiri aho guharanira ubukungu n’iterambere by’Abanyarwanda.
Yagaragaje ko tariki ya 4 Nyakanga ari umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda kuko wibutsa iherezo kuri ayo mateka mabi banyuzemo yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Ni bwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yahagaritswe, u Rwanda rukabohorwa ingoma y’igitugu.’’
Ambasaderi Karabaranga yavuze ko hari ibyiza byinshi byagezweho mu myaka 28 ishize, aho hubatswe inzego zishingiye kuri demokarasi n’imiyoborere myiza, ubutabera kuri bose, uburenganzira bwa muntu no guharanira kwigira aho Abanyarwanda ubwabo bishakamo ibisubizo bikemura ibibazo byabo.
Yakomeje ati “Ubu buri Munyarwanda afite ijambo n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku bimukorerwa n’ubwisanzure mu gihugu cye nta vangura iryo ariryo ryose.’’
Yashimiye abitabiriye Umunsi Mukuru wo Kwibohora, yibutsa Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ko hashingiwe ku butwari n’ubwitange byaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda bikwiye gukomeza kubatera ishema, kurushaho gukunda igihugu cyabo, kugishakira inshuti no gusenyera umugozi umwe batanga umusanzu mu iterambere ryacyo.
U Rwanda rushimwa n’amahanga ko rwageze ku iterambere ryihuse mu gihe gito. Ni iterambere ryashobotse kubera imiyoborere myiza n’ubushake n’ubudasa bw’Abanyarwanda mu kwishakamo ibisubizo.
Ambasaderi Karabaranga yashimye ingabo z’intwari zari ziyobowe na Paul Kagame ubwitange bwaziranze kugera ku guhara ubuzima bwazo ngo Abanyarwanda bagire uburenganzira mu gihugu cyabo.
Yanakeje Ingabo za Sénégal zari mu Butumwa bwa Loni bwo kubungabunga Amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside aho zakoze uko zishoboye zibyibwirije zikagira abo zirokora bahigwaga n’abicanyi.
U Rwanda rwubatse umubano ukomeye na Sénégal aho ibihugu byombi bifatanya muri byinshi hagamijwe iterambere ryabyo.
Ibirori by’Umunsi wo Kwibohora byaranzwe n’indirimbo Nyarwanda zirata ibigwi by’ingabo zahagaritse Jenoside zikabohora u Rwanda kimwe n’abakaraza bagizwe n’abana b’Abanyarwanda baba muri Sénégal batojwe n’Itorero Igicumbi cy’Umuco. Indirimbo z’Ibihugu byombi zaririmbwe n’Abanyeshuri b’Abanya Sénégal bo muri Institut Supérieur de Management [ISM].
– Ambasaderi Karabaranga yakira abashyitsi bitabiriye Umunsi wo Kwibohora
– Abitabiriye Umunsi wo Kwibohora basangijwe amateka y’u Rwanda kuva hambere
– Igitaramo Nyarwanda cyasusurukije abitabiriye ibi birori
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!